Azam Rwanda Premier league umunsi wa cumi Rayon Sport ikomeje ubuyobozi.
Ikinyoma ntikihishira kabili Ferwafa iranze ibaye iciro ry’umugani:Ikipe ya Pipiniere ifata icyemezo cyo kuva mu irushanwa.De Gaule yabuze igisubizo n’ubwo atajya agira ikimwaro.
Rayon Sport isubirana umwanya wa mbere, amateka akomeza kwiyandika .Police FC kudatsinda APR FC mu myaka itanu, kubura ku kibuga kwa Pepinieri iterwa mpaga ya mbere muri iyi shampiyona na AS Kigali ibyungukiramo, hat- trick ebyiri z’abarutahizamu ba Abarundi,n’ibindi turibuvugeho nibyo byaranze umunsi wa cumi wa AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE.
De Gaule perezida wa Ferwafa azambije umupira w'amaguru
Umukino wabimburiye umunsi wa cumi ni umukino wahuje amakipe abiri asa nafite icyo ahuriyeho mu binyanye n’umutekano, iyi ngabo z’igihugu ni ya Police y’igihugu ,aha ndavuga APR FC na Police FC zose zibarizwa mu mujyi wa Kigali aho warangiye ushoboje APR FC kuyobora urutonde rw’agateganyo mu masaha 24. Masudi Djuma umutoza wa Rayon Sport
Nubwo aya makipe atitwa amacyeba, ariko burya Derby uko byagenda kose ntiba yoroshye. Uyu mukino wari ufite byinshi usobanura ku makipe atatu n’abafana babo, ndavuga abiri yari ahanganye n’imwe yari indorerezi itegereje ibiva mu mukino byaba byiza cyangwa bibi kugirango imenya uko izatwara ku mukino warigukurikiraho ,aha ndavuga mu cyeba wa APR FC.
Jimmy Mulisa umutoza wa APR Fc
Kuri APR FC yasabwaga gutsinda kugirango irare ku mwanya wa mbere irusha mucyeba amanota atatu yenda icyeka ko ashobora no gutakaza igakomeza kuyobora by’agateganyo. Kuri Police FC nayo yari ifite inshingano ebyiri, iya mbere kwesa umuhigo witwa “Police FC kudatsinda APR FC”,iya kabiri kwari ugutsinda uwo mukino nayo ikarara ku mwanya wa mbere inganya amanota 23 nka aya APR FC na Rayon Sport zari zifite kugeza kuri uwo munsi nk’ikipe nayo ishaka igikombe.
Seninga umutoza wa Police Fc
Mu bifatika ikipe ya Police FC niyo yahabwaga amahirwe n’abafana yo kwegukana intsinzi yuwo munsi bashingira ku burambe bw’abatoza n’abakinnyi muri rusange.Umukino warabaye APR FC ikina neza mu gice cya mbere ibonamo n’igitego, ariko igice cya kabiri Police FC yaje izi icyo gukora ntibyanatinze ku munota wa mbere Usengimana Danny yishuye igitego cyari cyatsinzwe na Muhajiri ndetse babonamo n’ikindi mu gihe buri muntu wese wakurikiranaga uwo mukino intsinzi yari amaze kuyiha Police FC ariko bisanze bitsinda igitego birangira bagabanye amanota n’ibitego 2-2.
Ruremesha umutoza wa Etencelles
Indi mikino yabaye kuri uwo munsi, Bugesera yapfunyikiye impamba y’ibitego 2-0 Mukura Victory ivugwaho amarozi, Amagaju FC apfunyikira Gicumbi FC iri mu manegeka impamba nayo y’ibitego 4-0 harimo hat –trick (ibitego 3) bya Shabani Hussein Alias Shabarara na Etencelles inganya na Espoir iri mu makipe atatu ataratakaza umukino igitego 1-1 i Rubavu.
Kanamugire Aloys umutoza wa Kiyovu
Shampiyona yakomeje ku munsi wakurikiyeho, kubera kunganya kwa APR FC na Police FC byasabaga Rayon Sport gutsinda Musanze FC y’umutoza Sositene Alias Rumumba na Katawuti kugirango isubirane umwanya wayo wa mbere kandi irusha mucyeba amanota ni nako byagenze Rayon Sport yatsinze biyoroheye ibitego 4-1 aha naho harimo hat- trick ya Nahimana Shassir.
Kayiranga Baptiste umutoza wa pipiniere
Indi mikino Kiyovu Sport yakiriye Sunrise FC ku Mumena banganya 1-1, Marines FC izimana Kirehe FC i Rubavu 2-1 naho umukino wari guhuza Pepenieri FC na AS Kigali nti wabaye ,kuko Pepinieri itagaragaye ku kibuga bityo iterwa mpaga y’ibitego 2 n’amanota 3 bihabwa AS Kigali. Aha hakomeje kubamo urujijo niba Pepinieri yo yikuye muri shampiyona kubera impamvu itumvikanaho na Ferwafa yo kudakinira ku kibuga cyayo .
Rumumba Habimana umutoza wa Musanze Fc
Ibi nibigaragaza imikorere mibi yagiye iranga ingoma ya De Gaule mu mupira w’amaguru,aho ikipe yo ibona irengana ikaba yarahisemo gukinira iwabo nkuko yahakiriye imikino yindi ariko bayisaba kwimukira i Kigali ikajya yifata aha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’umutera nkuga ariwe Azamu bazi uko bazabikemura.shampiyona igeze ahakomeye kuko amakipe amwe aragaragaza imbaraga ,naho ayandi araganishwa mu manegeka.
Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali
Ikipe zirazira iki?komite mbi?umutoza mubi?abakinnyi badashoboye?igisabwa ni iki ngo umupira w’u Rwanda utere imbere?Ferwafa yo se ni shyashya?Ikipe zubakiye kuri tumwe mu turere ziri mu bibazo by’ingutu kuko nta ejo hazaza zifite.Ferwafa iravugwaho kuniga umupira w’amaguru .Abasesengura baragira bati:Kuki shampiyona yabonye umutera nkunga none ikipe zikaba zitangiye kwikura mu marushanwa?Ikipe zageze aho zisanga mu manegeka kubera ibibazo zitezwa na Ferwafa ya De Gaule.
Okoko umutoza wa Mukura
Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kurira ayo kwarika. Buri kipe yose yugarijwe n’ibibazo by’imishahara. Ese umutera nkunga abahe?ayo atanga ajyahe?Amarozi ku bibuga ikimenyetso cyo kunanirwa kwa De Gaule. Niba De Gaule adakumiriye amarozi ku bibuga ngo atange urugero rwo guhana ababigaragaraho ,mu menyeko umupira w’amaguru mu Rwanda ntaho ugana.
Kishi umutoza wa Kirehe
Kugeza ubu abakinnyi bahiga abandi mu bitego ni:
Nahimana Shasir ibitego 9 (Rayon Sport)
Kambale Salita Gentil ibitego 8 (Etencelles)
Usengimana Danny ibitego 8 (Police FC)
Shampiyona izakomeza ku munsi wa cumi n’umwe;
29/12/2016 : Mukura FC vs Amagaju FC (Huye)
: Sunrise FC vs Gicumbi (Nyagatare)
:Marines FC vs Pepinieri FC (Rubavu)
:Espoir FC vs APR FC FC (Rusizi)
30/12/20 :AS Kigali FC vs Etencelles FC (Kigali)
: Kirehe FC vs Rayo Sport (Kirehe)
:Police FC vs Kiyovu FC (Kigali)
:Musanz FC vs Bugesera FC (Nyakinama)
GAKWANDI James