Kayonza: Inkunga yÔÇÖingoboka ntiyaramira uwarembye.

FARG niyo ihanzwe amaso ku nkunga y'ingoboka igenerwa abatishoboye barokotse rya jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu murenge wa Gahini ho mu karere ka Kayonza.theophile

                                   Theophile Ruberangeyo SG FARG

Inkunga irishyuzwa cyangwa ntiyishyuzwa?inkunga ishyirwaho ite?inkunga ihabwa nde?uyemerewe ninde?utayemerewe ninde?

Abarokotse jenocide yakorewe abatutsi 1994 bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza n’ubwo bashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuri gahunda zitandukanye zo kubafasha kwigira no kuva mu bwigunge baracyafite ikibazo ku nkunga y’ingoboka.Iyi nkunga ikomeje kuba agatereranzambe kuko itabonekera igihe .

Nyirantashya Edissa warokotse jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 uhabwa inkunga y’ingoboka yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko n’ubwo bahabwa iyo nkunga ibafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe hakirimo imbogamizi z’uko iyo nkunga itabagereraho igihe .

yagize ati: " uko mbayeho mbona ntacyo bintwaye n’ubwo nabuze umuryango wanjye leta iramfasha. Bangenera inkunga y’ingoboka imfasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe mpura nabyo mu mibereho yanjye ya buri munsi n’ubwo hakiri imbogamizi z’uko iyo nkunga itatugerera igihe. Tukaba twifuza ko ubuyobozi bwakwiga ku kibazo cyacu iyo nkunga ikajya itugereraho igihe".

ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza twaganiriye na Bisangwa Emmanuel umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza avuga ko ikibazo cy’inkunga y’ingoboka kuba itabagereraho igihe aruko mu minsi yashize itabageragaho buri kwezi ahubwo yazaga mu gihembwe. Uko kubageraho nyuma y’amezi 3 nicyo bafataga ngo kutabagereraho igihe ariko abizeza ko muri aya mezi icyo bagiye kujya bakora ari uko izajya ibageraho buri kwezi.

Yagize ati : " iikibazo cy’inkunga y’ingoboka turakizi. Kutabagereraho igihe ni uko mu minsi yashize aho kuza buri kwezi yazaga buri gihembwe kandi ku muntu utishoboye kuba iyo nkunga yaza mu mezi atatu ntacyo waba umufashije. Ariko ubu muri aya mezi icyo tugenda dukora ni uko tuzajya tuyohereza buri kwezi".

Leta y’u Rwanda ifite zimwe muri gahuza zigamije guteza abanyarwanda imbere bivana mu bukene ndetse no kwikura mu bwigunge; nk’inkunga y’ingoboka, gira inka munyarwanda, VUP n’ubudehe.

Inkunga y’ingoboka ni imwe muri gahunda ya leta igamije gufasha abarokotse jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994. Iyo nkunga y’ingoboka ikaba ari amafaranga ahabwa abatishoboye barokotse kugirango babashe kwikura mu bwigunge no kubafasha mu bibazo bimwe na bimwe bahura nabyo.

Mukazayire Laetitia

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *