Akarere ka Nyaruguru:Ishyamba siryeru
Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu tugize intara y’Amajyepfo kakaba karahuje icyahoze ari Perefegitire ya Gikongoro kongeraho amakomine yicyahoze ari Perefegitire ya Butare. Meya wako karere ka Nyaruguru yitwa Habitegeko Francois aravugwaho gutegeka ,kuko kuyobora byaramwihishe. Igitugu n’iterabwoba bigaragarira muri kopi yazimwe mu nyandiko dufite aho yakoze urutonde avuga ko rumurwanya.Umuturage wo mu karere ka Nyaruguru we abona Habitegeko nk’umutegetsi nta mubona nk’umuyobozi.
Dr. Mukabaramba Alivera umunyamabanga wa leta muri MINALOC[photo archives]
Umuhigo iyuhizwe ubugomba guhigurwa.
Akarere ka Nyaruguru ho bihagaze gute? Meya Habitegeko we arahiga uwo kujujubya abo bakorana.Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iraruhira ubusa kuko Meya Habitegeko Francois arasebya FPR ko hatowe abajyanama itashakaga kandi byavumbuwe ko ari imitwe ye yaragamije yo kubaka akazu .Ubu biravugwa ko akarere ka Nyaruguru ariko ka nyuma mu bwisungane mu kwivuza(mutuelle de santé)bigashimangira imiyoborere mibi ya Meya Habitegeko Francois.
Igihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba yari mu karere ka Nyaruguru hamwe n’itangazamakuru ku rwego rw’ubuzima batangajwe no kubona ako karere ariko kanyuma mu bwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé)mu gihugu hose,ikindi cyatangaje n’ijambo rya Meya Habitegeko ryavuze ko biterwa nabo bakorana batamufasha. Nyuma yaho rero bivugiwe ko mu karere ka Nyaruguru ishyamba atari ryeru kandi biva ku makosa ya Meya Habitegeko Francois naramuhamagaye kuri telephone ye igendanwa 0788355508 tumubaza ku bibazo byugarije akarere ayobora ,kandi ko yagiye akwirakwiza zimwe mu mpapuro zirega bamwe mu bajyanama? Meya Habitegeko yarabihakanye ambwira ko nimba mbifite nzabitangaze.
Habitegeko Mayor wa Nyaruguru[photo archives]
Amakuru ava ahizewe akagera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com ,kandi muri bamwe mu bagenzura imikorere y’uturere aremeza ko icyatumye akarere ka Nyaruguru kaba akanyuma mu bwisungane mu kwivuza byatewe na Meya Habitegeko wagiye ajujubya bamwe mu bajyanama nkuko yavugaga ko batowe atabishaka ,ngo abe yashakaga bakabura amajwi.
Nk’uko twakomeje tubitangarizwa nabo bizerwa ba Leta ,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo bagize bati:Urutonde rujujubywa na Meya Habitegeko ni aba bakurikira: Habimana Thadeo ubu wamuhunze akibera Gitifu w’umwe mu mirenge igize akarere ka Nyamagabe,Mutiganda Innocent nawe wifitiye akazi ahandi,Nsanzimana Ildephonse ukora mu kigo nderabuzima cya Cyahinda,undi nawe ubu ukomeje kubuzwa umutekano na Meya Habitegeko ni ushinzwe amatora mu karere ka Nyaruguru witwa Kabahuza Berenard kuko amushinja ko yatoresheje abo yishakira akanga gutoresha abe kandi aribo FPR yashakaga.
Iki n’ikinyoma cya Habitegeko kuko ntabwo FPR yamutumye kujujubya bagenzi be.Abandi Meya Habitegeko yikoma ni Sindayigaya Sam na Kayisinga Jean Marie Viannry. Ikindi ngo hari ba Gitifu bimwe mu mirenge amereye nabi ahoza ku nkeke. Abasesengura impamvu Nyaruguru iba iyanyuma ngo biterwa n’uburyo Habitegeko ayoborana igitugu bityo abakamufashije kwesa umuhigo akabahahamura bakaba aba nyuma.Abo bizerwa bagize abati: Meya Habitegeko yifuzaga kubaka akazu mu karere yifashishije agatsiko kagizwa na Muhigana uyobora ikigo cy’amashuri ya Bigugu akaza kubura amajwi ,undi n’uwahoze ari visi meya warushinzwe ubukungu abakoranaga muri manda yarangiye witwa Fabien Niyitegeka we n’inshuti magara kuko banabyaranye abana mu batisimu.
Undi wifuzwaga na Habitegeko ko yaba umujyanama kugirango yubake akazu gakomeye n’uwitwa Rose Nyiraneza uyobora ikigo nderabuzima cya Kabilizi udasize na Kabanda Jean Bosco. Ubu rero biribazwa niba Minisiteri y'ubut’getsi bw’igihugu izatabara akarere ka Nyaruguru Habitegeko yafatanye mu mashati nabo bajyanama ahora atoteza. Abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe.
Ephrem Nsengumuremyi