Gushyiraho ba meya bikwiye gukoranwa ubushishozi

 Ubuyobozi n'ibwo shingiro ry'iterambere ry'umuturage. Umuturage iyo yahawe umuyobozi mwiza aba yakize kuko ntakimuhutaza. Kuva imitegekere y'u Rwanda ihindutse hashize imyaka mirongo itanu nine(54).Iyi myaka ishize yose ishingiye k'ubutegetsi bwa Repubulika bwitorera abayobozi. Ingoma zahise tuzisimbukeho kuko mu isi ntawujya inyuma ahubwo ajya imbere.murekezi

                           Murekezi Anastase Minisitiri w'intebe

Inkuru yacu iribanda kuri manda eshatu z'ubuyobozi butorwa n'abaturage bukumvikanamo izina meya. Iyo umuturage yumvise meya yumva ko agomba kugira imyitwarire itandukanye niya ba Burugumesitiri bo hambere. Ubushakashatsi twakoze butwereka ko uko abanyarwanda bazutaguzwa na ba meya bimeze nko mugihe cya ba burugumesitiri. ingero zifatika n'izi zikurikira: Guhutaza umuturage no gushora Leta mu manza kandi ikazitsindwa.

Umujyi wa Kigali ubwawo imanza n'umurengera,ubwo se wabwira umuturage wahutajwe na burugumesitiri nyuma agahutazwa na meya ko bataniye he? Akarere ka Nyarugenge na Kicukiro nabo imanza zihari ziva ku bibazo byo guhohotera abaturage ni nyinshi  nta na rumwe batsinze.

Akarere ka Gasabo niko gafite imanza nkeya. Intara y'amajyaruguru akarere ka Gicumbi niko kaza ku isonga akihagazeho ntikagire imanza ni akarere ka Rulindo. Intara y'amajyepfo ho kurenganya umuturage niwo muhigo. Imanza zabaye umurengera ,nta karere na kamwe kadafite imanza gusa Nyamagabe  ,Nyaruguru ,Huye na Nyanza nibo besa umuhigo. Intara y'iburasirazuba nayo ba meya  bahahamuye abaturage  kugeza naho bababona ukagirango ni burugumesitiri Gatete wagarutse cyangwa Rwabukombe. Intara y'iburengerazuba yo yabayemo udushya kuko ba meya bavanyweho no gufungwa rugeretse. Ubu meya wa Rutsiro we n'ubu arafunzwe.

Ubuse wabwira gute umuturage itandukaniro rya meya na burugumesitiri niba bakora bimwe?Ikindi gikwiye gusuzumwa n'itangwa ry'amanota y'imihigo. Aha ngaha hari igihe usanga yatanzwe mu bintu bidasobanutse. Abatanga amanota bashingira kuki?Ubu akarere ka Huye niko kibitseho icyo gikombe. Huye imihanda yarasibamye niho ba Gitifu b'imirenge biba umutungo baba bashinzwe niho havugwa urugomo rwo kwiba moto zaba motari niho haba inzoga z,inkorano. Ntabwo watandukanya Muzuka na Kanyabashi mu bikorwa byo guhohotera umuturage.

Ubuse ni gute Gitifu wa Kinazi yaburana na Habarurema Camille akamutsinda akongeraho Janviere hakaza Mukashyaka Claudine uwo muntu akaba akiyobora. Gishamvu ho ubwicanyi bwo ku ngoma ya Kambanda Pascal niyo kubwa Ruti bihahamura umuturage. Ubu Mukeshimana Alphonsene yagaragaweho ingengabitekerezo mu ruhame none yararekuwe. Hatandukanywe ingoma iya burugumesitiri niya meya. Izina meya  niryiyubahe.

Banganiriho thomas

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *