Nyabugogo abashinzwe umutekano nibo bawuhungabanya

Urujya n’uruza rwabaza mu mujyi wa Kigali  bagera Nyabugogo bashaka kugana ahabazanye cyangwa abandi bagana mu ngo zabo.Ikumira nicururizwa ryo mu ntoke byatumye hashyirwaho abashinzwe umutekano bagomba kubirwanya. Ikibazo gikomeje kwibazwaho n’abantu batandukanye n’uburyo bamwe mu bashinzwe uwo mutekano no gukumira abazunguzayi ari abatagira ibyangombwa abandi ari abahoze mu buzunguzayi,abandi barahoze mu mirimo igayitse nko gucuruza ibiyobyabwenge.baraba4

                                            Abanyeronda barahungabanya umutekano Nyabugogo

Bamwe rero babarizwa muri abo banyerondo  bakomeje kugaragaza imyitwarire igayitse kuko bambura abazunguzayi bakabitwara bakongera bakabigurisha n’abandi bantu bityo akajagari kakarushaho kwiyongera. Ikindi kirango abo banyerondo ni uburyo bakorana n’ibisambo bikora mu mifuka. Umwana ucuruza itumanaho rya MTN unambaye umwenda wayo yaje kuvumbura umujura ukorana nabo birondo bavuga ko bashinzwe umutekano baramufata baramuniga kugirango bakingire ikibaba umufatanyacyaha wabo yo gufatwa .Ibi rero ntibyabahiriye kuko baje  kurushwa imbaraga nabacuruza Tigo ,MTN babasaba kurekura mugenzi wabo cyangwa bakabakubita.baraba1

                                         Abaturage bakomeje kubunzwa amahoro n'abanyerondo  

Umugenzi umwe ati:Aba bambaye imyenda yanditseho irondo nibo bisambo kuko umwe we yacuruzaga imigati muri Gare,bityo rero nta musaruro yatanga mu bijyanye n’umutekano. Umwe  mu bakozi bo mu karere ka Nyarugenge twaganiriye ku kibazo  cyabashinzwe umutekano bamwe bakaba bakemangwa?adusubiza yagize ati:Aba batorwa hagati mu baturage ,kuko baba bafatwa nk’inyangamugayo.baraba6

                     Bamwe mu bakorera  Nyabugogo bagiye kuva  kumirimo yabokubera umutekano muke

Twamubajije ku kibazo cyuko bakemangwa inmyitwarire igayitse ikomeje kubaranga?Yadusubije ko bo ugaragaweho nicyo kibazo ahagarikwa n’ubuyobozi bw’akagali. Abagenzura irondo rya Nyabugogo basanga  hakwiye gukoreshwa abafite ibyangombwa ,kandi hagakoreshwa ufite umuzi. Igisabwa ni uguhindura imyitwarire y’irondo.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *