Inkongi zÔÇÖumuriro igisasu ku ngoma ya Minisitiri Mukantabana Seraphine
Mu Rwanda hakunze kuvugwa inkongi z’umuriro ugenda wibasira ibikorwa by’ubucuruzi. Ubu muri iki gitondo humvikanye inkongi y’umuriro muri Hotel Chez Lando.
Minisitiri Mukantabana Selaphine ntarasobanura igitera inkongi
Abasesengura iby’umuriro wibasira ibikorwa by’ubucuruzi birimo amaduka mu mujyi rwagati kongeraho inganda na mahoteli bamaze kumirwa. Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi akomeje kubura igisubizo aha abanyarwanda. Hotel Chez Lando
Iyi ni Hotel chez Lando itarashya
iherereye i Remera ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali hafi ya stade Amahoro yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2017.
Amakuru amaze kwemezwa na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali.Hotel Chez Lando iva ku izina Lando nyirayo wayubatse akaba yarazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Hotel Chez Landon itangiye gushya
Hotel Chez Lando yamenyekanye mu myaka ya 1985 ,kuko yari imwe muzikomeye mu mujyi wa Kigali ,kubera imiziki yahacurangirwaga muri ibyo bihe byo hambere.
Hotel chez Lando ntiharasobanuka impamvu yahiye
Lando Ndasingwa niwe yitirirwa. Ubwo twageraga aho inyubako ya Hotel chez Lando yashyaga bamwe mu banyamujyi badutangarije ko ,Ndasingwa ari umuvandimwe wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise. Izi nkongi zongeye kwibasira ibikorwa by’ubucuruzi birahangayikishije cyane.
Kimenyi Claude.