ADEPR:Ingoma yÔÇÖabafundi muri gereza

Nzahura torero yavuze ukuri .Ikinyoma ntigihabwa intebe kabili. Rev Usabwimana Samuel yazize iki?

Tom Rwagasana yungirijwe na Mutuyemariya n’agatsiko kabo bagomba kwishyura umutungo basahuye. Ibintu byaradogereye kuko ntabanga rikirimo nta n’ubudahangarwa bagifite kuko bose bagejejwe muri gereza ku bu’iminsi mirongo itatu kugirango batabangamira iperereza. Amakuru ava mu nshuti za Mutuyemariya arashimangira ko ubu yemeye kuvuga akarimurori akaba yaratangiye gushinja Tom Rwagasana ko we atari kumwangira gusohora amafaranga ,mugihe yamubwiraga ko ayajyanye ibukuru. Tom Rwagasana yaje mu itorero rya ADEPR agamije kwishyura amadeni yaramwugarije ,dore ko  ayarafite amasoko ya Leta yari yaragiye yakirwa na Rgamba Egde wakoraga muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kandi ashinzwe gukurikirana amadini.IMG-20170510-WA0001

                                                 Ngabo abazambije ADEPR ubu bari mumaboko y' ubutabera[Photo archives]

Ibi rero byabaye ikiraro gikomeye. Ikinyamakuru ingenzi kigeze kwerekanako Tom Rwagasana n’agatsiko ke bashyize hasi Bibiliya bakajya kuraguza bati: Ntabwo twaraguza turasenga. Imbere ya RMC urwego rw’abanyamakuru bigenzura iki cyo ntabwo bakivuzeho kuko bari baziko batagisimbuka. RMC ikwiye kuzakosora inyandiko yakoze ivuganira Tom Rwagasana hamwe na Mutuyemariya. Amafaranga bariye yose nibyo babeshyaga baguze mu nyungu z’itorero byaburiwe irengero.

Ikigega CICO nacyo ntikigeze kivugwaho none nacyo kiyongereye mu byaha baregwa. Uzazahura itorero icyambere ni ukugarura ubumwe bumaze igihe bwarazambye.Ubu imitungo Rwagasana na Mutuyemariya bafite ahantu hatandukanye yatangiye kugerwa amajanja ngo harebwe ko havamo ayo bibye itorero.Ikindi kivugwa n’uburyo umugore wa Rwagasana ariwe Mukakimenyi yigeze gufungirwa gutanga amasheke atazigamiwe ,nyuma akaza gufunguzwa na John Ndangiza none nawe akaba afungiwe ubwo bwambuzi.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *