Minisiteri yÔÇÖubuzima irakangurira abanyarwanda kwirinda sida.
Bikomeje kuvugwa ko sida ari icyorezo. Minisiteri y’ubuzima hamwe n’ibigo biyishamikiyeho bafatanije n’ihuriro ry’abanyamakuru barwanya sida Abasirwa bahagurukiye gukora ubukangurambaga babunyujije muri bamwe mu bagore bakora umwuga w’uburaya.
Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu nategeke inzego z'ibanze kwandika abana babyarwa n'indaya
Igikorwa cyatangiriye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru. Tariki 01/07/2016 nibwo igikorwa cyo kuganira n’abamwe mu bagore bakora umwuga w’uburaya kandi bakaba baturiye umupaka wa Cyanika uhuza igihugu cy’u Rwanda nicy’u Bugande.
Buri wese agomba kugira uruhare rwo kurwanya sida.Ubu biravugwa ngo ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu bituranye ko sida iri hejuru cyane kuko hakorerwa imibonano mpuzabitsina idakingiye(kutambara agakingirizo prudence)Ku mupaka wa Cyanika indaya zirihejuru cyane.
Minisitiri Binagwaho nafashe indaya kubona imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera Sida
Ubwo abanyamakauru bahuye n’izo ndaya,hamwe nuyobora ikigo nderabuzima cya Cyanika. Ikiganiro cyatangiriye k’ubuyobozi bw’ivuriro.Umuganga ati:Indaya zihabwa serivise zibanze zirimo gupimwa no guhabwa imiti kuwanduye. Umuganga yakomeje agira ati:Buri ndaya ibyemera tuyiha udukingirizo tugera kuri makumyabili turangirana n’ukwezi. Gupima sida bikorwa k’ubuntu.
Muri urwo rugendo rwubukangurambaga rwarimo n’umukozi wa RBC ikigo gishinzwe kubungabunga ubuzima.U Rwanda nicyo gihugu kiri hejuru mu mibare y’abarwayii ba sida mu karere kuko ubu ni 48%.
Nyuma yaho bigaragariye ko u Rwanda ruri hejuru mu bakora uburaya hafashwe ingamba zo gukora ubuvugizi kugirango bagabanye ikwirakwiza rya sida hakoreshwa agakingirizo.Indaya ziti:Kubera ubukene hari igihe uba waburaye haza umugabo akanga ko mukoresha agakingirizo mugakoreraho.
Ubukene niyo nzira y’uburaya ku bagore .Umurengwe inzira y’uburaya ku bagabo.Umuganga Nyirahabimana Consolle wok u kigo nderabuzima cya Cyanika we yatangarije itangazamakuru ko hapimwa ababyeyi batwite babasangana ikibazo cyubwandu bakabagira inama yo kudakwirakwiza ubwandu.Ibi bikorwa kugirango harindwe ingaruka zikwirakwizwa.
Abanduye bo bahabwa imiti irinda ibyuririzi.Uyobora ishyirahamwe ry’indaya mu cyanika ariwe Maniraguha Odette we yatangarije itangazamakuru ko bakanguriwe kujya bajya kwipimisha buri mezi atatu.Abafite ubwandu bagafata imiti. Abatarandura bo bagakoresha agakingirizo. Odette we ati:Baduha udukingirizo twashira tukigurira.Indaya ziti:Iyo haje umugabo ufite ifaranga ryinshi akagusaba gukoreraho uramureka rugaca imana.
Indaya ziti:Abanyamahanga nibo bahonga menshi.Indaya yitwa Kabukire Zalinabu we ngo yinjiye uburaya kubera ubukene. Twamubajije uko ahagaze mu braya?Zalinabu yadusubije ko bahura n’ikibazo cyo gutereranwa n’inzego zibanze zanga kubandikira abana. Abagore bakora umwuga w’uburaya basanga babangamirwa n’inzego z’ibanze zanga kubandikira abana kugeza n’ubu bakaba bibaza aho bazabarirwa.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nifate ingamba zirenganura abana bavuka ku bagore bakora umwuga w’uburaya kuko inzego zo mu mirenge zanga kubandika. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho itegeko ko umwana iyo yavutse amara iminsi cumi n’itanu kandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.
Ubu se aba banga kwandika abo bana babiterwa n’iki?Abagabo n’abagore bakora uburaya bajye bibuka agakingirizo. Banganiriho Thomas