Nyamirama: Urubyiruko rwifuza kuganirizwa byinshi ku mateka ya jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994
Inkubiri ya politiki mbi niyo ntandaro ya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Politiki ishingiye ku bwoko niyo yahembereye jenoside yakorewe abatutsi 1994,kuko ya nkubiri mbi niyo yubatsemo abanyarwanda iturufu y'ubwoko. Abanyepolitiki babi bigishije urwangano rwaje gihitana inzirakarengane.Ikinyamakuru ingenzinyayo.com cyagerageje kwegera urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamirama ho mu karere ka Kayonza kugirango baganire bumve uko byifashe.
Bamwe bati:Urubyiruko ruhari kuva ku myaka 15 kugeza kuri 30 ntabwo bazi jenoside ni ukuyibwirwa gusa. Urwo rubyiruko gusa rwo ruyamaganira kure ,dore ko bamwe bigishwa mu mashuri ko ari mbi kandi bagomba kuyirwanya hamwe n'ingengabitekerezo yayo.Umwe wo mu rubyiruko tuganira ati:Iyo uganiriye n’urubyiruko rw’iki gihe hano mu Rwanda wumva ko abenshi bavutse nyuma ya Jenocide ko babyumva nk'igikorwa kibi ,kuko baba bashaka kugisobanukirwa kugirango bacyamagane bazi n'impamvu bacyamagana.
Umurenge wa Nyamirama niwo ikinyamakuru ingenzinyayo.com cyahariye kuganira n'urwo rubyiruko ,aho bamwe bashaka kumenya icyateye jenoside n'ikigomba kuyikumira burundu.Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza rwifuza gusobanurirwa amateka ya jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 ngo hari byinshi badasobanukiwe kandi bifuza kumenya kuko aribo Rwanda rw’ejo hazaza.
Umwe mu rubyiruko rwaganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com rwagaragaje ko hari byinshi bifuza kumenya kuri jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 by’umwihariko bahurijwe hamwe bagashaka icyatuma bakomeza gusigasira ubusugire bw’igihugu cyabo aho kugirango bajye bihugiraho kuko niho usanga bamwe bishora mu biyobyabwenge, mu bujura ndetse no mu buraya.
Yagize ati: " Twifuza kuganirizwa byinshi ku mateka ya jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 kugirango hatazagira utubeshya cyangwa ngo adushuke tukazagwa mu mutego nk’uwo urubyiruko rwo hambere rwaguyemo aho kwihugiraho.
Twaganiriye na Bisangwa Emmanuel umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza atubwira ko hari gahunda zitandukanye zo gufasha urubyiruko harimo nk’uko muri buri mudugudu na buri kagali hariho inteko y’abaturage bavugamo iterambere ry’umudugudu n’akagali.
Bisangwa Emmanuel ati : " Hari gahunda zitandukanye muri buri mudugudu na buri kagari aho inteko y’abaturage iterana abaturage bakagaragaza ibibazo bafite ndetse bakaganira no ku iterambere ry’umudugudu n’akagari bikaba byanafasha urubyiruko kwisanzura bakabarizamo ibibazo ndetse n’ibyifuzo bafite".
Leta y’u Rwanda ikoresha uko ishoboye ngo ifashe urubyiruko muri gahunda zose haba mu kwihangira imirimo, kurwanya jenocide kuko urubyiruko rwagaragaye mu bakoreshejwe muri jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.Aha rero niho hazafatirwa ingamba zo gukumira icyaha icyari cyo cyose
Mukazayire Laetitia
ÒÇÇ