Amakuru

Mushimiyimana Claudine aratabaza Ministeri w’ubutegetsi bw’igihugu kuko Gitifu w’Akagali ka Karambi mu karere ka Ruhango akomeje gukekwaho gukingira ikibaba abamutoteza.

Urujya n’uruza rw’ibibazo bivugwa ko byugarije umuryango nyarwanda kenshi biterwa nabo munzego zibanze bigira ba ntibindeba.Umuyobozi kuva k’urwego rw’isibo kugera hejuru mbere y’uko batangira akazi bakora indahiro bafashe ku idarapo ry’igihugu bagira bati “sinzakoreshe ububasha mpabwa n’amategeko munyungu zanjye bwite”Abatuye Umudugudu wa Rambyanyana, Akagali ka Karambi, Umurenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango,Intara y’Amajyepfo bibaza impamvu Gitifu w’Akagali ka Karambi Nyiranzamurambaho Marie Gorette atatira indahiro yarahiriye ajya gutangira akazi.Ubwo inkuru yasakaraga ko Umudugudu wa Rambyanyana, Akagali ka Karambi, Umurenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango hari umuturage witwa Mushimiyimana Claudine waranduriwe imigozi y’ibijumba twahise dutangira gushakisha amakuru.Aha mu mudugudu wa Rambyanyana twaganiriye n’abaturage ariko banga ko twatangaza amazina yabo,ariko bagira bati “ikibazo cya Mushimiyimana Claudine na muka se Mukamwiza Rose cyangiye nyir’urugo amaze kwitaba imana.Mukamwiza yashatse kugurisha isambu nyuma Mushimiyimana Claudine arabyanga batema insina.Twaganiriye na Mushimiyimana Claudine.
Ikinyamakuru ingenzi watangira wivuga amazina yawe ukanavuga ikibazo cyawe?Nitwa Mushimiyimana Claudine nkaba Nd’umuturage wo muri Rambyanyana, Umurenge wa Kabagali mfite ikibazo gikomeye kuko Data utubyara mbere y’uko yitaba imana yari yaraduhaye Imirima yo guhinga.Amaze kwitaba Imana muka data ariwe Mukamwiza Rose yashatse kwigabiza isambu ngo ayigurishe ndamwangira hashize iminsi nsanga urutoke rwanjye barutemye.
Ingenzi batemye ahangana gute?ese har’inzego waregeye?
Mushimiyimana Claudine batemye hanini,ariko inzego zibanze zakoze raporo ngeze ku kagali ka Karambi Gitifu wako Nyiranzamurambaho Marie Gorette ambwira nabi kuko Andre Ntakirutimana yahindutse umugirwa murugo rwa Data.ingenzi ubona baraguteye igihombo kingana gute?
Mushimiyimana Claudine ntabwo ndakoresha igenagaciro,ariko ni hanini kuko ndatotezwa birenze urugero bikaba bimaze igihe.
Ingenzi usoza n’iki wasaba inzego z’ubuyobozi zikuriye Akagali ka Karambi?
Mushimiyimana Claudine n’uko bandenganura .

Muraho

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kifuje kukubaza amakuru agendanye n’umuturage witwa Mushimiyimana Claudine waranduriwe imigozi y’ibijumba mukagali ka Karambi uyobora?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uyitangazaho.Ni muri urwego rwego nkwandikiye kugirengo ugire icyo uvuga ku nkuru ikuvugwaho yo gukingira ikibaba Rose Mukamwiza ukekwaho gutema urutoke rwa Mushimiyimana Claudine.

Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique (photo archives)

Twarinze dukora inkuru Gitifu w’Akagali ka Karambi Nyiranzamurambaho Marie Gorette yanze kugira icyo atangaza ku karengane kakorewe Mushimiyimana Claudine na Mukasharangabo . Abasesengura iby’uy’umuyobozi bagira bati “uretse n’ikibazo cya Mushimiyimana Claudine atakemuye akamubwira nabi,n’ubusanzwe akora nabi.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *