Ruhango nyarwanda: Umusifuzi Umutoni Aline yongeye gukekwaho ruswa aha intsinzi ikipe y’ As Kigali itakoreye

Biravugwa bigacecekwa,ariko noneho byafashe indi ntera yerekanako Umusifuzi Umutoni Aline yataye inshingano zo guca urubanza mu kibuga,ngo asifurire amakipe atabogamye,we akabikora uko yabitumwe.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza icyo Umusifuzi Umutoni Aline yaba ahora ikipe ya Rayon sports.Ubwo muri stade Umuganda hakinwaga umukino wahuje ikipe ya Rayon sports na Etincelles nabwo Umusifuzi Umutoni Aline yakoze ibidakorwa benshi barihangana.Umukino watumye Umusifuzi Umutoni Aline akekwaho ruswa n’amarorerwa yakoze muri Kigali Pele stadium ubwo As Kigali yakinaga n’ikipe ya Rayon sports k’umunsi wa cumi na kane wa shampiyona.Umutoni Aline yakingiye ikibaba umukinnyi wa As Kigali atsinda igitego kandi nawe ubwe yabonagako yarenze ab’ikipe ya Rayon sports.Aha amashusho aramwerekana .Ikindi cyerekanye ko Umutoni Aline yashakiraga As Kigali intsinzi naho yataye gusifura akajya kurwana n’umwana utora imipira irenze ikibuga.Umutoni Aline niwe musifuzi wahaye ikarita itukura umwana utora imipira irenze akanamwirukana.Amakuru ava hagati muri Ferwafa,ariko abayaduhaye ntibifuneko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.

Umusifuzi Umutoni Aline yakingiye ikibaba As Kigali ibona intsinzi itakoreye atera abareyo agahinda (photo ingenzi)

 

Nyuma yaho Umutoni yirukanye umwana watoraga imipira irenze ikibuga hakavuka imvururu,ushinzwe umutekano muri Ferwafa Rurangirwa Louis yagiye kureba uko ahosha amakimbirane yaratejwe na Aline.
Hagati muri Ferwafa naho ishyamba si ryeru cyane ko harabo twaganiriye,ariko bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati”Umusifuzi Umutoni Aline yahawe gahunda yo kubuza ikipe ya Rayon sports intsinzi none yayigezeho.Haba i Gisenyi cyangwa Nyamirambo,ikindi cyerekana ko Umusifuzi Umutoni Aline ko yizewe n’uko yahawe gusifura umukino uzahuza Amagaju fc n’ikipe y’APR fc.Ibi byerekanako uko Umusifuzi Twagiramukiza Abdoul Kharim yakoraga cyangwa yavugwaga,arinako Umutoni Aline agiye kujya avugwa.Benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba basanga Umunyamabanga wa Ferwafa Kalisa Adolphe Cammarade ntakindi yakorera ikipe ya Rayon sports.Kalisa bizwiko adakunda ikipe ya Rayon sports cyane ko hari ibimenyetso bibitswe isaha n’isaha bizashyirwa hanze.
Ferwafa yo yakabaye ihagarika Umutoni Aline itarashyikirizwa ikirego.Birababaje binateye agahinda aho Umusifuzi Umutoni Aline akora amarorerwa nkariya atuma abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bacika ku bibuga bikarangira gutyo gusa.Mugihe cyose Umusifuzi azajya gusifura yahawe amabwiriza ko ikipe runaka itagomba gutsinda ,muzamenyeko ariko gusenyuka ku ikipe zimwe na zimwe.Hategerejwe kureba niba Ferwafa izatinyuka guhana Umutoni Aline kandi yarakoze inshingano bamuhaye.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *