Azam Rwanda Premier league ishoje icyiciro cya mbere ite! Rayon Sports niyo iza ku mwanya wa mbere

AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE, Shampiyona nkuru y’igihugu cy’u Rwanda yitirirwa  umutera nkunga ariwe AZAM TV, yashoje icyiciro cya mbere (Phase Aller) aho ikipe ya Rayon Sports yarangije ari iya mbere  n’amanota 36 naho ikipe ya Pepinieri igaheruka urutonde rw’agateganyo rwiyo shampiyona n’amanota 5.

Capture0000111

        

                                            Phase Aller irangiye ite?

Mu mikino hafi 30 yakinwe ibitego 254 nibyo byinjijwe mu nshundura mu gihe ibitego 4 byabazwe nka mpaga  (for-fait)  byose hamwe bikaba ibitego 260. Muri ibi bitego byose byinjijwe mu mazamu hari amakipe ane aza ku isonga mu kugira ubusatirizi bukomeye akaba  ari nayo mpamvu yabashije no kwinjiza ibitego byinshi.

 Ikipe iza ku isonga muri aya ane kwinjiza ibitego byinshi ni, Rayon Sports yinjije ibitego 31 igakurikirwa na Police FC yinjije ibitego 23,  mu gihe ku mwanya wa gatatu haza ikipe ya APR FC yinjije ibitego 22, naho AS Kigali ikaza ku mwanya wa kane yinjije ibitego 20 aya akaba ariyo makipe ane (Big Four) aza ku isonga nkuko akurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu gutsinda ibitego byinshi.mamaaa

                                                    Masudi Djuma umtoza wa Rayon Sport

Ikipe zatsinzwe ibitego byinshi ni ukuvuga ubwugarizi butahagaze neza muri enye za mbere ni Gicumbi FC yinjijwe mu izamu ryabo ibitego 29, igakurikirwa na Pepinieri FC yinjijwe ibitego 28, Kiyovu FC ibitego 22 naho ku mwanya wa kane hakaza ikipe za Mukura na Marines zombi zinjijwe ibitego 19 buri imwe. Ayo niyo makipe ane yinjijwe ibitego byinshi nkuko akurikirana.ikibi

                                                Rayon Sport irangije kumwanya wa mbere

 Ikipe enye zagaragaje kugira ubwugarizi bukomeye mu kurinda izamu ni amakipe ya Rayon Sports na Espoir aho buri imwe yinjijwe ibitego 7 zigakurikirwa na APR FC na AS Kigali zinjijwe ibitego 9, Bugesera FC yinjizwa  ibitego 10, naho Police FC igafata umwanya wa kane ni ibitego11.jimmmmmmmm

                                                      Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC

Ikipe enye ziza ku isonga mu gutsindwa imikino bike ni, Rayon Sports na APR FC Zatsinzwe umukino 1, Espoir FC na Police FC imikino 2, mu gihe ikipe ya Bugesera yatsinzwe imikino 3, naho ikipe ya AS Kigali ikaze ku mwanya wa kane n’imikino 4.babukereye

                                                         Ikipe ya APR fc

Naho amakipe ane yatsinzwe ibikino myinshi ni, Pepinieri yatsinzwe imikino 12, Gicumbi FC itsindwa imikino 11, Marines FC itsindwa  9 mu gihe Kirehe FC n’Amagaju FC zatsinzwe imikino 8 buri imwe.  Aha twabibutsa ko ikipe ya Espoir FC niyo yanganyije imikino myinshi 7. Ikipe ya Rayon Sports niyo irangije izagamye ibitego byinshi 24, mu gihe ikipe ya Pepinieri ariyo irangije phase aller irimo umwenda w’ibitego byinshi 18.

Udushya twabaye

Iyi  shampiyona yari imaze hafi amezi atanu itangiye, ntitwabura kuvuga udushya twabonetsemo. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) mu Rwanda ari naryo rifite umupira w’amaguru mu nshingano zaryo ryagiye riba nyirabayazana wa tumwe mu dushya twabaye. Uti gute?

Shampiyona itaratangira, iyi FERWAFA yashyizeho ikiswe itsinda ry’impuguke mukureba ibibuga byose bizakinirwaho imikino ya shampiyona ibyujuje ibisabwa , iri tsinda ryarangije ritanga raporo y’ibibuga bitujuje ibisabwa byagombaga kubyuzuza bikabona kwakira imikino.seninga innn

                                                  Seninga Innocent umutoza wa Police FC

Mu bibuga byasabwe kuzuza ibisabwa ni ikibuga cya Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yagombaga kwakiriraho imikino, n’ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC, naho ibindi bibuga biremerwa ndetse byakiriraho imikino ibanza mu gihe amakipe ya Sunrise na Gicumbi yakiriye ku ma stade ya Kigali.

Mu minsi micye  ikibuga cya Sunrise cyaremewe ijya kwakiririra iwayo hasigara ikipe ya Gicumbi yakirira ku Mumena. Nyuma y’amezi atatu shampiyona itangiye FERWAFA yaje gukora agashya itangaza ko ikibuga cyo Ku Ruyenzi aho ikipe ya Pepinieri ikinira kitemewe ndetse itegekwa kujya yakiriria imikino yayo i Kigali. Ibi byabaye itegeko ryatangajwe mu gihe ikipe ya APR FC ariyo yagasuye Pepinieri byatangazwaga ko ikibuga cya Ruyenzi kitemewe kuri ibyo bagomba gukinira  kuri stade Regional birangira bakiniye  i   Kigali aho byaje no kuba itegeko.popopopopopopop

                                                         Ikipe ya Police fc

 Ikipe ya Pepiniyeri yanze icyo cyemezo ndetse itangaza ko niba batayemereye gukinira iwabo izikura mu irushanwa. Mu mikino ibiri yakurikiyeho Pepinieri yarifashe ndetse itangaza ko ivuye mu irushanwa iterwa na for-fait ya AS Kigali na Marines.

Mu gihe abafana bibazaga ibya FERWAFA na Pepinieri, ikipe ya Gicumbi nayo iti, niba mutatwemereye gukinira iwacu  natwe turakurikira Pepinieri .Aha rero niho agashya kabaye FERWAFA itumiza inama igitaraganya ibibuga byombi biremerwa Pepinieri isubira mu kibuga, na Gicumbi ijya iwayo.

Akandi gashya kabonetse muri iyi phase aller ni ikibazo cy’amarozi ku bibuga aho byagezaho na FERWAFA nabyo ibitumirira inama ndetse itangaza n’ibihano ariko bitagize icyo bitanga. Iyi shampiyona yashoje abatoza babiri, umwe yegura ariwe Kayiranga Jean Baptisite  wa Pepiniyeri yegura naho umutoza Godfrey Okoko wa Mukura we yeguzwa anasimburwa n’umutoza w’umuzungu watojeho Rayon Sports Ivan Minnaert.abatoza wba

Abatoza ba AS Kigali uwubanza Higiro Thomas utoza abazamu uwuheruka wambaye umupira utukura Eric Nshimiyimana umutoza mukuru

Ikinyamakuru ingenzinyayo.com  ijisho rya rubanda, gisoza cyerekana abatoza  babiri kibona bitwaye neza ari Masoud Djuma na Ndizeye Jimmy ku mpamvu zikurikira, Masoud Djuma shampiyona ishize yarayishoje ku mwanya wa kabiri aranayitangira ari ku mwanya mwiza mu gihe Ndizeye Jimmy wa Espoir nibwo bwa mbere aje muri shampiyona y’u Rwanda akaba yaratsinzwe imikino ibiri gusa.

Abakinyi bane baje ku isonga mu kwinjiza ibitego byinshi ni:

 Usengimana Danny ibitego  12 (Police Sport)

 Nahimana Shassir ibitego   11 (Rayon Sports FC)

Shabani Hussein Chabarara  ibitego 10 (Amagaju)

Kambale Salita Gentil ibitego 8 (Etencelles)

Shampiyona  ikazasubukurwa (Phase- Retoul )  kuri aya matariki akurikira;

 

10/02/2017 : AS Kigali FC vs Sunrise FC  (Kigali)

                     

 11/02/2017   :Espoir  FC vs Marines FC (Rusizi)

                       :Mukura FC vs Pepinieri FC  (Huye)

                       :Kiyovu FC vs  Bugesera FC (Ku Mumena)

                       :Amagaju FC vs APR FC (Nyamagabe)

  12/0/2017    :Musanze FC vs Kirehe FC  (Musanze)

                      :Police FC vs Rayon Sports FC(Kigali)

                      :Gicumbi FC vs Etencelles  FC (Gicumbi)


                                              GAKWANDI James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *