Amatariki akomeye y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi 1994, ari nako kandi abahakana ko iyo jenoside yabaye badahwema guhakana ko yabaye, hano twabateguriye amatariki y’ingenzi azibukwa mu itegurwa ry’iyi jenoside.
a)Itangwa ry'imbunda na za Grenades
Ku itariki ya 8 Mutarama 1992, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND yakoresheje imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Kigali, Butare na Gitarama. Ayo mashyaka yamaganaga uburyo Perezida Habyarimana n'ishyaka rye bari bakomeje kubangamira ibiganiro by'amahoro no kugabana ubutegetsi kandi Habyarimana yari yaremeye ko agiye guhindura Guverinoma akanashyiramo abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND.
Perezida Gen.Habyarimana yasuye Inzirabwoba mu gace ka Ruhengeri
2 Mutarama 1992
Habyarimana icyo gihe yahinduye Guverinoma kuko ku itariki ya 30 Ukuboza 1991 ayishinga Minisitiri w'Intebe Sylvestre Nsanzimana ariko ba Minisitiri bose basyhizwemo bari abo muri MRND usibye umwe gusa Gaspard Ruhumuriza wakomokaga mu ishyaka rya PDC ryayoborwaga na Jean Nepomucene Nayinzira.
Colonel Bagosora Theoneste
Mu guhangana n'iyo myigaragambyo y'amashyaka, Perezida Habyarimana yategetse ko hatoranywa abasore b'intarumikwa bo muri MRND bagahabwa imbunda zo kujya guhangana nabo muri opposition . Icyo gihe hatanzwe intwaro zirenga 300.
Ku itariki ya 22 Mutarama 1992 Colonel Bernard Cusasac, wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, akaba yarakoreraga muri Ambasade y'u Bufaransa i Kigali, yanditse ko izo ntwaro zahawe Interahamwe, bikorwa n'ingabo z'u Rwanda hamwe n'abategetsi bo mu nzego z’ibanze bari abayoboke b'ishyaka rya MRND.
Ingabo z' igihugu cy' ubufaransa mu Rwanda
b)Ishingwa ry'ikinyamakuru INTERAHAMWE
Muri Mutarama 1992 ni nabwo hashinzwe ikinyamakuru cyitwaga INTERAHAMWE cyari gishamikiye kuri MRND kikanayoborwa na Robert Kajuga wari umuyobozi wazo ku rwego rw'igihugu. Iki Kinyamakuru hamwe n'ibyitwaga KANGURA, KAMARAMPAKA, LA MEDAILLE NYIRAMACIBIRI, ECHOS DES MILLE COLLINES, UMURWANASHYAKA, RTLM n'ibindi, biri mu mubyakwirakwije urwangano n'ubukangurambaga bwa Jenoside.
urubyiruko rwamagana itegurwa ry' ubiwicanyi
3 MUTARAMA 1993
a)Col Bagosora yatangaje ko agiye gutegura imperuka y'Abatutsi
Itariki ya 9 Mutarama 1993 n'itariki idakwiye kwibagirana mu mateka ya Jenoside. Nibwo Col Bagosora wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye avuga aya magambo "Ndatashye ngiye gutegura imperuka"( yakoresheje ijambo ry'igifaransa Apocalypse).
Kimwe mubyo ayo masezerano yemeje cyababaje cyane Bagosora nuko Ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya 5 y’Abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y'inziba cyuho ndetse n'imyanya 11 gusa ku Badepite 70 bari bateganyijwe mu Ntekonshingamategeko nayo y'inzibacyuho.
Interahamwe mumyitozo
Bagosora ntiyemeraga na buke iri sangira ry'ubutegetsi ndetse ashinja Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Boniface Ngurinzira ngo kuba yaragurishije igihugu.
Twakwibutsa ko mu mateka y'ubwicanyi mu Rwanda ijambo Imperuka y'Abatutsi ritavuzwe bwa mbere mu 1993. Perezida Kayibanda niwe wa mbere warikoreshsje mu ijambo yavugiye kuri Radiyo Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 abitewe n'igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963 na bamwe mu mpunzi z'Abanyarwanda bavuye i Burundi, Kayibanda yaravuze ngo;" Niba Inyenzi zishoboye gufata Kigali n'ubwo bitazorohera, izaba imperuka yihuse y'ubwoko bw'Abatutsi" Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ifite amateka ya kera.
b) Colonel Bagosora yashinze Ishyirahamwe ry'ubwicanyi mu Ngabo z'u Rwanda(EX-FAR) ryiswe" AMASASU"
Colonel Bagosora akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoreshsje inama zitandukanye na bagenzi be b'intagondwa, barimo abasirikare bakuru nka Colonel Dr Laurent Baransaritse wayoboraga ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, Lt Col Anatole Nsengiyumva wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Major Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, Major Aloys Ntabakuze wayoboraga Batayo Parakomando, Major Augustin Ntibihora wayoboraga serivisi yarishinzwe ubwubatsi (Batimentis Militaires),bashinga ishyirahamwe ry'abicanyi mu ngabo z'u Rwanda baryita "AMASASU." Interahamwe mumugambi mubisha wa jenoside
Babimenyesheje Perezida Habyarimana mu ibaruwa bamwandikiye ku itariki 20 Mutarama 1993. Iri shyirahamwe ryayoborwaga na Colonel Bagosora wihimbaga izina rya "Komanda Mike Tango" rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu ngabo z'u Rwanda no gukangurira abasirikare kutazemera kubana n'Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura abatutsi kuko ngo bose bari ibyitso by'Inkotanyi.
c) Imenyekanishwa ry'itegurwa na Jenoside muri LONI
Ku itariki 11Mutarama 1994 umwe mu bayobozi bakomeye b'Interahamwe mu mujyi wa Kigali witwaga Turatsinze Abubakar, Alias Jean Piere, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo Dallaire wayoboranga ingabo za LONI mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri ku munsi, ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, ko lisiti z'Abatutsi zamaze gukorwa, ko kandi kuva MINUAR yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera ku zindi nyinshi zari zisanzwe zarahawe imyitozo.
Iki n' ikinyamakuru KANGURA na nyiracyo Ngeze Hassan
Jeneral Dallaire yanditse inyandiko ayoherereza umuryango w'Abibumbye asaba uburenganzira bwo gufata izo ntwaro no guhagarika ibikorwa b'itegurwa rya Jenoside.
Ku itariki 12 Mutarama 1994, Dallaire yahawe igisubizo cyasinyweho n'umwe mu bayobozi bakuru ba LONI witwaga Iqbal Riza wari wungirije Koffi Annan ayoboraga serivisi ya LONI ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza Dallaire kwinjiza MINUAR mu bikorwa byo gufatira intwaro.
Iqbal Riza yongeyeho ko icyo Dallaire yemerewe gukora ari ukuzabinganira na Perezida Habyarimana na ba Ambasaderi b'u Bubirigi, u Bufaransa na Leta zunze ubumwe za Amerika. Dallaire yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera.
Politiki irahinduka mbere Twagiramungu yamaganaga Interahamwe
Ibi bimenyetso byose birerekana ubukana bw'itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo Jenoside yabaye impanuka, ahubwo n'igikorwa cy'ubwicanyi cyateguranywe ubuhanga na Guverinoma y'u Rwanda n'ingabo zayo. Babifashijwemo namwe mu mahanga cyane cyane abategetsi b'u Bufaransa.
Umuryango w'abibumbye nawo wamenye icyo gikorwa mbere wanga gukora ibishoboka ngo uhagarike ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside. Ni kimwaro ku isi hose. Kubyibutsa ni ngombwa ngo kuko abapfobya n'abahakana Jenoside badahwema gukwiza ibinyoma byabo bagoreka ukuri, byangiza amateka kandi bigatesha agaciro inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse cyangwa zihorwa kuba zaranze gufatanya n'abicanyi.Gakwandi James