ubuzimaKureba Filime zÔÇÖurukozasoni bigira ingaruka ku bwonko

Kubera iterambere ryiyongera ku ikoranabuhanga  no muri teknoloji ku isi, iri terambere rirazana ibintu byiza  rikihutisha amajyambere,ari nako rizana n’ibigira ingaruka ku mibiri y’abantu ariko bo badashobora kumenya ingaruka mbi bashobora guhura nazo muri ibyo bita iterambere.  

Iri terambere, ryatumye ibikoresho byinshi by’itumanaho, yaba telefoni igendanwa cyangwa computer zifite internet zishyirwamo amafilime  y’amafoto y’urukozasoni (pornography)  kuri buri  icyo gitumanaho gikoreshwa n’abantu  aho ushobora kubona izo video ku buntu cyangwa n’abazishyirisha mu bikoresho byabo zaba telephone cyangwa muri computer bazibona ku giciro gihendutse.

 Raporo yasohowe mu cyengeranyo cy’umwe mu miryango utegamiye kuri Leta witwa Internet Filter review 2006 (USA) yerekanye ko kuri buri segonda amadorari y’Amerika 3,076 akoreshwa mu kureba amafilime y’urukozasoni kuri Internet.ubuzima

Iyo raporo yavugaga ko abantu basaga 28,000 bakoresha umurongo wa internt ku isi buri segonda baba bareba ayo mafilime azwi ku izina rya “pornography” kandi ngo mu minota 39 video nshya ya pornagraphy ibikozwe muri Amerika.

Kubera iyo mpamvu amavideo ya filime za pornography aza ku mwanya wa gatatu kwinjiriza bamwe mu baherwe b’isi  akayabo k’amafaranga nyuma y’ibiyobyabwenge n’urusimbi. Ayo mafilime kubera ko akenshi arebwa mu ibanga, ubu cyabaye ikintu gikunzwe kurebwa n’abagabo, abagore ariko cyane cyane urubyiruko.

 Iyo bareba ayo mafilime abenshi intego nyamukuru babashaka kunezeza imibiri yabo , no kwiga zimwe mu njyana abo bakinnyi baba bakoresha zijyanye n’ubusambanyi  ngo nabo bazikoreshe haba mungo cyangwa n’ahandi dore ko abakina ayo mafilime babazi injyana nyinshi bitoje mu gukina ayo mafilime.

Dore zimwe mu ngaruka zo kureba Filime za Pornography

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bijyanye na siyansi (science) bwerekanye ko kubera  kureba ayo mafilime igihe kirekire ku bantu, byateye kwiyongera ku ingaruka mbi mu buzima bwa kisaikorojia n’imibanire y’abashakanye ibi bigatuma na zimwe mungo zisenyuka. Kubera ko ayo mafilime atahozeho ubu abayareba bashaka kujya gushyira mu bikorwa ibyo barebye yaba umugore cyangwa umugabo umwe mu barebye ayo mafilime abashaka gukora cyangwa gukorerwa ibyo abayabonye byananirana imiryango igatandukana.

Mu myaka 15 ishize kuva aya mafilime atangiye gukwirakwizwa, nta wari uzi ko  hari ingaruka zizaterwa no kureba ayo mafilime ariko haje kugaragara ko bigira  ingaruka ku buzima, ku bwenge, ku mikorere y’ubwoko n’uko bihindura umuntu akaba imbata yabyo nk’ukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gihe gisaga imyaka 10 ishize Dr Judith Gelernter  Reisman umushakashatsi mu ishuri rikuru rya Liberty muri Amerika izi filime yazihimbye izina rya “erototoxin” ashaka gusobanura ko zifite ubushobozi bwo kwangiza ubwonko bw’umuntu uzireba mu gihe kire kire. Dr Reisman yongeyeho ko  bwa bushake umuntu agira areba icyo gikorwa bitera kuvubura ku imisemburo ku bwinshi mu mubiri bigatuma agira ubushake (umushyukwa) urenze urugero ibi nabyo bikaba bigira ingaruka mbi ku bwonko, ati kubera uko kwangirika  mu bitekerezo abantu benshi kwisi batakaza umwanya mu kureba aya mafilime kurusha ibindi bintu byose birebwa.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’uwitwa Terr Fisher na bagenzi be mu ishuri rikuru rya Ohio(OSU) muri merika bakabusohora mu mwaka 2012 mu kinyamakuru cyandika kubushakashatsi ku bijyajye n’imibonano mpuzabitsina ( Jouranal of Sexual Research) Ôäû 49 bagaragaje ko abagabo benshi muri iyi minsi batekereza ku bijyanye no gukora imibonano inshuro  19% buri munsi naho abagore bagatekereza  gukora imibonano inshuro 10% ku munsi.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu mwaka 2008 bugahabwa inyito ya “Generation xxx” abo bashakashatsi berekanye ko abarenze kimwe cya kabiri cya abanyeshuri b’urubyiruko muri Amerika bizera ko kureba pornography ari ikintu cyemewe mu muco wabo, kandi ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abahungu 9 mu 10 bareba porn naho umukobwa 1 muri 3 akaba reba pornography ibi bikaba ari buri munsi.

Mu gihugu cy’u Bwongereza  ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru rya  East London bwerekanye ko 97% by’abahungu na 80% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 20 bareba pornography kandi raporo ikagaragaza ko  muri 25 b’u rubyiruko  muri icyo gihugu umwe aba yarabaye imbata y’ubusambanyi.

Muri Afrika uko bihagaze

Nti byoroshye kumenya imibare y’abareba ayo mafilime  mu bihugu bya Afrika ariko naho si shyashya. Kubera amwe mu mategeko  ajyendanye n’umuco Nyafurika, abuza kureba izo filime zurukozasoni biragoye kumenya icyegeranyo, ariko naho bimeza nabi cyane cyane muri iyi myaka aho haziye internet kuri telefon no ku ma computer. Kubera iyo mpamvu usanga ibigo byinshi bishyiraho uburyo bwa gihanga bubuza izo filime kureberwa ku makopyuta yo mu biro.ndetse no muri za Cyiber usangamo itangazo ribuza kureba izo filime.

Izindi ngaruka

Ku muntu watwawe no kureba izi filime usanga akenshi mu bitekerezo bye atekereza ubusambanyi bikaba bya muviramo no kunanirwa gukora inshingano ze ashinzwe mu kazi kaba ako mu biro cyangwa ibindi byagirara umuntu akamaro. Usibye no kunanirwa gukora akazi akenshi bibaviramo gufata ku ngufu no guhohotera uwo bashakanye.

Ingaruka ku bwonko bw’umuntu ukunda kureba pornography

Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo ku ishuri rikuru rya Cambridge bugasohoka mu kinyamakuru cyitwa “Psychiatric Reseach” bwagaragaje ko ubwonko bw’umuntu wamenyereye kureba  porn ntibunyurwa no kureba pron imwe  cyangwa indi filime, buba bushaka guhindurirwa buri kanya indi porn, ibi bigatuma umuntu ahora ashakisha indi filime nshya kugirango ashimishe ubwonko bwe bwangiritse.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Dr Valerie Voon wo mu ishami ry’indwara zo mu mutwe mu ishuri rikuru rya Cambridge bwerekanye ko uwangijwe n’ibiyobyabwenge mu bwonko ntaho bitaniye nuwangijwe na amafilime y’ubusambanyi nk’uko unywa ibiyobyabwenge bitamworohera kubireke ni nako ureba ayo mafilime aba atorohewe kuba yabireka.

Dr William Struthers, umugaga mu bijyanye n’ubumenyi  ari nawe wanditse igitabo cyitwa Wired for Intimacy: How pornography Hijacks the Male Brain” nawe yanditse avuga ko akamenyero ko kureba ifilime z’ubusambanyi zangiza igice cy’ubwonko cyitwa “Cingulatex Cortex” ubundi akazi kacyo ari ugufasha umuntu kugira amahitamo.

Bamwe mu bashakashstsi bavuga ko hamwe n’umunezero agira ureba iyo filime iyo abakina barangije nawe ahita arangiza ibi ngo bimutera impfunwe akigaya ibyo yararimo kandi mu bwenge bwe akaba atifuza ko hagira umenya ko agira iyo ngeso.

Mu madini menshi iki gikorwa baracyamagana bagifata nk’icyaha cy’ubusambanyi niyo mpamvu ufashwe areba iyo filime yihanishwa k’uwasambanye (ubuhehesi). Tekinoloji rero yazanye ibyiza kandi zizana n’ibibi cyane cyane k’urubyiruko rwishora kureba izo filime ingaruka zakwisanga zanduye Virusi itera SIDA cyangwa ugasanga arundukiye muri ibyo abisimbuje igikorwa nyirizina.

GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *