Demokarasi igikangisho cyabakora politiki

 

Ukuri kubyara Domokarasi?ikinyoma kibyara Demokarasi?Ukuri kubyarwa na Demokarasi?ikinyoma kibyarwa na Demokarasi?umunyarwanda ahabwa umwanya kubera Demokarasi?umunyarwanda yimwa umwanya kubera Demokarasi?umunyarwanda ahunga igihugu kubera Demokarasi?umunyarwanda atura mu Rwanda kubera Demokarasi?Ubushize twarangije tuvuga ko ntawakomeza kurondora amakosa ya Demokarasi rimwe ku rindi ngo azayarangize kubera ko ameze nk’ibidomo byo ku ruhu rw’ingwe cyangwa rw’imondo.Dr-Vincent-Biruta,.

                                                                Biruta Vencent PSD

Ibyiza ni uko twasuzuma impamvu Demokarasi ibamo  ayo makosa. Abasesenguzi mu by’amategeko bemeza ko Demokarasi uko ivugwa atariko ikoreshwa haba mu Rwanda no kwambuka Afurika ukagera muri Amerika yewe n’uburayi bubeshyaka bwubahiriza ikiremwamuntu.Demokarasi iza mu myumvire mubi y’amateka yabase bamwe mu banyarwanda bagira akarimi gatyaye bagasenya bataziko nabo inzira banyuzamo abandi nabo ibareba. Demokarasi yazanywe n’icyiswe impinduramatwara ya Revolusiyo 1957 yamamazwa na Habyarimana Joseph alias Gitera.

Muri Repubulika ishingiye kuri Demokarasi, ibintu byarahindutse, cyangwa byaradogereye.Abanyarwanda bumva gute Demokarasi?Abanyarwanda bose bemera ko Repubulika na Demokarasi byabagezeho kimwe?Hashingwa Repubulika bavugaga ko  abantu bose barareshya imbere y’amategeko.Itegeko riteganya ko abana bose bajya mu ishuri ; abanyarwanda bose batura mu mazu akomeye.Ibi ngo siko byaje kugenda kuko icyari cyiswe Demokarasi cyangwa Repubulika byabaye ibyabamwe baheza abandi.

sheickh_musa_fazil_harerimana1

                                                                   Fazil Harelimana PDI

Abanyarwanda bamwe bati:Nta Repubulika yabayeho nta na Demokarasi yabayeho.Ivangura moko no kwica ntabwo aribyo Repubulika kumenesha abanyagihugu ntabwo ariyo Demokarasi.Kwikubir’ubutegetsi nibyo byabaye akarande mu Rwanda hakaza inzangano z’urudaca,ubuhunzi bwakarande,igifungo cy’amanzaganya,impfu zitunguranye n’ibindi bihutaza umunyarwanda.

Twinjire mu Rwanda rwa Repubulika mu myaka 54,turebe imibanire y’abanyarwanda uko ihagaze?Demokarasi itabereye abanyarwanda niyo yatumye abameneshejwe nicyari cyiswe Revolusiyo 1959 kibyara intambara  yabo yari yaramenesheje.Ingabo zitwaga Inyenzi zatangiye kugaba ibitero zerekana ko mu Rwanda nta Repubulika ihari ,nta na Demokarasi ihari.rucibango 124

                                                                   Rucibigango PSR

Repubulika y’u Rwanda kuki iyo havutse opozisiyo bamwe mu banyarwanda bo mu gihugu imbere bahura n’ibibazo. Duhere ku ngoma ya MDR Parimehutu: Amateka atwereka ko mu 1963 Inyenzi zagabye ibitero ku Inzirabwoba zari zirinze imipaka maze hafatwa icyemezo cyo guhiga bukware buri mututsi wasigaye mu Rwanda arafungwa undi aricwa,urokotse arahunga. Haje kuba ikirego muri L’ONU kuko byagaragaraga ko hishwe abatutsi kandi barengana. L’ONU yaje kohereza uwitwaga Max Dorsinville aza ariwe uyoboye komisiyo ije muri enquete.

mukabunani ps imberakuri

                                                            Mukabunani PS Imberakuri

Amakuru yemeza ko yasanze koko abatutsi bishwe mu buryo bwindengakamere,gusa Leta ya Kayibanda ikisobanura ivugako ar’Inyenzi bafatiye k’urugamba zishaka kugarura Ubwami mu gihugu gitegekwa na Repubulika yubakiye kuri Demokarasi.Inyenzi zari ziyobowe na Rukeba zongeye kugaba igitero ku Inzirabwoba hari 1967 nabwo ntacyo zagezeho kuko ingabo z’igihugu cy’u Bubiligi zafashije Kayibanda kuguma k’ubutegetsi. Igitero cyo 1972 cyagarukiye kuri Nyabarongo. mukabaramba 1230

                                                Mukabaramba PPC

Iy’ingoma rero nta Demokarasi yahaye abanyarwanda kuko yabasumbanije mu milimo ya Leta mu bwisanzure bw’ibitekerezo yewe n’inka ku ibuga zaravangurwaga. Ingoma idahamije Demokarasi ntiramba:Kayibanda ntiyigeze abana neza n’amahanga kuko yahoraga ashyamiranye n’igihugu cy’u Burundi. N’ubwo ku ivanguramoko ntacyahindutse mu Rwanda gusa , taliki ya 05/07/1973, ari bwo Général Major Juvénal Habyarimana yashyizeho Repubulika II, akoze coup d’Etat.MUKABARANGA

                                                         Mukabaranga PDC

Aha rero yakuyeho Nduga yubaka Rukiga. Ivangura rishingiye ku moko ntaho ryagiye. Inyenzi zabyaye Inkotanyi maze UNAR ivaho humvikana FPR. Ingoma ya MRND yo yavuniye ibiti mu matwi kuko bumvaga  bazagumana ikinyoma cya Demokarasi kugeza igihe bashakiye. 01/ukwakira 1990 nibwo urusaku rw’amasasu rwumvikanye Kagitumba. Tariki 04/ukwakira 1990 nibwo Leta ya Kigali yashinze Lt Col Renzaho Tharicisse gukora igikorwa cyo kurasa mu kirere kugirango bafunge ibyitso.Uko urugamba rwakomeraga ,aho kurwana n’inkotanyi hafatwaga abaturage bagafungwa bakicwa ngo  n’abatutsi abandi ngo n’ibyitso by’Inyenzi.Urugamba rwarakomeye  Habyarimana yemeye imishyikirano.kanyange-psp

                                                              Kanyange PSP

Tariki 28/Mutarama/1991 Inkotanyi zagabye igitero mu Ruhengeli zifungura gereza ya Ruhengeli zikuramo imfungwa za politiki. Reka twongere tubereke ko Demokarasi mu Rwanda ikiri kure kandi ko kwizera ingoma bigoye. Majr Lizinde Theoneste yaricaga ,akanakiza akanyaga ,akanagaba.Byarangiye Majr Lizinde afunzwe abo yitaga abanzi bamukura muri gereza hamwe na bagenzi be.

Habyarimana yaje kubona ko intambara ihinduye isura kandi atekereza  abo barwana ko bazi iby’intambara yemera imishyikirano yo gusangir’ubutegetsi. Bamwe mu bambari b’ingoma bo bavugaga ko Inyenzi nkotanyi zigaruye ubwami n’ingoma ya gihake n’ikiboko. Aha rero bakanguriraga abahutu kwirinda no guhiga umututsi agafatwa nk’umwanzi. Urugamba rwarakomeye Inzirabwoba zikomeza kotswa igitutu n’Inkotanyi. Ubutegetsi bwa Kigali buba buteye inkunga umukeba uburwanya. Uko batotezag’abatutsi bahitaga bagana iy’urugamba ruyobowe na FPR.Igitero cya Byumba  mu 1992 cyaje gukuraho agasuzuguro ,urugamba ruvaho hemezw’imishyikirano.

Tariki04/08/1993 nibwo Habyarimana yemeye gusiny’amasezerano y’amahoro na FPR Inkotanyi mu mujyi wa Arusha mugihugu cya Tanzania. Intambara yarahagaze buri wese yizera ko u Rwanda rubony’ubutegetsi busangiwe hahuriwe ku moko yose.Amoko yaragikoreshwa cyane,gusa byavugwaga ko abahutu n’abatutsi bagiye gusangir’ubutegetsi. Tariki 05/01/1994 nibwo Habyarimana n’akazu ke babeshye ko barahiye ngo hashyirweho Guverinoma y’inzibacyuho bavuga ko FPR nabo bafatanije kurwany’ubutegetsi banze gusinya.Col Bagosora wacuraga umugambi abinyujije muri Gen Nsabimana batangiye gutegura umugambi mubisha wo kwanga gusangir’ubutegetsi n’abatutsi. Igitutu cy’amahanga cyaje kuganza Habyarimana nyuma umugore we Agatha Kanziga na basaza be barabyanga.

Kuki Demokarasi irebwa mu ruhande rumwe gusa?Mu Rwanda Demokarasi irasangirwa muri Repubulika? Tariki 06/04/1994 indege ya Habyarimana na mugenzi we w’igihugu cy’u Burundi Ntaryamira bararashwe. Maze kuva ubwo ibintu biracika. Habaye intambara ikaze hagati y’abasilikare ba FAR na APR. Ubwo kandi FPR yakoze ibishoboka kugira ngo igarure amahoro.

FPR yafashe ubutegetsi itangaza ko u Rwanda rukomeje kuba Repubulika ni uko inzego nshya z’ubutegetsi (institutions) zishyirwaho taliki ya 19/07/1994 hatangazwa ko impunzi zigomba gutaha. Aha rero umuntu yakwibaza impamvu FPR itagaruye ubwami kandi uwahoze ari umwami Kigeli V Ndahindurwa akiriho, kandi ingoma yasimbuye zaratotezaga bamwe mu banyarwanda babashinja ko ari  bene wabo n’umwami. Iyo mpamvu yagombye kuvugwa mu kiganiro cyihariye kivuga ubutegetsi bwa FPR kuva igihe yabufatiye icyur’impunzi none umwami akaba aheze ishyanga. Umwami Kigeli V Ndahindurwa yabaye ikiraro  mu gihe cy’inyenzi n’inzirabwoba none n’ubu ntarataha.Iyi Demokarasi  yo muri Repubulika yazanywe na Revolisiyo yo mu 1959 igatany’abanyarwanda ,ikamen’amaraso  haruwayifuza?Abandi bati:Ntikagaruk’ukundi mu Rwanda.

Demokarasi y’irondakoko yatanij’abanyarwanda karahava. Reka tubiv’imuzingo, hanyuma tuze kugaruka ku irondakoko ryateye Repubulika ya mbere niya kabilii gukora amahano yose mu Rwanda. Repubulika ya kabili yo yinyaye mu isunzu . Amahano yayo iyitiringaniza.Ku ngoma ya cyami n’iya gikoronize, n’iryo ringaniza ntiryabagaho ,kuko buri wese yiyumvaga mu butegetsi dore ko nta n’umushahara bwagiraga nk’ubwubu.Igitangaje muri Repubulika  ni uko hashyirwaho amategeko ntiyubahirizwe. Urugero:Repubukila ya mbere yagize iti:ingingo ya 5 y’itegekonshinga rya mbere rya repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 28 Mutarama 1961 yaravugaga iti : “Abanyarwanda bose barareshya hatitawe ku ibara ry’uruhu, ku bwoko cyangwa ku idini”.

Ibi byabaye ikinyoma kuko iyo bareshya ntibari gutwikirwa ngo banameneshwe mu gihugu. Bakomeje ikinyoma cyo kwereka abazungu mu maraporo aho bagiraga bati: Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kwiga. Icyakora azafungwa cyangwa agwatirwe amashuri yose atazubahiriza iringaniza ry’amoko y’abaturage”Imwe mu mvugo ya Kayibanda Gergoire wari Perezida na Makuza Anastse wabaye Minisitiri w’Amashuri:Imvugo ya Kayibanda iti: (Tous les Banyarwanda sans distinction ont accès aux écoles ; mais pourront être fermées ou réquisitionnées les écoles dont le pourcentage de fréquentation ne répondra pas à la répartition ethnique de la population). Ku iringaniza ry’amoko, ingoma ya Habyarimana yo yaje kongeraho niy’uturere. Mbere yuko MDR Parimehutu ihirimana na Kayibanda na Makuza  byari byongeye kudogera. Makuza ati: Abatutsi niba batemera iringaniza bazahunge.  Bujuje umugambi mubisha nabo basubiranyemo .

Abo mu majyaruguru bayobowe na Gen Habyarimana na Col Kanyarengwe bahiritse Kayibanda bamushinja ko ingoma ye yaryamiye amajyaruguru.Ibibi birarutana n’ibyiza bikarutana. “Aho umwaga utari, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batatu”. Ariko ahantu nko mu Rwanda hamye harangwa n’umwaga, iringaniza rikoze neza ripfa kuruta ukwikubira nk’ukwariho ku ngoma ya cyami na gikolonize, none ingoma ya  FPR yakoze iringaniza ujya mu gisirikare utabajijwe ubwoko,akarere,idini n’igitsina. Abasesengura basanga FPR mu mitegekere yayo aribyiza kuko ubutegetsi kuva ku rwego rwa Minisitiri na Meya bose bahurira ku meza.Kwikunda no kwikubira biba muri kamere muntu. Bishobora no gutuma umuntu yiba, ariko yafatwa akemera ko yakoze ikosa, ndetse bikamutera n’isoni. Ushinzwe ibya rubanda ashobora kubifata akabiharira abo bahuje ubwoko gusa.

Iryo ni irondakoko ryo mu rwego rworoheje. Uwabikoze ashobora kwemera ko yakoze ikosa koko. Irondakoko ryo mu rwego rwo hejuru, ari naryo ryazonze  ingoma ya Repubulika ya mbere niya kabili. Ingoma ya FPR ugereranije nizayibanjirije wasanga ntaho bihuriye kuko buri wese yibona mu butegetsi mu myanya yose uko iba mu gihugu.Ikibazo cyanze gucika muri Repubulika kikabuza Demokarasi n’ubuhunzi.

Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *