Shima Diane ati:FPR nishyire umupira wa politiki mu kibuga cya Demokarasi dukine.

U Rwanda n’igihugu kimwe kandi kidashobora kwimuka,kandi buri wese akinganyamo nundi uburenganzira. Politiki ishobora gutuma umwe arusha undi uburenganzira.Sosiyete sivili mu Rwanda irakora cyangwa ntikora?sosiyete sivili niba ikora ifite izihe ngamba mu burenganzira bwa muntu?Ikinyuranyo kitarahabwa umuti cyangwa inzira ni abigira inshuti za politiki cyangwa abanzi bayo. Abahanga berekana ko nta nshuti ihoraho muri politiki ,kandi ko nta n’umwanzi uhoraho.Hazagire utangaza niba Diane Rwigara gutanga kandidatire yarakosheje?Igihe kiganisha kuri Demokarasi kiregereje n’ubwo buri wese yiyumva nk’umukinnyi kandi ugomba gutsinda.Uko umupira wa politiki ugana mu izamu rya Demokarasi ninako bamwe bagenda berekana uko bahagaze bogeza.diane

                                   Shima Diane Rwigara umukandida ku mwanya wa perezida 2017[Photo archives] 

Waba wiyamamaza ku giti cyawe waba ufite ishyaka hagarara wemye muri Demokarasi.Abatandaraje bo kababayeho. Umukandida wigenga cyangwa wiyamamaza ku giti cye Shima Diane Rwigara yatangiye gushakirwa utuzina cyangwa iby'umu’tu yakwita urucantege. Shima Diane Rwigara ubu kumuvugaho kuri bamwe bari mu myanya batayikwiye ngo ni uguca inka amabere. Abahoze ari abarwanashyaka bamwe mu mashyaka atandukanye hano mu Rwanda bose batangiye kuyoboka  umukobwa w’umukandida  ku giti cye. Umunsi wa mbere na mbere muri Hotel 2000 nibwo Diane Rwigara yavuzeko hari ibyo FPR ishimirwa yakoze ,ariko ko hari ibyitakoze  aje gukora. Igihe cyo gutanga kandidatire cyo cyaragize ikitaragera ni ukwiyamamaza.

Abasesengura politiki y’u Rwanda basanga hakirimo inzitizi cyane nk’iy’umuntu ashaka kunenga  cyangwa gutunga urutoki abafite ubutegetsi.Ikiganiro n’itangazamakuru Diane we yatangaje ko hagomba gushyirwaho ukuri utsinze agatsinda hatabayeho guhutazanya.

Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *