De Gaule inzira imwe rukumbi iramugera amajanja

Byatangiye ari inzira enye aranga none hasigaye imwe rukumbi.Akavuyo no kutagirwa inama nibyo byakuruye igihombo gikabije.Icyenewabo no gutonesha biganishije Ferwafa mu nkiko ,cyangwa ni De Gaule n’itsinda rye.de gaule

De Gaule inkunga za Ferwafa zimukozeho

Ubuhangange bw’isi butangwa n’abantu cyangwa butangwa n’Imana?Uwakugabiye iyo atsikiye wowe uba ugomba kwiruka. Iyo ugabiwe uragira neza izo wagabiwe,iyo uzicishije inzara urazinyagwa hamwe nizo wagabanye ahandi. De Gaule azashyura cyangwa ntazishyura. Gufungwa kwe kwamarira iki abanyarwanda yibiye umutungo?awugarure yirukanwe muri Ferwafa.

isi ntisakaye ntawe imvura itanyagira.

de gaule 1

De Gaule n'umwunganira hamwe na Murindahabi mumyenda y'imfungwa

De Gaule yinjiye muri Ferwafa n’iterabwoba ashaka guhindura byinshi kuko yirukanaga uwo yanze,akangaja uwo ashatse.Ubushinjacyaha bwasabiye De Gaule igifungo cy’imyaka itatu. Ferwafa yakomeje kuba umulima wonwaho mu buryo bwose none byafatiwe ingamba. Niba koko hari ibishoboka ngo umutungo wa Ferwafa ugaruzwe  nibikorwe turebe  ishusho y’ubutabera budakorerwamo na telephone.de gaule 3

Nzamwita Alias De Gaule ntiyumvaga ko yakwitaba ubutabera

Inkuru ibaye impamo kuko iteka twerekanye ko De Gaule  yubakiye ku gitugu kibyara gutonesha bamwe banga kwemera ,none n’icyo cyaha yashinjwe n’ubushinjacyaha.Hotel ya Ferwafa ishobora kuzaba nyirabayazana yo kwirukana Nzamwita Vincent Alias De Gaule mu mupira w’amaguru.Nta nkiri kira kabili Mulindahabi yigeze gufungwa akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi arabisimbuka ,nyuma De Gaule amuzana ngo bazafatanye kurya ifaranga rya Ferwafa.De Gaule araburana adafunze naho Mulindahabi arafunze.Aba bakozi ba Ferwafa barareganwa n’uwahawe kubaka Hotel ariwe Seagatabire Protais utari urikwiye hamwe na  Adolphe Muhirwa wabaye ikiraro cyo gutanga iryo soko. Ingingo ya 647 yo mugitabo cy’amategeko ahana niyo yifashishijwe hashinjwa  De Gaule n’ikipe ye.de gaule2

De Gaule arikumwe n'umunyamakuru Kazungu

Mu mvugo za De Gaule hamwe n’ishumi ye Mulindahabi bavuze ko bo atari abakozi ba Leta ko Ferwafa yigenga. Iki n’ikinyoma kuko Ferwafa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kandi rigizwe n’amakipe yo mu Rwanda.Ubushinjacyaha mu nyungu z’abanyarwanda burashinja abanyereje umutungo wa Ferwafa bakanabasabira (2000.000 frw)y’ihazabu n’ igifungo cy’imyaka itatu. Mulindahabi nk’umunyamategeko yagejejwe mu rukiko  yanga kuburana kuko ibyo yakoraga byose yabitegekwaga na De Gaule.

Star Hotel igomba kuba inyenyeri enye kandi ikagira ibyumba mirongo inani n’umunani. FIFA yatanze inkunga yo kubaka none De Gaule n’itsinda rye barayiriye.Igitegerejwe  na benshi nukureba niba koko umutungo wanyerejwe uzagaruzwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *