Akarere ka Gasabo: Nibashaka bose bazapfe hazavuka abandi icyo nshaka ni amafaranga – Jean Marie Vianney Ndoriyobijya ngo umurenge wa Jabana wamuhaye uburenganzira.

ean Marie Vianney Ndoriyobijya ufite depo y’ amasaka akurwamo amafu atandukanye agemurwa ku magororero (Gereza)yo mu gihugu ,ukorera mu murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo yiyemeje gushaka amafaranga ku bubi na Bwiza ngo abanyarwanda ni bashake bose bazashire bapfa icyambere ni uko abona amafaranga, abo akoresha mu gutunganya aya masaka bayayungurura ntabwo abitaho yewe n’uburenganzi bwabo ntabukozwa ndetse ntanakurikize amabwiriza ya Leta ategeka umukoresha kwita k’ubuzima bw’abakozi akoresha n’iterambere ryabo,kuko kuriwe ngo nibapfa hazavuka abandi.

Abakozi bati reba ukuntu manager yambaye nk’ugiye mu cyogajuru bigaragara ko igaruka mbi zibi bintu azizi.

Hatagizwe igikorwa uyu Jean Marie Vianney Ndoriyobijya azatera benshi indwara z’ubuhumecyero cyane ko yivugira ko ubuzima bw’abo akoresha butamureba ngo ni bapfa hazavuka abandi kuko we ngo icyo yitayeho ari amafaranga ntamwanya y’abona wo kwita kubana atabyaye ndetse nayo mafaranga yo guta kubana atabyaye atazigera ayabona,akavuga Kandi ko ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana bwamusuye buzi n’ibyo akora bumwemerera gukomeza gukora muri ubwo buryo yangiza ubuzima bw’abakozi kugeza igihe azabonera ubushobozi bwo kubitaho,mbese amafaranga.

Abakozi ba Jean Marie Vianney Ndoriyobijya bahora barya ivumbi

Ubwo ingenzinyayo.com yaganiraga na Jean Marie Vianney Ndoriyobijya ku murongo wa telefone yagize ati:” Yego mwadusuye aho dukorera ni byiza n’ubuyobozi bw’umurenge bwaradusuye ibyo dukora burabizi ariko ibyo mu mbaza by’uburenganzira bw’abakozi najye ndabizi nziko biba bicyenewe,ariko ubu wabona amafaranga yo gukora business,ukabona ayo guta mu misoro ya Leta waragizaaa ukajya kubona nayo guta mubakozi ngo ndabagurira amasarubeti,ngo ndabaha amata nita kuri abo bagabo n’abagore batari abana nabyaye ariko ye naba mfite n’amafaranga menshi koko!”

Ushinzwe abakozi we ngo apfa kuba yirinze ntaho yahurira ni ivumbi ibindi nti bimureba.

Ndoriyobijya yakomeje Ashimangira ko usibye no kuba yabona amafaranga yo kwita kubo akoresha yita abana atabyaye ntanumwanya ngo yabona wo kubitaho kuko we akora mu inzego z’umutekano kubona umwanya ari gacye cyane akavuga ko abo akoresha niyo barwara bagapfa hazavuka abandi kandi ko we afite amafaranga atazigera abura abakozi ikindi ngo leta iri kubashakira ama robot ngo babe ariyo bazajya bakoresha ngo kuko ibyo kwita kubantu bakoresha ingufu no kumenya ubuzima bwabo bigoye.

Yagize ati:” Buriya Jyewe nkora mu inzego z’umutekano sijya mbona umwanya rwose ubunze guta akazi ngo ndaza kwita kubana ntabyaye ikindi kwita kubantu bakoresha ingufu nyishi biba binagoye niyo mpamvu leta iri kudushakira ama robot ngo tube ariyo dukoresha,rero bariya nkoresha nibapfa hazavuka abandi ntabwo waba ufite amafaranga ngo ubure abakozi kuko ntiwaba ufite imineke ngo ubure abuzukuru ntibyashoboka.”

Bamwe mu bakoze bakorera Ndoriyobijya batashatse ko amazina yabo ajya hanze bavuga ko abakire iby’ubuzima bwabo baba batabwitayeho icyambere ni uko babona business yabo iri kugenda neza nabo kandi ntakundi babigenza baba bashaka amaramuko .

Bati:” Ubuse urabona manager ukuntu yambaye atazi neza ingaruka zibi bintu tuba turimo reba guhera ku inkweto kugeza ku ingofero n’agapfuka munwa ntahantu nahamwe yahurira niri vumbi tuba turimo maze yambaye nk’ugiye mu kwezi, abakire icyo baba bitayeho se ko ari inyungu zabo twebwe ibyacu biba bibareba kandi natwe ntakundi twabigenza iyo tugize amahirwe tukabona aho dukura ibirayi by’abana ntitwabura kujyayo.”

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Jabana Shema Jonas avuga ko iki kibazo bakizi ariko ubuyobozi budatanga uburengazira bwo kwangiza abantu ngo hari n’abakozi b’umurenge bagiyeyo hari ibyo bamusabye gukosora ariko ngo atibuka neza

Jonas Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Jabana uvuga ko atibuka ibyo ubuyobozi bw’umurenge bwaganiriye na Jean Marie Vianney Ndoriyobijya.

Ati:” Ntabwo ubuyobozi dutanga uburenganzira bwo kwangiza amategeko n’ubuzima bw’abantu,ibyo narabyumvise sinzi ari ryari abakozi b’umurenge bagiyeyo ariko barahagiye hari ibyo bamusabye gukosora ntibuka neza ndaza kubireba.”

Leta y’U Rwanda itegeka ko ari inshingano z’umukoresha kwita ku buzima bw’abakozi akoresha no kumenya iterambere ryabo,isaba kandi ko abantu bakora mu ifu bagomba kuba bambaye imyenda y’akazi,udupfuka munywa tubarinda ko hari ivumbi ryinjira mu myanya y’ubuhumekero ndetse ko abantu bakora mu ifu byibuze bagomba kunywa amata buri masaha atatu mu rwego rwo kwirinda indwara z’ubuhumecyero.

Umwanditsi: Ahimana Theonste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *