Rayon sport yamanuye Kiyovu mu cyiciro cya kabili

Imihigo yabagaho ku mpande zombi iyo zabaga ziri buhurenone imwe birangiye imanuye indi.Amateka yerekana byinshi ukuri kukagaragazwa no gutsinda. Ibigwi byagaragaye mu bihe bitandukanye kugeza naho Kiyovu yivuga imyato ko yagize Rayon sport umugore.Rayon sport yaje gukuraho agahigo nayo irayitsinda. Amakipe yagize abakunzi benshi mbere ya 1994 nyuma yaho ntibyongeye korohera kiyovu sport kuko yaracumbagiye ibura hepfo naruguru kugeza tariki 15/06/2017 itindwa ikamanuka mu cyakabili.7

                    uyu mudamu yitwa Bibi naho uwo mugabo wifashe kwitama yitwa Oded[photo ingenzi]

Ubu birashyushye hagati y’amakipe abili ariyo Rayon sport hamwe na Kiyovu sport kubera umukino wabahuje bigatuma imwe iva mu cyiciro cya mbere.Bamwe bati:Kuki rayon sport itahaye Kiyovu sport amanita ko byari byararangiye yaratwaye igikombe cya shampiyona?Abandi bati:Kuki Rayon sport itirengagije ibyabaye kera byo kuyishyingura yo ikayishyingura?Aha rero niho umupira w’amaguru ubera mwiza birangirira ku kibuga nyuma hagategurwa ubuzima busanzwe.Imihigo ya rayon sport na Kiyovu sport yatangiye kuva iz’ikipe zombi zabaho.8 (1)

                                     Abarayo ngo bihimuraga abavoyu[photo ingenzi]

Rayon sport n’ikipe yavukiye i Nyanza ya Butare ubu ni amajyepfo yaje isimbura iyitwaga Amaregura yari iy’Umwami Rudahigwa. Kiyovu sport yasimbuye iyitwaga Imparirwakurusha kuko Burugumestre Kabahizi wa Komine Kiyovu niwe wayiribatije.Ikipe zihurira ku ibara ry’umweru zagiranye amateka akomeye ,ariko Rayon sport yaje gutwara Kiyovu sport igikpmbe cy’imyaka 25 yarimaze ibayeho kikaba cyarayibabaje cyane. Umupira w’amaguru ubabarira mu kibuga nyuma ugategura. Rayon sport yatsinzeKiyovu kandi ngo yari yayisabye ko yayireka ikagumana nayo mu cyiciro cyambere.6                                            Umukinnyi wa kiyovu aribaza aho azagana[photo ingenzi]

Abarebye umupira wahuje izi kipe zombi ku kibuga cya Mumena zose zikoreraho imyitozo yantangarije ko Kiyovu byayangiye kuko ishoti imwe rukumbi yateye mu izamu ninayo yagiyemo. Umufana wa Rayonsport witwa Rwarutabura tuganira yagize ati:N’ubwo ntarindiho numvise ko Kiyovu yadushyinguye natwe niyo mpamvu tuyishyinguye kandi mu mukino habamo kwishima. Umufana wa Kiyovu umwe witwa Claude we ngo yaje aziko Rayon sport imuharira ntimutsinde nawe akigumira mu cyiciro cya mbere,ariko birangiye imanutse. Guhangana kwizi kipe wasangaga aribyiz abyashyuhije umupira abafana bakitabira ari benshi.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *