HDI yahagurukiye ikibazo cyÔÇÖababyeyi batigisha abana babo ibyerekeye ubuzima bwÔÇÖimyororokere.
Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima,Health Development Initiative(HDI)wahagurukiye ikibazo cy’ababyeyi batigisha abana babo ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere,hakorwa ubukangurambaga binyuze mu itangazamakuru.Uyu muryango uvugako kuba ababyeyi batigisha abana babo ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere,biterwa n’ubumenyi buke,umuco,ndetse n’imyemerere;bityo abana bakavutswa uburenganzira bwabo ku buzimabw’imyororokere.
Me Christian Garuka umunyamategeko muri HDI
Me Christian Garuka umunyamategeko muri HDI,mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa31,yatangaje ko kwigisha urubyiruko ibijyanye n’imyirorokere bigomba kuba inshingano za buri mubyeyi dore ko ari uburenganzira bw’abanakwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere,gusa yatangajeko hakiri imbogamizi nyinshi zibuza ababyeyi kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yagizeati:”Ababyeyi ntibakwigisha ibyo batazi.Ku ruhande rumwe ,ababyeyi bumva batisanzuy ekubera impamvu z’umuco,cyangwa imyemerere,ariko hari n’iyindi mpamvu y’uko nabo ubwabo batabisobanukiwe neza.Ntawatanga ibyo adafite. Aho niho hari ikibazo gikomeye ku bijyanye no kwigisha ubuzima bw’imyororokere”.
Abanyamakuru basobanurirwa birambuye uburenganzira bwa muntu kubuzima bw'imyororokere
Nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi yose hakomeje kugaragara ikibazo cy’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka21 ,ni ukuvuga abana badashobora kwifatira ibyemezo usanga babyara bakiri bato,bikadindiza ejo hazaza habo.
Umuryango nyarwanda wita ku buzimaHDI,wiyemeje gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana ku buzima bw’imyororokere,binyuze mu biganiro n’abanyamakuru.
Umuyobozi Mukuru wa Health Development Initiative HDI Dr Aphrodis Kagaba akangurira abanyamakuru kwigisha ku myororokere
Umuyobozi mukuru wa HDI Dr Aphrodis KAGABA, muri ubu bukangurambaga bwateguwe na HDI,nawe yagize uruhare rugaragara mu gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane ku bamaze kuba ingimbi n’abangavu ,hagamijwe kubafasha kwirinda agakoko gatera Sida ndetse n’inda zitateganijwe.HDI kandi yaboneyeho no gusobanura birambuye uburenganzira ku buzima bw’imyororokere n’ibijyanye n’ibyemezo bifatirwa abatarageza ku myaka yo kwifatira ibyemezo ku buzima bw’imyororokere harimo n’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Ingingo ya 5 y’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bungana n’ubw’undi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu.Ntawe ushobora kuvutswa ubwo burengenzira,kubera ivangura iryo ari ryo ryose.
Clementine NYIRANGARUYE