Rayon sport mu mayira abili
OHHH Rayon bakuziza iki Rayon!!!!
Gacinya Denis abujije Rayon sport igikombe cya shampiyona.Gacinya kwegura no kweguzwa ahitemo igikwiye. Ikinyamakuru ingenzi ntabwo kigeze kibonamo Gacinya ubunyangamugayo bwo kuyobora ikipe nka Rayon sport.
Inkuru ibaye impamo Gacinya ashenye Rayon sport ku manywa y’ihangu. Abakunzi ba Rayon sport bakomeje kwibaza aho Gacinya ayiganisha hamwe n’itsinda rye ririmo umuhungu wa Mudaheranwa witwa Shaff.
Abakinnyi ba Rayon Sport nibatabona umushahara ntibazakina
Uko yahinze siko yaguye kokooo!!! Mu nkuru zacu twagiye twereka abasomyi n’abakunzi ba Rayon sport ko Gacinya azayisiga mu muhanda ntimwemera gusa abarebaga kure barabibonye. Ihubiko ryajemo aho atsinze mukeba APR FC ibitego bine kubusa. Ubu nibwo Rayon sport yari ifite komite ifashwa n’abafana ku kibazo cyo gufasha abakinnyi.
Nyuma yaho haje ubuyobozi bw’umuryango wa R ayon sport bushya bukazana impinduka nshya zirimo kuba umushahara abakinnyi bahembwa bubibaza ubuyobozi bw’ikipe buyobowe na Gacinya Denis.Ubuyobozi bushya bwasanze umushahara yatangazaga ko ahemba abakinnyi udahuye nayo yababwiraga kuko yavugaga ko Rayon ihemba miliyoni 13000.000 frw mugihe baje gusanga ihemba miliyoni 6500.000 FRW z’amanyarwanda.
Abafana ba Rayon Sport banze guhigwa none Gacinya ababujije ibyishimo
Ibi rero nibyo byaje kuzana umwuka mubi hagati ya Gacinya n’itsinda ayoboye kuko ryari ryavumbuwe. Gacinya kuko yarakingiwe ikibaba na Ngarambe Charles hamwe na Mudaheranwa Youssuf banenzwe ukuntu bishe ikipe hatangiye kuzamo amakimbirane.
Abayobozi b’umuryango bahisemo gufata icyemezo cyo kubaka konti y’ikipe bari barahawe na Ngarambe Charles akiri Perezida w’umuryango wari warabemereye kugira konti y’ikipe amafaranga avuye ku bibunga ndetse navuye mu banyamuryango bakayacunga ntawuyababaza. Rwarutabura na bagenzi be agahinda ni kose
Ikipe yatangiye kugira ikibazo cy’ubukungu bajya kw’iguriza amafaranga kwa Fred nk’umwe mu banyamuryango ba Rayon sport abaguriza miliyoni 20frw zose ngo bahembe abakinnyi .
Ikibabaje ni uko bahembyeho macye ayandi Gacinya ayakubita umufuka mugihe ubuyobozi bw’umuryango bw’umvaga ikibazo cy’uko abakinnyi badahembwa cyabonewe igisubizo.
Ubuyobozi bw’umuryango bwabajije ubuyobozi bw’ikipe bubabwirako nta mafaranga bufite ko bunafitiye indeni Muhire Fred. Ubuyobozi bwasabye Gacinya guhita atanga konti y’ ikipe ikajyaho ubuyobozi bw’umuryango ariko bamuha amafaranga ngo abe ahembye abakinnyi maze nawe mugihe atarakora iherekanya bubasha aba akoze bufundi arayakwepana yanga guhemba abakinnyi. Gacinya yabanje kuyajyana mu nyungu ziwe aribyo byatumye abakinnyi banga gukora imyitozo.
Gacinya yakoze amayeri ajya mu bitangazamakuru avuga ko captaine w’ikipe Bakame ariwe wagumuye abakinnyi. Gacinya we rero byamucanze kuko amafaranga yahawe akayikoreshereza ibye yayabuze.
Abakinnyi nabo bati:Gacinya aradushushanya ngo dukine umukino w’ikipe Amagaju FC nyuma aduhembe. Abakinnyi nabo kubera kuvumburamo Gacinya nabo bafatanije kuzambya Rayon sport abakinnyi bakobye banze ikinyoma cyabo.
Nyuma yaho umutoza David Donadel atangaje ko Rayon sport iyobowe n’umupurezida w’umubandi.
Umufaransa ati: igihe naje gutoza Rayon numvaga akarimi ka Gacinya nkumva ko ari nka yesu,ariko nasanze ari umubandi nta kuri agira. Yakomeje agira ati: Gacinya ntabwo azabasha kuyobora ikipe nk’iyi igira abakunzi benshi kuko arabeshya cyane. Nyuma y’umufaransa haje undi muzungu nawe yagiye ahunga ikinyoma cya Gacinya . Umubiligi yerekeje mu gihugu cya Kenya none abakinnyi bose agiye kubatwara .
Jack nawe ati:Gacinya ni umutekamutwe ntazi iyo ava niyo ajya ,gusa kubeshya byo yarabitsindiye ntawabimurusha. Amajwi yab’abatoza tuyabitse nk’umutungo w’igitangazamakuru tuzajya twibukiraho ububeshyi bwa Gacinya. Aba batoza bose bavuze ko Gacinya adakunda ikipe ya Rayo sport.
Imena nizitabare ikipe mu maguru mashya kuko hari abakinnyi Gacinya ashaka kugurisha mu makipe yo mu gihugu cya Tanzania na Kenya. Niharamuka hari umukinnyi ugifite amasezerano n’ikipe ya Rayon sport Gacinya agurisha ntibavuge ko tutababwiye.
Banganiriho Thomas