Nyarugenge: Isuku iragerwa ku mashyi

Isuku n'isoko y'ubuzima buzira umuze!Nyarugenge ya Kigali yo ntibikozwa umwanda uravuza ubuhuha. Nyobozi ya Nyarugenge isuku ko ntacyo muyivugaho?ishyamba nirigurumana kubera umwanda ntimuzavuge ko mutabimenye.Akarere ka Nyarugenge ni kamwe mu tugize umujyi wa Kigali. Akarere ka Nyarugenge niko murwa mukuru w'u Rwanda.

Muri ikigihe biravugwa ko akarere ka Nyarugenge gafite isuku ku mihanda ya kabulimbo gusa naho ahandi ahatuwe umwanda ukaba uteye ikibazo gikomeye.Amakampani avuga ko ashinzwe gutwara imyanda iyikura mu ngo ijya kuyimena ahabugenewe nayo arakemangwa kuko abaturage batangiye kuyinuba kubera imikorere mibi iyiranga. Ubwo impaka zatangiraga kuba ndende hagati mu baturage na makampani atwara ibishingwe muri imwe mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge hiyongereyeho abacunga imvura yaguye bakabimena muri za ruhurura cyangwa bagashaka ababibatwarira kubijugunyamo cyane bo iyo batayegereye.

Umuturage uko byagenda kose buri kwezi agomba gutanga umusanzu w'isuku,ariko bamwe bamena ibishingwe muri za ruhurura bo bajya bavuga ko mu gihe mungo zabo ntabyo bahakuye badakwiye kugira icyo bakwishyura?Ubushakashatsi bwacu bwazengurutse imirenge yo mu mujyi cyane ituye mu tujagali nka Nyarugenge igice cya Biryogo,Muhima yose,Rwezamenyo,Gitega,Nyakabanda na Nyamirambo yo igira igice cy'icyaro kitari kinini.

nyarugenge

        Nzaramba meya w'Akarere ka Nyarugenge(Photo:archives)

Abaturage bakwa amafaranga y'isuku banenga uburyo bayakwa kuko imodoka itwara imyanda ishobora kumara igihe itarayitwara kugeza ubwusanga mungo isazi zitumukira  mu nzu ,rimwe na rimwe bikanakurura ibindi  birenze kubera ko biba byaboreye mu mifuka byashyizwemo. Ubwo twaganiraga nabo baturage bo mu murenge wa Rwezamenyo ubwo twasangaga bagiye kumena ibishingwe muri ruhurura mu masayine z'ijoro, tukaganira twababazaga impamvu bajya kumena ibishingwe muri ruhurura?Abo baturage bajya kudusubiza bagize bati:Twebwe twishyura amafaranga y'isuku ,ariko ikitubabaza n'uburyo imyenda isazira mu mifuka kugeza naho itumuhako amasazi  .Undi ati:Kwishyuza byo bikoreshwa ingufu ,ariko kuzuza inshingano zo gutwara ibishingwe byo bikorwa badutuka bavuga ngo imodoka niza igasanga tutabishyize ku muhanda irabisiga tuzabyikorere tubujyana i Nduba.

Abo baturage bakomeje badutangariza ko mu masezerano ari ugusanga ibishingwe mu ngo bakabimena mu modoka nyuma bagasubiza ba nyirurugo imifuka yabo,ariko rimwe na rimwe usanga abadatanga akantu (ruswa)batabatwarira ibishingwe bikaba ariyo mpamvu  bacunga ijoro riguye bakabimena muri ruhurura.Ikindi gihangayikishije abaturage bo muri ya mirenge twavuze n'umwanda ukabije kuko usanga za kapote mu mayira hose kugeza naho usanga ubwiherero bwarahindutse imifarege y'imihanda nabyo hamara gucya ugasanga isazi zitumuka. Iyi mirenge umwanda urakabile. Tuvugana n'ushinzwe kwishyuza muri iyi kampani yatsindiye isoko ry'isuku  twamubajije impamvu ashyirwa mu majwi ko yishyuza amafaranga kandi ibishingwe ntibitwarwe bikaba intandaro yo kubimena muri ruhurura?Adusubiza yagize ati:Umuntu umena ibishingwe muri ruhurura n'uba yaranze kwishyura amafaranga.

koped11             Aba bakozi barakemangwa mu mikorere yo gutwara ibishingwe(Photo:archives)

Twamubajije amafaranga umuturage agomba kwishyura n'igihe ayishyura?Adusubiza yagize ati:Umuntu buri kwezi yishyura ibihumbi bibili by'u Rwanda(2000 frw) yakomeje adutangariza ko nabo baziko hari abacunga ijoro riguye bakabimena muri ruhurura,ikindi yadutangarije ngo ku isoko rya Nyamirambo hari igisimu kirundwamo imyanda iva mu  isoko ,utubali amaresitora nahandi hatandukanye. Ikindi ngo hari abava no muyindi mirenge bakamena imyenda muri Rwezamenyo.  Uyobora akagali  karimo isoko rya Nyamirambo we tuganira yadutangarije ko buri mu ganda wose ubaye bakangurira abaturage gutanga umusanzu w'irondo hamwe n'uw'isuku ,ariko bamwe bakinangira .Iyo uvuye mu mirenge yo mu mujyi ukajya muy'icyaro naho usanga usanga isuku igerwa ku mashyi.

Ubushakashatsi bukorwa bwerekana ko imirenge ya kanyinya,Mageragere n'igice cya Nyamirambo bamwe mu baturage bagera nko kuri 77,6% bakirarana n\amatungo kandi bashobora no kutambara inkweto bityo akaba yarara atanakarabye.Igice cya Nyarubande ho wagirango si Nyarugenge wagirango baracyari muri Butamwa ya Burugumesitiri Ruberangondo. Ubwo twaganiraga nabo baturage bo muri Nyarubande twababajije impamvu bararana n'amatungo yabo ?badutangarije ko ubujura bukabije cyane ko irondo baribona samoya z'umugoroba gusa uundi ntibamenye aho ryarengeye bikaba aribyo bituma biyegereza amatungo yabo.

ibishingw

       Aho gutwara ibishingwe ahabigenewe barishakiramo ibigifite agaciro(Photo:archives)

Nubwo akarere ka Nyarugenge kashyizeho gahunda ya Gikuriro ,ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki no kwisukura biri kure kuko  ibice bya za Rwesero abaturage baho ntibagira ubwiherero kuko n'ubufite usanga bwaruzuye cyangwa isazi zitumuka.Akarere ka Nyarugenge gaterwa inkunga na USAID ibinyujije mu muryango CRS w'Abaholandi na SNV mu bikorwa byo kurwanya imirire mibi mu bana bato bakiri munsi y'imyaka itanu kongeraho abagore batwite hamwe na bonsa. Aha rero hari icyatangaje kikaba cyaraburiwe umuti .Urugero :Imirenge ya Nyamirambo ,Kanyinya,Kigali na Mageragere byagaragaye ko abaturage bagera 13% batagira ubwiherero cyane ko usanga hari abacunga ijoro riguye bakajya mu gisambu. Abaturage bagera kuri 62%  nibo bagerageza kugira isuku naho 39% nibo bafite ibimoteri byo gushyiramo imyanda iva mu ngo kongeraho ibishingwe by'amatungo. Ubwo twaganiraga n'abo baturage badutangarije ko abakavukire ntacyo bibabwiye ko nabafite isuku ari abimukira. Kavukire ko akomeje kugorwa'' Bamwe mu bashinzwe ubuzima (abajyanama b'ubuzima muri imwe mu midugudu tuganira bagize abti:Bamwe mu baturage basa nk'aho biyubakamo ubujiji ntibatekereze ejo hazaza ,ikindi bakaba baragiye bagurisha ubutaka bwabo bakaba basigaye ntamikoro ,bakaba baca inshuro kuwo bagurishije bwa butaka.

 

Bamwe bati:Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge buradutererana kuko natwe ntawushaka kubaho atagira isuku kuko bitera indwara ,gusa umwe ati:Ubuyobozi butwegereye twakwereka umuturage ibyiza by'isuku bityo akikuramo ubujiji akerekwa ko urugamba rw'ibanze rwo kuyigira ariwe bireba.

Umurenge wa Kigali ho inzara iherekejwe na Bwaki mu bana bato kongeraho abagore batwite na bonsa birabahitana. Hari gahunda yigeze kuvugwa mu gihugu hose yitwa (Kandagira ukarabe)mu karere ka Nyarugenge ntaho igaragara yewe no kutubari ntayiharangwa uretse no kutubali wasanga mu bice byo mu cyaro byo iteka bivugwamo isuku  nkeya birengagije ko mu mujyi ariho yabuze mbere yahose. Niba Akarere ka Nyarugenge isuku ikabuza kuba kahigura umuhigo wo kuba akambere  nyobozi yako iribaza iki?akazi ko mubiro ningombwa ,ariko no kuganira n'abaturage nabyo ningombwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *