Azam Rwanda Premier league: Umunsi wa makumyabiri n’icyenda. Ni iyihe kipe izegukana umwanya wa kabiri ni iyihe kipe izamanukana na Pepinieri!

Mu gihe shampiyona nkuru y’u Rwanda izwi nka AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE ariwe mutera nkunga wayo igana ku musozo, arinako igikombe cyahatanirwaga cyabonye nyiracyo, igisigaye kibazwa niki; ni iyihe kipe izegukana umwanya wa kabiri?cyangwa ni iyihe kipe izamanukana na Pepinieri.Capture

Mu gihe hasigaye umunsi umwe ariwo wa 30 ngo shampiyona y’ikiciro cya mbere igere ku musozo, ubu igisigaye gihatanirwa n’umwanya wa Kabiri kuko igikombe cyo cyabonye nyiracyo n’ubwo shampiyona ishojwe kitarahabwa ikipe ya gitsindiye ntaho biraba mu mashampiyona yo ku isi hose aho shampiyona irangira igikombe kidatanzwe bikaba bibaye mu Rwanda kubera imikorere mibi ihora igarukwaho y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (Ferwafa) aribo bafite shampiyona mu nshingano  zabo bagize imikorere mibi nk’imihigo.Abakinnyi-11-babanjemo-muri-Rayon-sports                            Rayon Sport yegukanye bidasubirwaho shampiyona ya 2017[Photo archives]

Azam Rwanda Premier League igeze ku munsi wa makumyabiri n’icyenda bihagaze bite ku rutonde . Iyi shampiyona irangiye yigabanyijemo  ibice by’ingenzi bitanu. Igice cya mbere ni  cya Rayon Sport iri yonyine ntawe bahatanira umwanya wa mbere ku manota 70 n’ibitego 61 yatsinze itsindwa 19 ikaba izigamye ibitego 42 yaratakaje umukino umwe gusa.

Igice cya kabiri  kigizwe n’amakipe ya APR FC, Police FC na AS Kigali zisa nizahataniraga umwanya wa kabiri ubu ufitwe na Police fc ariko AS Kigali yo yabaye nk’idohoka iharira izo zombi ngo zirwarize. Police fc ifite amanota 58   ntaho APR FC ifite amanota 57 harimo ikinyuranyo cy’ inota rimwe gusa.as-kigali-1-3-police-fc-pic-23.jpg                                       Police Fc kumwanya wa kabiri aho irusha APR Fc inota rimwe[Photo archives]

 Kugira ngo APRFC yisubize uyu mwanya wa kabiri yatakaje ntabwo umuntu yapfa kubihamya ko bizayishobokera birasaba ko Marine yatsinda Police nayo igatsinda Bugesera ku mikino ya nyuma yose izabera i Kigali, aha biragaragara ko ikipe ya Police ariyo ifite amahirwe yo kuwugumana. Tubibutse ko uyu mwanya wa ugira umumaro iyo ikipe yabaye “Champion” igatwara n’igikombe cy’amahoro ubwo iyabaye iya kabiri isohokera igihugu muri confediretation cup.5-285                                    APR Fc yagiye igaragaraho ibintu itarimenyereho[Photo archives]

Itsinda rya gatatu harimo amakipe yizeye kutamanuka, amwe ari ku myamya bita myiza nk’uko iwabo mu turere ba byita ndetse aza mu munani ya mbere azanahembwa, aha harimo amakipe nka Bugesera fc, Musanze fc, Espoir fc na Etincelles fc aya ni amakipe atuje ndetse abatoza baya makipe nta gitutu bafite baka bizeye ko na shampiyona itaha bazaba bari mu kazi, aha ndavuga ka Kanyankore Gilbert “Yaunde”. Habimana Sositene “Rumumba” Ndizeye Jimmy na Ruremesha.

Itsinda rya kane ni itsinda ritazamanuka ritazahembwa, mbese rihora rishima Imana ko ritamanuka iby’ibihembo bo nti bibareba bo bishimira kuba bakiri mu cyiciro cya mbere, aha harimo amakipe nka; Sunrise fc, Amagaju fc, Mukura Victory na Marines irusimbutse rwari rwayibonye. Aya ni amakipe yebera mu cyiciro cya mbere nta kindi asabwa cyaba igikombe cyangwa ibihembo yo asabwa kutamanuka, aya makipe ntabwo twayatindaho.3D6C728400000578-4240236-image-a-28_1487535104095                                                        Kiyovu Sport mumanegeka ahambaye[photo archives]

Itsinda rya gatanu ari naryo ryanyuma riri mu kaga ko gusubira mu cyiciro cya kabiri. Aha harimo amakipe nka Kirehe fc, Gicumbi fc, Kiyovu fc na Pepinieri yo yarangije akayo itegereje uzayiherekeza akaba arinaho hibazwa ninde uzayifasha urwo rugendo rwo kuzajya za Rugende na Gitikinyoni aho benshi babifata nko guseba. Muri aya makipe ko ari atatu  byanze bikunze imwe izamanuka.

Imibare imeze ite?duhere kuri Kirehe n’umutoza wayo Sogonya Khamis “Kishi” yigiriye ikizere ndetse atangaza ko amanota afite ahagije kumugumisha mu cyiciro cya mbere bituma  yirara atanga amanota ku yandi makipe, none ari mu mazi abira ndetse bikaba byamuviramo no kubura akazi Kirehe iramutse isubiye aho yaturutse  yo na Pepinieri umwaka ushize.

Inzira rukumbi Sogonya n’ikipe ye ifite amanota 29 ku mwanya wa 13 ni ugutsinda Mukura fc i Huye ku mukino basigaranye ariwo wa nyuma bitaba ibyo hakitabazwa “plan B” ya Kiyovu gutsindwa na Rayon Sport cyangwa kunganya. Ikipe ikurikiyeho yo ifite nibura uruvugiro ni Gicumbi fc ya Godfrey Okoko n’amanota 28 ku mwanya wa 14 ariko ikaba izasoreza ku ikipe ya Pepinieri yo yarangije kwiyakira mu rugendo ruyisubiza aho yabaga ndetse bakazakinira i Gicumbi ku mbehe yabo imbere y’abafana babo, yahatsindirwa nawe agategereza “Plan B”aha nibura niho banya Gicumbi bashingira bemeza ko mu makipe amanuka bo batarimo.

Ikipe ya Kiyovu yibazwaho byinshi kubera ubukure muri shampiyona no kuba mu makipe ya mbere yatangijwe hano mu Rwanda no kwitwa abanya mujyi ifite amanota 28 iri kumwanya wa 14, abantu baribaza iherezo ryayo, ese bayireke igende? Plan A ya Kiyovu iragoranye cyane kurusha iya Kirehe  ndetse na Gicumbi, kuko ni nko guha umuntu ishoka ukamusaba imyase y’urutare.

Niki Kiyovu isabwa ? ni ugutsinda mu cyeba w’ibihe byose Rayon Sport kandi nabwo Mukura igatsinda Kirehe ni ukuvuga ko igisubizo cya Kiyovu gifitwe nayo makipe ko ari abiri. Kuri Kiyovu impamvu hazamo akabazo niyo yatsinda Rayon, Kirehe ikanganya gusa na Mukura zombi zagira amanota 30 ubwo bakareba imikino yazihuje kandi umukino uheruka Kirehe yatsinze Kiyovu ku Mumena 1-0 ubwo rero Kirehe fc yatambuka. Inzira imwe rukumbi ya Kiyovu ni Mukura gutsinda Kirehe nayo igatsinda Rayon Sport imaze imyaka igera kuri 5 itarayibonaho insinzi, ese Kiyovu birayoroheye? Cyangwa abanyamujyi bararangaye?

Iyi shampiyona n’ubwo ishoje, birashoboka ko bamwe mu batoza twabonye ubu umwaka utaha tutababona bitewe n’uko bitwaye mu makipe bahawe, ndetse n’ibimenyetso by’ibihe byatangiye kugaragarira ku ikipe ya Kiyovu ubu itozwa n’umwungiriza.

Shamiyona ikazasozwa ku munsi wayo wa mirongo itatu hakinwa imikino ikurikira;

 

15/6/2017   :  APR FC vs Bugesera FC  (Kigali)

                      : Kiyovu FC vs Rayo Sport FC  (Kigali)

                       :Musanze FC vs Sunrise FC (Musanze)

                       :Espoir FC vs  AS Kigali FC  (Rusizi)

                      :Gicumbi FC vs  PepinieriFC (Gicumbi)

                      : Police FC vs Marines FC (Kigali)

                      :Mukura FC vs Kirehe FC (Huye)

                      :Amagaju FC vs Ettincelles FC (Nyamagabe)

 

Gakwandi James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *