Col Kayumba yahagaritse jenoside Gen Kayumba arapfobya jenoside
Politiki ihurizo ry'ubuzima bw'ejo hazaza.U Rwanda n'ikimwe mu bihugu byahuye n'ivanguramoko bituma politiki yarwo iba ihurizo ry'ubuzima bw'ejo hazaza. Amateka yicyiswe Revolisiyo yo mu 1959 yerekana ko amajye yuzuyemo amatage ko aribwo yafunguriwe na bamwe mu banyapolitiki, nayo akiha umwanya wo kumena amaraso no kumenesha abanyarwanda .
Col Kayumba Nyamwasa
Iy'inkubire yaje guhoshwa n'urugamba rwari hagati y'amashyaka abiri y'abanyarwanda rimwe ryashakaga gucyura impunzi naho irindi rishaka kugumana ubutegetsi no kugumya kumenesha abenegihugu.
Inkuru yacu mu isesengura ryayo yerekana ko nta nshuti iba muri politiki kandi ko nta n'umwanzi ubamo. Mu gihe abanyarwanda n'amahanga n'inshuti z'u Rwanda zibukaga jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ,haje kumvikana amwe mu mashyaka arwanya Leta ya Kigali iyobowe na FPR apfobya jenoside yakorewe abatutsi.Ishyaka rimwe rya RNC ryashyizwe mu majwi cyane kuko abarigize abenshi bari muri FPR igihe barwanyaga ubutegetsi bwa Leta y'abatabazi yariho yica abatutsi.
Mu kwezi 07/1994 umwe mu ba colenel ba FPR ariwe Col Kayumba Nyamwasa yari ashinzwe iperereza,ubwo rero birumvikana ko yahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi muri icyo gihe!! Muri ikigihe rero u Rwanda n'abanyarwanda bibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro 22 humvikanye ijambo rya Dr Bizimana Jean Demascene umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG yamagana abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi,aho yaje kuvugamo RNC iyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa. Ishyaka RNC riyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa niba rikorana nabapfobya jenoside yakorewe abatutsi naryo rirayipfobya.
Aha niho hazira urujijo muri politiki kuko Col Kayumba mu bukana bwinshi yagaragayemo mbere yuko ahunga yari mu basirikare bahagaritse jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda.Ababivuga bemeza ko yari mu nyungu za politiki ya FPR yari igamije kugera k'ubutegetsi.
Gen Kayumba Nyamwasa
Gen Kayumba Nyamwasa ubu bivugwa ko ari mubanyarwanda baruhunze bahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Politiki iba ikiraro cyo kwambukiraho kugirango ubone ubutegetsi,iyo ubobonye ntusangire bibyara ubuhunzi. Imwe mu mitwe ya politiki iri inyuma y'u Rwanda kuva ipfobya ikanahakana jenoside yakorewe abatutsi biragoye kugirango izagire abayiyoboka. Amashyaka abanyarwanda babonye ibyiza byayo n'ububi bwayo ,ikaba ariyo mpamvu buri wese yafatiye hamwe yemera ko nta wamushora mu ishyaka iryo ariryo ryose. Ubwo abanyarwanda bamaraga kumva ijambo ry'uhagarariye CNLG ritunga agatoki abanzi b'u Rwanda bahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi bakumvamo RNC iyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa buri wese yarumiwe yagize ati: Gen Kayumba ni ukwanga Perezida Kagame n'ukwanga abanyarwanda ,bakomeza bagira bati: N'iyihe mpamvu Gen Kayumba yahakanye akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi? Undi ati:Niba politiki yo mu ijuru ihindagurika nk'iyo mu isi sinzajye mu ijuru kuko ntaho naba mvuye ntanaho naba ngiye. Politiki ishobora kugushyira mu rujijo utazi n'igihe rwazarangirira. Umuntu iyo aramya umugati aba umukunzi wa Leta ,yakora amakosa yakwigizwayo akaba umwanzi wayo. Politiki ihakana ikanapfobya jenoside yo ikwiye kwamaganirwa kure kuko yaba ihembera ingengabitekerezo yayo.
Dr Bizimana Jean Damasce SG CNLG
Gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ,ni uguhahamura uwayirokotse. Ubutegetsi buhamye bushyigikira abanyagihugu mu iterambere ,naho ishyaka cyangwa abantu bashaka guhungabanya abanyagihugu bararwanywa kugeza bamwe bashyize intwaro hasi. Ubu se ko FDLR itahuka buri munsi RNC izagirande ikiraro kizakomeza guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Ibihugu by'amahanga bicumbikiye abahakana bakanapfobya jenoside bikwiye kubafata bikaboherereza u Rwanda bagahanwa kimwe n'abandi bose bafatirwa mu gihugu imbere bakora icyo cyaha. Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye basanga Gen Kayumba yaba umwanzi wa Leta ya Kigali ariko atapfobya ngo anahakane jenoside yakorewe abatutsi.Murenzi Louis