Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho!
Hashize imyaka itari mike hatowe itegeko rishya rigenga imyubakire ihurirwa mo n’abantu benshi,aho Leta isaba abashora imari mu kubaka amazu cyangwa imihanda ko bagomba kuzirikana abafite ubumuga kugira ngo nabo bagerweho na serivise bakeneye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,Emmanuel Ndayisaba
Hirya no hino mu Rwanda hagiye hatungwa agatoki bamwe mu batunzi banze kumva icyo Leta yabasabye bakomeza kubaka amahoteli,amasoko n’izindi nyubako zitandukanye batitaye kuri rubanda rufite intege nke,ariko igitangaje ni uko ntamunyemari numwe wari bwumvikane mu nkiko asabwa gusobanura impamvu yakoze ibinyuranyije n’itegeko.Ni ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu bayobozi b’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange bagifite umutima wa kimuntu aho
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga(NCPD) ishimira Ubuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku bikorwa remezo bitandukanye usanga byubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga.
Abubaka imihanga bari bakwiye kuza kwigira kuri imwe mu mihanda yubatswe mu mugi wakigali kuko ariyo igendanye n'igishushanyo mbonera
Muri ibyo harimo inzira zorohereza, abafite ubumuga kuburyo batahutanzwa igihe bagenda ,inyubako zubatswe kuburyo bubereye abafite ubumuga kuzigera mo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD ,Emmanuel Ndayisaba yatangaje ibyo afite akanyamuneza kuko nibura ngo hari bamwe mu bayobozi batangiye kumva ikibazo cy’abafite ubumuga.
Ubwo we n’itsinda bari kumwe basuraga inyubako y’Ibiro by’umujyi wa Kigali, hamwe n’umuhanda mushya wubatswe uva ku biro by’umujyi wa Kigali ujya kuri Serena Hotel basanze uko izo nyubako zubatswe bihuye neza nuko biteganyijwe,kuburyo kubabafite ubumuga kubona serivise bizajya biborohera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD,Emmanuel Ndayisaba Akaba yasabye ubuyobozi bw’umugi wa Kigali kuba maso kuko hari abigira ntibindeba bakazamura inyubako zabo birengagije rubanda rufite intege nke.
Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe kugenzura imyubakire, Peace Ababo avugako imyubako za kera usanga arizo zitubahirizaga uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ariko ubu inzego z’umugi wa Kigali zahagurukiye ibyo bibazo kuburyo bitazongera kubaho. Naho byabaye bakaba bagiye kujya bahabwa igihe nibura cy’amezi atandatu kugira ngo bakosore imyubakire yabo batange amahirwe angana kubanyarwanda yo kubona serivise.
Banganiriho Thomas