AZAMU RWANDA PRIMIER LEAGUE yashoje umunsi wa makumyabiri.
Gutakaza amanota ku ikipe ya APR FC byatumye Rayon Sports ikomeza umwanya wayo biyoroheye.
Sampiyona nkuru y'u Rwanda yashoje munsi wa wayo wa makumyabiri, isize Rayon Sports ku mwanya wayo wa mbere irusha mucyeba amanota 3 n'ibirarane 2, nyuma yaho APR FC yongeye kunganya ubusa ku bundi ni Ikipe ya Kirehe FC.
Uyu munsi wa makumyabiri wa shampiyona, ntabwo wahinduye urutonde kuko amwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo gutsinda imikino yayo ntabwo yabishoboye mu gihe ayandi atari yitezwe yashoboye kubona amanota cyangwa inota. Jimmy Mulisa gutoza APR FC byamubereye ingorabahizi
Aha ndatanga urugero ku ikipe ya APR FC yongeye gutakaza amanota 2 i Kirehe byaribyitezwe, Espoir yatakaje amanota 2 iwayo yakiriye Gicumbi mu gihe Pepinieri yakuye amanota 3 kwa Etencelles naho umukino Rayon Sport yarikwakiramo Sunrise ntiwabaye kuko iyi kipe y'i Nyanza yari mu mikino ya confideraton Cup mu gihugu cya Mali. Yves Rwasamanzi ashobora kwirukanwa muri APR FC
Iyi mpamvu rero niyo yatumye urutonde rw'agateganyo rwa AZAMU Rwanda Premier League rudahinduka cyane, kuko Rayon Sport ikomeje kuyobora na amanota 43 ikurikiwe na APR FC n'amanota 40 nyuma hagakurikiraho Police FC na AS Kigali n'amanota 39 buri imwe zigatandukanywa n'ibitego zizigamye.
Rayon Sport ikomeje kuba iyambere
Dore ko mikino yarangiye kuri uwo munsi;
APR FC yasuye Kirehe FC i Nyakarambi banganya 0-0, AS Kigali yatsinze Amagaju i Kigali 1-0, Gicumbi inganya na Espoir 1-1 i Rusizi, Kiyovu inyagirwa na Musanze 3-2 i Musanze naho Mukura ikubitirwa iwayo na Police FC 2-1.
Okoko umuti we wananiwe gukorana na Mukura none muri Gicumbi byamuhiriye
Indi mikino yabaye, Pepinieri yanyagiye iwayo Ettencelles ibitego 2-0, na Marines yakiriye Bugesera birangira ari 0-0. Ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yo ntabwo byumvikana ukuntu yaba iri mu bibazo ,kandi buri mukinnyi ahabwa icyo agenerwa igatsindwa n'ikipe zidahembwa. Abatoza Jimmy Mulisa n'umwungirije Yves Rwasamanzi ngo rwaba rushyiditse. Ibi rero nibiramuka aribyo umwe arirukanwa. Ikipe ya Mukura ntaho iva ntanaho ijya. Ubu yongeye kuba ariyo itanga amanota . Umutoza Habimana yiyemeje ko Musanze Fc izaza mu myanya icumi ya mbere
Pepiniere yo yasizoye irazitsinda ntishaka gusubira mu cyiciro cya kabili. Ikipe ya Kiyovu nayo ishobora gufatanya na mugenzi wayo Mukura mumurongo utukura. kanamugire abwira itangazamakuru uburyo azubakamo Kiyovu
Kugeza ubu abakinnyi bahiga abandi mu bitego ni;
Usengimana Danny 13 (Police FC)
Nahimana Shassir 12 (Rayon Sport) ariko we akaba amaze imikino irenga ibili atagera mu kibuga kubera ikibazo cy'abanyamahanga benshi iy'ikipe y'ubururu n'umweru ifite.
Shaban Hussein 12 (Amagaju FC)
Shampiyona izakomeza ku munsi wa makumyabiri na rimwe amakipe ahura atya;
17/3/2017 : Police FC vs Musanze FC (Kicukiro)
18/3/2017 : Gicumbi FC vs AS Kigali FC (Gicumbi)
:Kiyovu FC vs Kirehe FC (Mumena)
:Mukura FC vs Espoir (Huye)
:Sunrise FC vs Etencelles FC (Nyagatare)
: APR FC vs Pepinieri (Kigali)
19/3/2017 :Amagaju FC vs Marines FC (Nyamagabe)
:Bugesera FC vs Rayon Sport (Bugesera)
Gakwandi James