Akarere ka Kicukiro ishyamba siryeru:Meya Nyirahabimana Jeanne agashoye mu manza
Ngarambe FPR natabare akarere ka Kicukiro naho ubundi meya Nyirahabimana Jeanne nabo ashinzwe bikomeje gucika kuko arashaka kubirukanira agatsi. Minisitiri Kaboneka ubu yaba atazi ko meya Nyirahabimana yirukanye ba Gitifu butugali barenga cumi nabandi.
Inkuru zikomeje gucicikana mu karere ka Kicukiro ziremeza ko bamwe mu bakozi birukanywe na meya Nyirahabimana Jeanne ko bagiye kugana inkiko kugirango zibarenganure. Nyirahabimana we ubwe arangije manda ayobora njyanama y’akarere ka Kicukiro. Nyirahabimana ubu niwe meya w’akarere ka Kicukiro. Ibibazo byugarije akarere niwe ubifitemo uruhare 100% nta n’undi ukwiye kubibazwa. Akarere ka Kicukiro kavugwamo iterabwoba n’igitugu byubakiye kuguhutaza bamwe mu bakozi. Akarere ka Kicukiro niko kakoze agashya ko kwirukana abanyamabanga nshingwabikorwa butugali benshi kandi icyalimwe. Min.Kaboneka niyumve ikibazo cy'abakozi bo mu karere ka Kicukiro bahohoterwa na meya Nyirahabimana ukomeje kubarenganya
Ubuse iyi niyo mihigo ya meya Nyirahabimana yo kwirukana no guhutaza abakozi. Amakuru twakuye mu bizerwa ba Leta nabavuga likijyana baba abatuye mu karere ka Kicukiro cyangwa nabahakorera twaganiriye ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bagize bati:Nyirahabimana igihe yayoboraga njyanama nabwo ntiyacanaga uwaka nabamwe mu bakozi kubera ko bangaga ukuntu yashakaga ko bamuha amakuru atandukanye yo mu karere.
Bakomeje badutangariza ko ngo ubu ashaka kwirukana ba Gitifu bimwe mu mirenge abaziza ko bari inshuti za meya wacyuye igihe. Ibikorwa remezo bimwe na bimwe byaradindiye kubera kugenda ashaka ko byasubikwa ngo kuko byakozwe nta ruhare abigizemo. Ikindi rero kivugwa ni aho akarere kagiye kuganishwa mu nkiko kubera abakozi yirukanye. Akarere ka Kicukiro kesaga umuhigo wa mbere mu turere mirongo itatu,none ubu aho Nyirahabimana abereye meya muzarebe aho gahagaze. Meya w'akarere ka Kicukiro Nyirahabimana Jeanne
FPR niba itabara nitabare akarere ka Kicukiro kuko abakozi bari ku nkeke za Nyirahabimana . Akarere ka Kicukiro ni kamwe mudufite umwanda cyane nko mu duce twa za Masaka kongeraho Sodoma akarusho ni mu isoko rya Gahanga . Akarere ka kicukiro niho hagaragara abaturage batarishyurwa imitungo yabo yangijwe nahazajya ibikorwa remezo. Ubudehe bwakozwe nabi kubera guhutaza abakabikoze kuko batahawe umwanya wo kubitegura. Abana b’inzererezi bagaragara Kicukiro centre aho abagenzi bategera imodoka. Isoko rya Zinia naryo ntiborohewe kubera gushaka indonke zirenze.
Niba rero bamwe mu bakozi b’akarere bayobora badatekanye kugera mu mirenge murumva abashinzwe kurengera umuturage bihagaze gute? Akarere ka Kicukiro gafite ibibazo by’ingutu bitezwa no guhutazwa kwa bamwe mu bakozi bahora biteguye ko meya Nyirahabimana yabeguza. Twamuhamagaye kuri nimero ye igendanwa 0788512107 yanga kutwitaba kuko ngo yaba asigaye afite ibitangazamakuru bakorana bihoraho. Ibi bigaragazwa n’igihe yakoresheje ikiganiro n’itangazamakuru. Umuyobozi kwimana amakuru hari itegeko ribimuhanira.
Ephrem Nsengumuremyi