IMG_1525Ntagomwa Irakiza igifungo cy’imyaka itandatu kiramugera amajanja

Ibihe bitandukanye byigisha gukora neza ngo witeze imbere unahateze igihugu cyawe.Abanyarwanda b'inyangamugayo niwo muhigo wabo.Abanyarwanda badakunda igihugu barimo Ntagomwa Irakiza nibyo bituma aganishwa mu nkiko kugirango ubutabera bumubaze impamvu akora imanza mpimbano.Ntagomwa Irakiza yari umwe mubahesha b'inkiko b'umwuga hano mu Rwanda,gusa yaje gutandukira atangira gucura imanza mpimbano azitirira inkiko Gacaca agamije kwica ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

Ntarinjira mu nkuru yose ntabwo nagaya Ntagomwa Irakiza ngo nshime abamuha kashe mpuruza batabonye urubanza n'ibyangombwa by'urwego rw'igihugu rushinzwe kubika amadosiye ya Gacaca (CNLG).Tariki 02 Gashyantare 2016 nibwo Ntagomwa Irakiza yarahagaze imbere y'ubutabera mu rukiko rw'isumbuye rwa Nyarugenge abazwa ukuntu yacuze umugambi wo gucura urubanza ruhimbano akajya kurya umutungo wa Rwabukwisi Jean.Umushinjacyaha yatangiye ashinja Ntagomwa Irakiza gukora no gukoresha urubanza ruhimbano kugirango abone uko arya umutungo wa Rwabukwisi Jean. Mu rukiko Ntagomwa Irakiza yari kumwe n'umufatanyacyaha we witwa Nahimana Robert we watangiye  yemera icyaha ashinjwa cyo gukora urubanza ruhimbano anagisabira imbabazi. rrr

                                                                        Minisitiri w'ubutabera Busingye

Ntagomwa  Irakiza we imbare y'ubutabera yatangiye ahakana nyuma we n'umwunganira baza kwemera ko uwo bashingiyeho bateza cyamunara nako biba umutungo wa Rwabukwisi  ariwe Biziyaremye Alphonse atabaho. Mu rukiko hagaragaye Nahimana Robert waburanaga afunze yambaye umwambaro w'abagororwa naho Ntagomwa Irakiza  we ntabwo afunzwe gusa mbere babanje gufunganwa bombi. Iki cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano Ntagomwa Irakiza aregwa kwa Rwabukwisi anakiregwa mu karere ka Musanze nanone aho yahimbye izindi nyandiko agurisha ibyo kwa Kajerijeri Juvenal ubu nabyo bikaba biriho bikusanywa ngo bishyikirizwe urukiko urugereko rwa Musanze. Ntagomwa  Irakiza yarahakanye maze umufatanyacyaha we Nahimana Robert aramushinja avuga ko Biziyaremye ari uwo bihimbiye bombi. Ntagomwa yaje kwinyuraguramo mu rukiko ,aho yavuzeko amasezerano yayagiranye na Biziyaremye Alphonse nyuma yakwerekwako ari uwo yahimbye akemerako urubanza yaruhawe na Nahimana Robert.Ikindi cyaje kuranga Ntagomwa Irakiza mu rukiko n'imvugo zo kwivuguruza nkaho yavuze ko ngo Biziyaremye yamuhaye  proculation yo kumuhera cheqwe Nahimana Robert.Aha rero umushinjacyaha n'umucamanza bamubajije niba yemera ko Biziyaremye ari uwo bahimbye?Ntagomwa yarabyemeye ko bamuhimbye.IMG_1525

                                                 Irakiza wifashe kugahanga arasabirwa gufunga imyaka itandatu 

Bakomeje kubaza Ntagomwa impamvu we ubwe atigeze yerekana proculation?Aha Ntagomwa yabuze igisubizo. Nimwumve namwe basomyi bacu aho u Rwanda rugana mu bumwe n'ubwiyunge mu gihe igihugu kigifite abacura imanza mpimbano bagamije kwiba imwe mu mitungo y'abanyarwanda baba hanze yarwo. Ikindi cyaje kuvumburwa kuri Ntagomwa ni aho yavuzeko yahaye abantu babili cheqwe aribo Gatera na Nahimana . Abanyarwanda batandukanye bahuye na Ntagomwa Irakiza abibira imitungo mu nyandiko mpimbano bari bakubise mu rukiko buzuye ngo bazarebe ko umucamanza wo mu rwisumbuye rwa Nyarugenge azamugira umwere kandi noneho ahamwa n'icyaha cyo gucura imanza.Abandi bati:Igifungo cy'imyaka itandatu ubushinjacyaha bwasabiye Ntagomwa nayo twumva ari mike dukurikije ukuntu yateranyije Leta n'abanyarwanda.Ubutabera nibwo buhanzwe amaso burenganura Rwabukwisi warenganijwe na Ntagomwa  amwibira umutungo.Ikindi kivugwa kwa Rwabukwisi ni undi mutungo wagurishijwe nawo mu buryo butasobanutse neza kugeza naho zimwe mu nyangamugayo zatangiye gusubiranamo.Murenzi wahaguze ubu nawe ubwoba nibwose. Iki cyangombwa nacyo cyasinywe na Ngarambe Benoit ntabwo gisobanutse.prnt okoko 2 4 3

Ngarambe Benoit yabaye perezida w'urukiko Gacaca mu murenge wa Nyakabanda aza guca ibikuba ngo ntarya ruswa kandi yaragaragaye  ahantu hatandukanye kugeza naho yajyaga ajijisha abatamuzi ngo yanafungishije muramuwe,nyuma biza kugaragara ko ari ikinyoma ko nawe yaba yarambaye ishati yagisilikare kuri zimwe muri bariyeri zariho muramuwe. Ubu Ngarambe yagaragaye mu rubanza rwa Hakizimana Gerard aho umucamanza Mugabo Pie yamwirukanye kubera ko yatanze irangiza rubanza rya Gacaca ritabayeho. Ibi byo kwitwikira Gacaca bakayigira urwatwazo rwo gucura inyandiko zo guha bamwe  nk'izo   bahaye Ntagomwa bagasangira ayo bakuye murizo nyandiko.Leta nitabare amazi atararenga inkombe.

www.ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *