Umurenge wa Mageragere waributse ununamira abatutsi bishwe muri jenoside 1994

Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994:Guha icyubahiro abishwe bazira iremwa batihaye.Umurenge wa Mageragere wongeye kuzirikana no kwibuka baha icyubahiro abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Mu Rwanda bivugwa ko  ubuwicanyi bwatangiye mu 1961 kuko aribwo Kamarampaka ishingiye ku rwangano bw'ubwoko yari ihawe intebe.Icyizere cyo kubaho cyatangiye kugenda kiba gike bwakwira bati ntibucya ,bwacya bati ntibwira kugeza 1994 jenoside yakorewe abatutsi ikozwe. Ikibabaje ni uko abayikoze bari abanyarwanda  kandi bayikorera abandi banyarwanda. Ubu tuvuga umurenge wa Mageragere mu bihe byo muri Repubulika ya kabili byari Komine Butamwa naho muri Repubulika ya mbere byari Komine Kiyovu.Dr-Dusingizemungu

                                               Perezida wa Ibuka k' urwego rw' Igihugu Jean Pierre Dusingizemungu

Izo nyito zose zavuyeho kuko Mageragere ni umwe mu mirenge igize  akarere ka Nyarugenge.Tariki 12/04/2017 nibwo mu cyahoze ari Butamwa ya Perefegitire Kigali ngali hibutswe hanunamirwa hanahabwa icyubahiro abatutsi bahiciwe muri jenoside 1994. Urwibutso rushyinguwemo abatutsi 1200 ikaba ariyo mibare izwi yanditswe. Umutangabuhamya ati: Harakabaho FPR inkotanyi yo yaturokoye twari mu menyo ya rubamba abagome bakarabye inkaba ntacyo bakiramira kugeza nabwo batangiye kwicana bapfa ibisahurano.

Umutangabuhamya yagize ati:Intambara yo mu kwezi k'Ukwakira 1990 nibwo hatangiye gufatwa abitwaga ibyitso barafungwa barakubitwa . Uko  nyuma urugamba rwagendaga rukomera iyo za Byumba na Ruhengeli ni nako buri mututsi yahohoterwaga akanagirirwa nabi. Icyaje gukaza urwangano rwari rufitiwe abatutsi bo muri Butamwa  ni ishingwa ry'amashyaka menshi kuko CDR,MRND na MDR power bakoraga ibiganiro mbwirwaruhame bahabwaga  amashyi ,ariko PL yo yaza bakayamagana hifashishijwe abaselire naba Konseye bo muri Butamwa.  Ibi bikorwa byose byabaga biyobowe na Burugumesitiri wa Komine Butamwa Ruberangondo.

Tariki 06/Mata 1994 ibyari byihishwe byaravumbutse mu gitondo  maze interahamwe za Butamwa zirasizora zihiga umututsi zirica zirasenya. Bamwe mu batutsi baje kuva mu ngo zabo bishyira hamwe kuri Komine Butamwa abandi bajya mu kigo cy'abafurere kugirango birwaneho,bityo imbaraga z'interahamwe zaje kuba nkeya kugeza bagiye kuzana abajandarume i Kigali kugirango bazifashe kurasa mu mpunzi z'abatutsi zarizishyize hamwe.

Ubwo ngo Twagirayezu Karoli  waje gusimbura Ruberangondo  nawe yakomereje mu bya mugenzi we akangurira ubwicanyi,gusa yageze aho nawe yiyambaza imbaraga zo guhiga mu mfunzo za Nyabarongo nahandi hose hakekwaga ko hihishe umututsi.Interahamwe yitwaga Gatete Karoli yo yabaye mbi cyane kuko yabaga mu ishyaka CDR kandi yabibaga urwangano  na mbere yuko indege ya Perezida Habyarimana ihanurwa. FPR yabohoje  igihugu bityo uwahigwaga aba avuye ibuzimu ajya ibuntu.

Umurenge wa Mageragere ufite ikibazo nk'ikirahandi hose mu Rwanda baragira bati: Dufite agahinda ko kuba tutarabonye abacu ngo tubashyingure?ikindi kibakomereye ni uko ababiciye bakanabasenyera bagurishije imitungo bakaba baragiye gutura ahandi batabishyuye. Uwo bireba natabare afate mu mungongo uwarokotse jenoside kuko yugarijwe n'ibibazo by'ingutu yasigiwe ibisare bikomeye.

 Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *