APR FC mu bibazo by’insobe:Kalisa Alias Camarade aratungwa urutoki ,akaba yanasezererwa

Ikipe y’abafande kuki yavuzwemo amarozi?ese koko yaba arimo cyangwa n’ikinyoma cyo gushaka guhohotera abo Camarade adashaka?Bibaye aribyo byaba biteye agahinda,ariko bibaye ari ikinyoma nabwo byaba birenze ubumuntu.Umupira w’amaguru wagiye urangwamo byinshi,ukavugwamo na byinshi,ariko uyu mwaka wa shampiyona wo wavuzwemo byinshi birenze kuko ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yagaragayemo ibibazo by’insobe bikaba bishinjwa umunyamabanga wayo Kalisa Alias Camarade.kabarebe-james

                Gen. Kabarebe Minisitiri w' ingabo z' u Rwanda akaba na perezida w'icyubahiro wa APR FC [Photo archives]                       

Icyagiye kivugwa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu  n’ikigendanye no kutabura umushahara nk’izindi . Shampiyona ya 2015/2016 isozwa nibwo byabonekaga ko mu ikipe ya APR FC hajemo icyuho kandi gitewe na Kalisa Alias Camarade kuko yahindaguye abatoza byabonekaga ko ntaho ayiganisha. Camarade yazanye Kanyankore nk’umutoza biba biramunaniye azana Yves Rwasamanzi. Mu ikipe ya APR FC ntabwo byateye kabili aba azanye Jimmy Mulisa aba agonganishije abatoza.Camarade yakoze igikorwa cyo gusezerera abakinnyi abandi abatanga mu yandi makipe mu buryo atateguye kugeza naho APR FC isohakwamo n’abakinnyi nka Olivier Kwizera na Rwatubyaye Abudoul.Igitugu n’iterabwoba ryakunze kurangwa ku basifuzi bikorwa na Camarade kugeza naho abasifuzi batandukanye bagiye bahanwa kubera gusifurana igihunga. Ikipe ya APR FC isoje shampiyona ya 2016/2017 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 57.kamarade                                                 Camarade ashobora kwirukanwa muri APR FC[photo archives]

Ibi byaba biseze ki mu ikipe ya APR FC ,ese iragura abakinnyi yirukane abandi?ese harirukanwa Camarade biragenda gute?Amakuru ava ahizewe mu mutima w’ikipe ya APR FC baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com banze ko amazina yabo yatangazwa ,gusa batuganirije batubwira ko  bazazamura abana bafite ,kandi ko bagiye gushaka umutoza ubizi uzabasha guhangana  ashaka intsinzi. Aha bagize bati:Mu mateka yacu nibwo twarangiza shampiyona ikipe ya mbere iturusha amanota agera kuri 16 ,yakomeje antangariza ko bibabaje cyane. Namubajije ku kibazo cy’amarozi yavuzwe mu ikipe ya APR FC kugeza naho bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye?Ajya kunsubiza yagize ati: Urwitwazo ntirubura ,nkaho yantangarije ko ibyo by’amarozi byavuzwe ,gusa ntibagaragaza ngo barozwe muri ubu buryo cyangwa muri izi nzira. Ikindi yagize ati:ese ko ikipe ya Kiyovu yavuze ko yavumbuye ibyo bayiroze ku kibuga ikoreraho imyitozo nyuma bakabikuramo  kuki yatsinzwe,ikindi ko ikipe ya Rayon sport ariho ikorera imyitozo ikaba itwaye shampiyona.apr fc                          Bamwe muri ababakinnyi bagiye gusezererwa[photo archives] 

Ikinyoma cya Camarade gishingiye ku irogwa ry’ikipe  cyo ngo kizacika kuko nta musirikare wemera kurogwa mu kibuga. Ikindi cyazahaje ikipe ya APR FC gusohora abakinnyi benshi icyarimwe kandi bigaragara ko abasigaye badashoboye.Shampiyona ya 2015/2016 igihe ikipe ya APR FC ijya I Rusizi gukina na Espoir igatsinwa nabwo havuzwemo amakosa ya Camarade birahishirwa none byasandaye. Umutoza Jimmy  Mulisa udashobye kuko iyo agira ubushobozi ntabwo yari kurangiz aarushwa amanita 16 na Rayon sport.Amahirwe ya Camarade na Jimmy Mulisa nugutwara igikombe cy’amahoro kuko batagitwaye bazagira ibibazo byikubye inshuro ebyeri ibyo bari bafite.Amakuru avuga ko hari abakinnyi Camarade yaba agiye guha amwe mu makipe yahano mu Rwanda .

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *