Kalisa Adolphe Alias Cammarade ikimenyetso cyo kunaniza umupira w’amaguru mu Rwanda
Rayon sport yegukanye Rwatubyaye ,naho Cammarade ibyo yavugaga biteshejwe agaciro.Umupira ukwiye gutandukanwa na politiki.Umupira w'amaguru ugomba gukurwamo amatiku kuko awudindiza.Umupira w'amaguru umaze imyaka myinshi kuko kuva 1928 kugeza ubu hashize imyaka myinshi.Abakunzi b'umupira w'amaguru bibaza iherezo rya Kalisa Adolphe Alias Cammarade kubera igitugu akoresha.Cammarade kuva ashinzwe amabanga y'ikipe ya APR FC yakozemo amakosa akomeye ashingiye kuzana umwuka mubi mu mupira w'amaguru. Ingero ninyinshi zirahari gusa icyo abakunzi ba ruhago nyarwanda bavuze n'uburyo Camamarade yashatse guhuza kudafana APR FC no gukunda igihugu cyangwa FPR.
Cammarade yari yavuzeko Rwatubyaye ari umukinnyi wa APR FC akirengagiza ko yari yamukozemo ikinamico ryigurishwa kugirango azagurishwe anyuze mu maboko ya Rayon sport. Ikinamico ya Cammarade na Gacinya ntiyaje kubahira kuko Rwatubyaye bamwohereje i Burayi anyuze mu nzira zigoranye. Imena za Rayon sport nazo zaje gutsimbarara zereka Gacinya ko Rwatubyaye natagaragara mu ikipe azabibazwa. Rwatubyaye ku ngufu za Rayon Sport abaye umukinnyi wayo
Amakuru dukura ahizewe yemeza ko Cammarade yaje kugera kwa Afande akabumvisha ko Rwatubyaye aramutse akiniye Rayon sport byaba ari ugutsindwa ko ,ahubwo bamwicaza shampiyona ikarangira akazasubira muri APR FC umwaka utaha. Nkuko twakomeje tubitangarizwa nabo bizerwa ngo ba Afande baje kureba basanga byateza ikibazo gikomeye bituma bategeka Cammarade gutanga icyangombwa kijyana Rwatubyaye mu ikipe ya Rayon sport aricyo (release letter)kuba rero ikinyoma cyatsinzwe nicyerekana ko hari imwe mu myumvire ishobora guhinduka. Cammarade yeretswe ko atagomba kugonganisha APR fc na Rayon Sport
Andi makuru yavaga mu bizerwa ba Rayon sport ni uko iyo Ferwafa itabahera Rwatubyaye ibyangombwa batari gukomeza shampiyona. Ikindi kigomba gucika nibigendanye no gufana ikipe yaserukiye u Rwanda mu mikino nyafurika. Nta tegeko rihana utafannye Rayon sport cyangwa APR FC .Umupira w'amaguru ugomba gutandukanywa na politiki kugirango abafana bagaruke ku bibuga.
Murenzi Louis