Umuco nyarwanda mu marembera
Ibihe bisatira ibindi byugarije abanyarwanda urukumbuzi rutangira gusa n’agahinda umuco ucika ubwo.Uk’umuco ucika niko urwangano rwirema mu banyarwanda. Minisiteri y’umuco ibaho cyangwa ntibaho?ibayeho yakagaragaje icyica umuco nyarwanda?
Umuco wahandi utsembye uw’iwacu urwangano rutashye abanyarwanda. Abandi bati: Baje bambaye amakanzu batwigiraho Imana tubicuzaho ibyaha tubamenera ibanga badutwara ibango ryaryo.Imyaka isaga ijana n’indi mu Rwanda bivugwa ko hari umuco nyarwanda cyangwa se twakwita gakondo.Ibyashingirwagaho birema umuco nyarwanda byateshejwe agaciro maze urwangano rutaha abanyarwanda. Uko cyera inka zashokaga kukibumbiro[photo archieves]
Umuco nyarwanda warugizwe n’ibice byinshi kandi byingeri zitandukanye.Hatangiriwe k’ubukwe,umubatizo nyarwanda witwaga imandwa. Ubukwe bwagiraga imisango ikomeye kuko nta musore wajyga kwishakira umukobwa habanzaga ba nyirasenge hagasubirayo ba se wabo. Umukazana ntiyavugaga ba sebukwe na ba nyirabukwe mu izina. Aho kiriziya iziye byarahindutse abasore nibo bajyga kwishakira umugeni. Ibirori iyo byabaga byabaye basangiriraga kuntango, cyangwa umuvure.Umuco mu marembera:Umusaza ujya gusaba ahabwa amafaranga,umugabo uvugira inka ahabwa mafaranga.Amasaka ntagihingwa bikaba ariyo mpamvu ikigage kigenda nka nyomberi. Urwagwa haje urutuburano rumaze kugarika ingogo. Abasesengura inteko y’ururimi n’umuco basanga ntacyo ifasha sosiyete nyarwanda kuko indamu yarenze ingemu.Ntiwavuga ngurasagasira umuco kandi uwurundura. Abatanga amakuru bagira bati: Niba uvuga ko ubungabunga umuco nyarwanda kandi umwana w’umuhungu yakwiyambaza ngujye kumusabira ukamuca amafaranga kandi yenda uwo mwana se yari inshuti yawe cyangwa hari isano ibahuza. Imyambarire yo ihagaze ite mu muco nyarwanda?imvugo isozora yo ihagaze ite mu muco nyarwanda?imibanire mu ngo yo ihagaze ite?mu ngo ho umuco waracitse none baranigana bikabazwa rurema yo yabashyize ku isi. Nyuma yo guta umuco nyarwanda niho habaye amahano atandukanye ashingiye kwiyicana mu bavandimwe.ukuri kwarabuze uwangano ruhabwa intebe umuco uba ubuze icyicaro. Abasesengura basanga byarabaye mpemuke ndamuke,aho kuba muhumirize. Iyobokamana ngo niryo ryabaye nyirabayazana kugeza rirema ubwoko bushingiye kwica umuco. Inka zarinikizwaga zigahumuza none amata abuganirizwa mu bikarito. Inka zarashokaga zikanywera ku kibumbiro.Inka zanyweraga ku ibuga.Abantu batandukanye bashimangira ko hatakomeza kugendera ku bya kera ,ariko nanone hafatwe ingamba zabungabunga umuco. Ubuse niba babungabunga ikibuye cya Shari mu karere ka Nyaruguru,urutare rwa Kamegeli mu karere ka Ruhango umukindo wa Makwaza mu karere ka Gisagara ubuvumo mu kigini mu karere ka Musanze,kuki umuco wo utabungabungwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda. Umuntu nujya kumusabira umugeni ukamuca amafaranga wowe nujya kumusaba serivise akayaguca uzishima. Mbega u Rwanda rw’ubu?ese n’urwa kera ni uko rwari ruteye?abo bireba harimo Minisiteri y’umuco nimwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude