Rwanda:Kaminuza mu ihurizo ryo kutagira abalimu
Uburezi budafite ireme budindiza iterambere.
Kaminuza aho kuba igisubizo cy’ibibazo yabaye indiri yabyo! Harakorwa iki ngo bikemuke?ikitakorwa n’iki?ufite umuti ninde?utawufite ninde?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?kuki bitana bamwana?
Ubushakashatsi bushamikiye ku iterambere ry’uburezi muri za Kaminuza mu Rwanda rikomeje kugerwa ku mashyi. Amakuru yacu turayakura ahizewe kubera ko hari amawe mu makuru akomeje gucaracara hano mu Rwanda ku kibazo cyibura ry’abalimu bigisha muri za Kaminuza. Ubu biravugwa ko abalimu babuze muri za Kaminuza zaba iza Leta cyangwa nizo zigenga.Ikindi kivugwa ngo nabahari ntabwo babasaranganya bigumira muza Leta gusa. Abarangije kaminuza i Butare
Bivugwa ko ngo ipfa kugerageza kugira abalimu nabo badahagije niya Leta. Amwe mu makuru twakuye k’ubuyobozi bwa zimwe za Kaminuza zigenga zibarizwa hano mu mujyi wa Kigali ngo bari bakwiye gusaranganya abalimu kuri bake bagaragara hano mu Rwanda. Umwe ati:Leta ikwiye korohereza za Kaminuza zikabona abalimu. Umwe mu balimu wigisha muri Kaminuza ya Leta tuganira yanze ko twatangaza amazina ye,yagize ati:Hari hakwiye kutangwa uburenganzira umwalimu akigisha no muzigenga kuko ni abana b’u Rwanda bigishwa. Abarangije ULK
Uyu mwalimu yakomeje atangariza ikinyamakuru ingenzinyayo com ko ubu haje amananiza kugeza ubwo babangira kuva muri Kaminuza ya Leta ngo wigishe muzigenga. Abasesenguzi bo bati:Abadepite bareberera rubanda birengagije icyo kibazo. Amakuru dukesha abizerwa ba Leta barebwa n’ibura ry’abalimu muri za kaminuza badutangarije ko Abasenateri bamaze igihe bazenguruka muri za Kaminuza bareba uburyo iby bibazo byabonerwa umuti.Abigishwa muri za Kaminuza ni bakeya,ibi bigomba gusuzumwa. Ikindi kivugwa ni uburyo Leta yemerera za Kaminuza kuvuka amanywa n’ijoro,kandi niziriho batazi uko zikora. Dr Muligande umuyobozi wa za Kaminuza
Gushinga ishuri ryigira mu nzu ikorerwamo indi milimo nabyo n’ikibazo gikomeye. Bamwe mu bashinzwe za Kaminuza tuganira nabo banze ko twatangaza amazina yabo ,dore ko banahunze icyo kibazo,gusa badutangarije ko Leta y’u Rwanda yashyizeho impuguke z’abanyamahanga zikaba zaratangiye kuzunguruka za Kaminuza kugeza zose bazigezemo. Abarangije UNILAK
Abo bashinzwe za Kaminuza mu Rwanda batubwiye ko bazagira icyo batangaza nyuma ya raporo izakorwa nizo mpuguke nyuma yo kurangiza urugendo rwabo. Tuganira nabashinze zimwe muri za Kaminuza hano mu Rwanda badutangarije k obo batabuze amafaranga yo guhemba abalimu ,ahubwo babuze aho babakura.Ubu rero biraboneka ko abalimu badahagije,iki kibazo kizakemuka gute? Abasesengura bo bagira bati:Niba mu Rwanda biboneka ko icyo tudafite tugitumuza mu mu mahanga ,kuki mu rwego rw’abalimu bo batatumizwa bakaza bakigisha kugeza habonetse ababasimbura nka nyuma y’imyaka itanu? Abarangije U G
Urugero batanze :Uruganda rukora isukali bizwiko rukora idahagije,ntibibuza u Rwanda gutumiza indi mu mahanga,aha rero niho za Kaminuza zigenga zihera zivuga ko baziha uburenganzira bwo kuzana abalimu b’abanyamahanga bakaza bakigisha. Mu rwego rw’uburezi abalimu bigisha muri za Kaminuza barakenewe kuko mu Rwanda abahari badahagije. Icyifuzo cya zimwe muri za Kaminuza ni uko nabahari bakwiye kubasaranganya,mu gihe hataraza abanyamahanga.
Murenzi Louis