Uburezi mu gihirahiro
Kiliziya Gaturika irasaba Leta ko amashuri yakongera gutangira mu kwezi kwa nzeli Iyo havuzwe uburezi ubushyira mu bice byinshi,ariko ubwo tuvuga aha mu nkuru yacu ni ubushingiye ku ishuri.Iyo havuzwe ishuri buri wese yumva kujijuka bizamuteza imbere,akazamura n’igihugu cye.
Imyigishirize yo mu mashuri igiye kurenza imyaka ijana ikorera mu Rwanda.Uko amashuri yatangiye ntabwo tubijyamo kuko bifite aho byavuye naho bigeze. Ubu rero turashaka kureba uburezi bwo mu mashuri mu myaka isaga mirongo itatu n’ilindwi. Amavugurura mu mashuri yagiye asiga ibisare bikomeye kuko byakumiraga bamwe bigaha abandi amahirwe.Aho hari ku ngoma ya Col Nsekalije Aloys kuko nibwo byemejwe ko hubakwa Cerai.Ingoma ya Col Dr Karemera Joseph yaje guca amadipolome mu mwaka 1997kuko yagaragazaga amakosa mu myigire yabazihabwaga. Uwo mwaka induru zaravuze karahava.
Aha abantu benshi ntabwo babyumvaka kimwe kuko bumvaga ko byose bizahora ari intsinzi yo kubohora igihugu.Mutsindashyaka Theoneste nawe yazanye uburezi bw’ibanze maze amashuri amwe namwe ayafungisha imiryango.Aha naho byabanje kumvikana nabi ,ariko bigenda bihuza n’itegeko biba ihame none byaramenyerewe. Harebamungu Mathias nawe yazanye agashya ko kujya basanga abanyeshuri ku ishuri bagiye gutaha bakabatwara,ibi byo byashimwe na buri wese.
Musafili Malimba we yakoze agashya aniga uburezi bwo mu rwego rwa Kaminuza zimwe arazifunga. Iki gikorwa nticyumvikanye neza kuko izafunzwe ba nyirazo nabazigagamo bavuga ko bahohotewe bakabura kirengera.
Ubu rero biravugwa ko namwe mu mashuri yisumbuye ashobora kuzashyirwaho ingufuri natagendana n’igihe kigezweho. Ubu rero bakavuga ko bakabaye bafunga amashuri mbere yuko atangira. Umunyeshuri watangiye ishuri bakarifunga baba bamuhemukiye cyane.
Ubwanditsi