Urugiye kera ruhinyiza intwari:De Gaule mu nzira ebyeri zinzitane zimutegereje
Abanyarwanda barasaba abayobozi bakuru kandi bakunda umupira w'amaguru kumva akarengane kari muri Ferwafa bakabwira De Gaule akegura. Abanyarwanda bafitiye icyizere ni Perezida w'inteko ishinga amategeko Bernard makuza kuko azwiho gukunda umupira w'amaguru. Minisitiri w'ingabo z'igihugu Gen Kabarebe James nawe ntasiba kureba umupira w'amaguru. Abakunzi b'umupira w'amaguru basanga ntabandi batanga igisubizo cyawo kuko aba nibo bahanzwe amaso.
Inama y'umwiherero yasabye kwamagana ruswa n'ibiyishamikiyeho byose kuko aribyo bibyara akarengane.
Ferwafa yo birayireba cyangwa ntibiyireba?Ferwafa ninde uzayirenganura?Ferwafa iravugwamo ibyaha bitandukaye. Ibyaha byaregwaga Nzamwita Vincent byahinduye isura.
Perezida wa sena bizwiko akunda umupira w'amaguru akanawukina niyo mpamvu abakunzi bawo bamutezeho igisubizo
Ubutwari bwo kwegura k'ubuyobozi buba bwizwa.Itegeko ryo kweguza riza rikarishye kuko rigusunikisha imbaraga z'umurengera.Ibi byoose birangizwa n'ubutabera. Si uguca urubanza?si ukuvuga uko bitari?si ukugenekereza?ibi n'ibihe bikomereye umupiraw'amaguru mu Rwanda.Inkuru zacu kuri Nzamwita Vincent Alias De Gaule zabaye nyinshi ,ariko mwitabaza rirangurura kugeza ubwo yitabye ubutabera. Imbaraga zirenze izindi zamugize umwere cyangwa se ukuri kuryamirwa n'ikinyoma ibimenyetso bishyirwa ahabugenewe inzira zirafungana. Mu minsi yashize byongeye kuvugwa ko De Gaule perezida wa Ferwafa yongeye kwitaba ubutabera kubera ko ubushinjacyaha bwajuririye ibyaha bwamuregaga.Aha byaje kongera birabikwa kubera impamvu imwe itazwi cyangwa izwi kuko hari imbaraga zibyiherekeje. Igihe kimwe Munyandamutsa Augustin yanditse ibaruwa asaba De Gaule kuva k'ubuyobozi bw aa Ferwafa,ibi andi makipe yaramutereranye yanga kumufasha kubera impamvu ya buke kabili cyangwa ntiteranya sinzi uwamuzanye muri Ferwafa ,cyangwa n'umusirikare?cyangwa n'umukada?cyangwa yahawe na cyama?ibi byose muri Leta iyobowe na Perezida Kagame nta gaciro kuko icyangombwa ni ugukorera abanyarwanda ibyunguka. Amakuru ava ahizewe mu bizerwa ba Leta tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa maze bagira bati: Ferwafa igomba impinduka kuko De Gaule ibye byarasakuje agomba kwisobanura kuri raporo nshya yakozwe n'inzobere mu iperereza. Abo bizerwa bagize bati:Raporo y'iperereza ku makosa n'ibyaha byagaragaye muri Ferwafa.
Imiterere y'ikibazo:Hashingiwe ku ibaruwa nimero41/2016/pck/TI-RW yo kuwa 05/05/2016 ya Transparency International Rwanda yandikiye Minisitiri w'umuco na Siporo amenyesha Polisi y'igihugu n'urwego rw'Umuvunyi ivuga ku mikorere iri muri Ferwafa guhera muri 2014 kugeza uyu munsi,iregwamo Nzamwita Vincent De Gaule.
2. Hashingiwe kandi ku ibaruwa ya bamwe mu bahoze ari abanyamuryango ba Ferwafa yo kuwa 22/09/2016 yandikiwe minisitiri w’umuco na siporo, Umuvunyi mukuru, Umuyonozi wa RGB n’ Umuyobozi wa Transparency International Rwanda ikagenera kopi Umuyobozi wa polisi y’ u Rwanda; nabo barega Nzamwita Vincent Vincent De Gaule imikorere mibi muri Ferwafa;
Gen Kabarebe Minisitiri w'Ingabo nkumukunzi w'umupira wamaguru nawugoboke kuko FERWAFA igeze mumanegeka
3. Nyuma yo kwakira ibi birego byose hashyizweho itsinda ry’abagenzacyaha ba polisi y’Igihugu n’ Urwego rw’ Umuvunyi kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bivugwa muri Ferwafa; Iperereza ryakozwe ryagaragaje ibyaha bikurikira:
– Kurigisa cyangwa konona umutungo(Embezzlement: art 325PC)
– Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano(art: 609&610PC)
– Gukoresha nabi umtungo ufitiye rubanda inyungu(art: 627PC)
– Gufata icyemezo gishingiye kw’itonesha n’ubucuti(art: 647PC)
II. Ibyagaragaye mu iperereza
4. Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Nzamwita Vincent De Gaule nk’umuyobozi wa Ferwafa yagize uruhare mu byaha n’ibikorwa bikurikira:
– Ku cyaha cyo kurigisa umutungo w’ikigo, byagaragaye ko yasinye payment order ya 6000$(USD) agurira amatike yo kujya mu mukino w’igikombe cy’isi abavandimwe ba Patrick Rubega Kagabo( umwe mu bagize komite nyobozi ya Ferwafa) kugeza ubu aya madorali akaba atarasubijwe Ferwafa.
– Hari amadorali 300,000USD FIFA yageneye ikipe y’igihugu yo kuyifasha kwitegura amajonjora yo kuzajya guhatanira igikombe cy’isi cya 2018, iyi nkunga ntiyamenyeshejwe Minisiteri y'umuco na siporo(MINISPOC) kubushake bituma ikoresha amafaranga yo ku ngengo y’imari ya Leta kandi hari ayagenwe na FIFA yo gufasha ikipe y’igihugu.
– Ku cyaha cyo gutanga amasoko nta piganwa hakoreshejwe inyandiko mpimbano;
Urwego rw'umuvunyi rwakoze inshingano neza
De Gaule yagize uruhare mu gutanga amasoko hatabayeho amapiganwa kuko hari isoko 35,038,000 FRW yahaye company yitwa INTEGRITY SOCIETY LTD ryo gusana inyubako ya Ferwafa hashingiwe kuri devis z’impambano nk’uko byemezwa na nyiri kuzitirirwa. Hari kandi n’irindi soko rya 88,274.22USD yahaye I GROS WEBSHOP FOR PHYSIO ryo kugura ibikoresho bya clinic ya Ferwafa ndetse nta na contract bagiranye.
– Konona no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu:
- Hari factures z’akabari zishyuzwa Ferwafa zo muri 2015 z’amafaranga agera kuri 3,652,300FRWy’ akabari kitwa FUSHSIA kuko aka kabari kishyuzaga factures zidasinye maze Ferwafa ikemera ko igomba kwishyura nubwo kugeza ubu atarishyurwa.
- Guha Mulindahabi Olivier wari umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa imperekeza ya mafaranga angana na 7,447,695 FRW byemejwe n’Inama ya komite Nyobozi yo ku wa 12/09/2016, kandi yarafunzwe agakatirwa n’Urukiko igihe cy’amezi atandatu. Ibi binyuranyije ningingo ya 35 y’itegko rigenga umurimo no 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009;
- Byongeye kandi mu gihe yari afunze yahabwaga umushahara we wose ungana n’ amafaranga 795,385FRW kugeza igihe yazerewe. Nzamwita Vincent De Gaule we ubwe yemera ko ayo mafaranga y’imperekeza yabazwe bishingiye ku marangamutima(sentiments) kuko bumvaga yararenganye kandi azira akazi ka Ferwafa yakoraga.
- Gukoresha amafaranga menshi mu nama ku buryo hari inama y’inteko rusange idasanzwe yabereye Musanze ku mataliki 17-18/09/2016 yatwaye amafaranga 23,420750FRW hirengagijwe ikibazo cy’amikoro macye Ferwafa ifite kuko kugeza ubu nta nkunga ya FIFA ya 2016 irabona; Polisi y'igihugu yerekanye amakosa yose yihishe muri FERWAFA
- Hashingiwe ku cyemezo cyafatiwe mu nama ya komite nyobozi yo ku wa 06/05/2014,bemeje ko buri munyamuryango witabiriye inama y’ inteko rusange azajya abahwa 100,000FRW. Hiregagijwe uyu mwanzuro Perezida wa Ferwafa yahaye buri munyamuryango amafaranga angana 250,000FRW bituma amafaranga aba menshi ugereranije n’izindi nama zabanje;
- Mu mwaka wa 2014 na 2015 FIFA yageneye umupira w’abagore(women football) amadorali 150,000USDbahabwa 93,000 USD gusa andi 57,000USD akoreshwa mu bintu atagenewe n’abashinzwe football feminin batabizi.
- Ku bijyanye no gufata icyemezo gishingiye kw’itonesha n’ubucuti:
Umuyobozi wa Ferwafa nabo bakorana bagiye baha abantu banyuranye akazi muri iri shyirahamwe ry’umupira w’ amaguru hatabayemo ipiganwa nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga, aho buri wese azana mu kazi umuntu baziranye agahabwa akazi, aha twavuga Uwamahoro Tharcille Latifah (SG FERWAFA), Gahizi Blaise (Affiliation officer) Irambona Fiacre(Head Human Resources officer) Muramira Nigine Nicole(Marketing and sponsoring officer) Kagwire Peggy(Accountant) Karemera Gaudence(Accountant)
5. Abandi bafatanyije na Nzamwita Vincent De Gaule mu gukora ibi byaha ni Mulindahabi Kabahozi Jean Olivier (EX SG Ferwafa), Kagabo Rubega Patrick (President of Marketing Commission), Mpirikanyi Appolinaire (President of Finance commission), Semuhungu Jean Paul (MD of Integrity Society Ltd) na Kalisa Jules Cesar (Owner of FUCHSIA Bar).Ubucuti bwihariye cyangwa urukundo rwo mu ibanga ubu ruracumbetsa umwotsi hagati muri Ferwafa kuko bamwe batangiye kwanga kuba ingaruzwapantalo. Ibi nabyo ngo byaba byarashyikirijwe abo bireba.
III. Umwanzuro
De Gaule ati ndegura cyangwa ndeguzwa?
6. Dushingiye kubyavuzwe mu iperereza nk’uko twabigaragaje hejuru, turabona ko dosiye ikwiye gushyirizwa ubushinjacyaha kuko hari ibimenyetso ku byaba abaregwa bakurikiranywaho.Iyi nyandiko yatanzwe cyangwa yashyizweho umukono tariki 12/ukuboza2016. Ibi nibishingirwaho hazatangwa ubutabera umutungo wa Leta ugaruzwe. Ephrem Nsengumuremyi