AHF:Ubuzima buzira umuze imbaraga zo gukorera igihugu
Umushinga utegamiye kuri Leta uzwi nka Aids Healthcare Fondation (AHF) ushinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda yizihije isabukuru y'imyaka 10 imaze itangijwe mu Rwanda.
Dr. Gashumba Diane minisitiri w' ubuzima
Uyu muhango wabereye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, mu Mariotte Hotel mu mujyi wa Kigali. Mu ijambo rye atangiza uwo muhango umuyobozi wa AHF mu Rwanda Dr. Kateera yagaragarije abatumirwa ibikorwa bitandukanya uyu mushinga wagezeho muri iyi myaka yose 10 itambutse.
Mu bikorwa uyu mushinga wagezeho mu rwego rwo kurwanya no gukumira virusi itera ubwandu bwa SIDA, harimo nko gutanga udukingirizo (condoms) muri za kiosike gufasha abanduye no gutanga ibindi bikoresho harimo nk'imashine zo gupima CD4 mu bigonderabuzima bya Kinyinya, Remera na Rwankeri.
aba nibamwe mu bashyitsi bari bitabiriye ibirori
Ibindi bikorwa byagezweho, muri iyo myaka harimo gufasha kwipimisha, abakoranabushake mu gufasha kwipimisha ku bushake ku bagabondetse no ku miryango yabo muri rusange (Circumsion)
Muri uyu muhango umushyitsi mukuru yari Ministiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba nawe yibanze mu ijambo rye ashima uyu mushinga AHFmu bikorwa wagezeho.
Mu bandi banyacyubahiro bafashe ijambo hari Director General w'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC Dr Nsabimana Sabin.
Intore nazo ntizatanzwe mubirori
Tubibutse ko uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 1987 i Grassroots Los Angeles muri Amerika, ugera mu Rwanda mu 2006 ukaba ukurera mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Nyanza, Huye, Musanze, Rubavu na Nyabihu. Abafashwa n'uyu mushinga bose bawushimira ko wabafashije kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze. Uwanduye akirinda gukwirakwiza ubwandu,naho utarandura nawe akirinda akaoresha akakingirizo.
Gakwandi James