Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu Junior y’ikipe y’APR fc yanze gukina igikombe cy’Amahoro?

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje kumva ijambo rya Gen Mubarak Muganga nka Perezida w’ikipe y’APR fc,cyane ko atanishimiye imyitwarire y’abatoza n’abakinnyi k’umukino bakinnye na Gasogi United.Ikipe y’ingabo z’igihugu ntabwo yari kwanga gukina igikombe cy’Amahoro kuko biri munshingano.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza impamvu ikipe y’ingabo z’igihugu yanze gukina igikombe cy’Amahoro?

Amateka yisubiramo uko yaba ariko kose.Inkuru yacu iri mu mupira w’amaguru.Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kuvugako ikipe y’ingabo z’igihugu itari kwiye kwanga gukina irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.Abandi nabo bati”Amategeko yishwe nta mpamvu yo gukina.Tujye mu mateka y’ikipe Intare fc.Ubwo FPR yashyiragaho inzego z’ubuyobozi ninabwo na siporo yatangiye.Abasirikare bari bayobowe na Lt col Ibingira Fred yungirijwe na Major Kazura Jean Bosco bashinga ikipe bayita Intare fc.Ubwo Intare fc yarimo abakinnyi biganjemo Abasirikare n’Abasivili.Abanyabutare bafataga Intare fc nk’umukeba wa Mukura vs.Uko iminsi yagiye yicuma umukinnyi mwiza mu ikipe y’intare fc yashyirwaga muri APR fc.Uko byagiye bizamuka uwabaga adakenewe muri APR fc yajyanwaga mu Intare fc.Umwaka 2004 nibwo Intare fc yamanutse mu cyiciro cya kabili.Icyatunguranye naho byaje kumvikanako Intare fc ihindutse junior y’APR fc?Ubu rero benshi bashingiye k’urugendo ikipe Intare fc yagenze kugeza ubu,kongeraho n’uburyo ikipe y’APR fc yimanye umukinnyi Hirwa jean de dieu imwita uw’ikipe y’intare fc birerekana ko hishwe itegeko rigenga amakipe.Ubu rero icyegeranyo cyakozwe muri siporo nyarwanda ntabwo ar’ikipe y’intare fc yanze gukina igikombe cy’Amahoro, ahubwo n’ikipe y’APR fc yanze gukina igikombe cy’Amahoro.Ibi bikorwa byo guhuzagurika muri Ferwafa nibyo bidindiza umupira w’amaguru.Ikindi nuko bamwe mubayobora amakipe bahatirwa gutora itsinda rigabirwa Ferwafa mugihe hakabaye habaho guhatanira umwanya.Mwe muhabwa amakipe y’umupira w’amaguru nka Fidel Uwayezu,Mvukiyehe Juvenal n’abandi mu menyeko izi ariz’abaturage nimudacunga neza bizabatera ikibazo gikomeye.Hategerejwe kureba ikizakurikira cyane ko no mu nteko rusange ya Ferwafa hategerejwe uyigabirwa.Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *