Rayon sport mu nzira zo kwiyubaka
Ikigaragara shampiyona y’umwaka utaha De Gaule natabivangavanga ikipe ya Rayon sport ishobora kuzatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda. Ubu bivugwa ko bamwe mubakunzi ba Rayon sport biyemeje kuyitera inkunga. Igisabwa ni uko Gacinya Denys uyobara ikipe ya Rayon sport yajya avugisha ukuri.
Ubu biravugwa ko ikipe ya Rayon sport yatangiye kongera amasezerano na bamwe mu bakinnyi bayo harimo rutahizamu Diara alias Bigango ukomoka mugihugu cya Mali .
Diara amasezerano y'umwaka muri Rayon Sport
Undi wongereye amasezerano n’umushingantahe Kwizera Pierot ukina hagati ,umukinnyi mwiza kuko agaragaza ubuhanga mu kibuga akagira amakosa makeya. Ubu rero biravugwa ko Rayon sport yaguze umukinnyi witwa Ishimwe Issa Zapi wavuye muri Sunrise FC. Hamiss Cedric kugaruka muri Rayon Sport
Uyu aje kugirango uruhande rw’iburyo muri ba myugariro rugire imbaraga kuko Radj Niyonkuru wahakinaga biboneka ko ntambaraga.Bitewe ni uko abakinnyi bavuka mu gihugu cy’u Burundi bahiriye ikipe ya Rayon sport yaraye isinyishije umurundi nawe ubuca bigacika witwa Nahimana Shasir wakiniraga ikipe ya Vital’O n’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba.
Kwizera Pierot agiye gukinira Rayon Sport imyaka ibiri
Nahimana Shasir w’imyaka 23, akaba akina hagati mu kibuga asatira ndetse ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Burundi, cyane mu mikino yo kwishyura.Uyu mukinnyi akaba yarageze muri Vital’O imukuye muri Inter Stars, mu gihe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba yatangiye kuyikinamo mu 2014, yitabira irushanwa rya CHAN ryabereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Zapi yanze kuguma mu ikipe ya Sunrise yerekeza muri Rayon Sport
Abakunzi ba Rayon sport twaganiriye bose baragira bati:Cedric Hamiss we bite bye?Uyu murundi Cedric abafana baramushaka cyane kuko bamwe biyemeje no gutanga ayo yakwifuza yose ,ariko adahenze akabakinira. Ibi byose birakorwa kugirango bahangane na mukeba wabo APR FC muruhando rwa shampiyona. Ibi rero nibigerwaho Rayon sport izaba yiyubatse nihatagira abayivangira Banganiraho Thomas