ADEPR :Urwikekwe ni rwose.

Tom Rwagasana ngo aracyari Bishop kuko no muri gereza yavugaga ijambo ry’imana.

Inkoni ukubita bandi nawe ibigutegereje Tom Rwagasana yaciye Rev Usabwimana none nawe aciwe na Rev Karangwa.ni

Uhereye ibumoso ni Samwel, hagati ni Sibomana agakurikirwa na Tom Rwagasana[photo archieves]

Abafundi ba bahemu umuriro ugiye kubakiraho kuko bashaka gusubizwa ikamba bari bibye rya Bishop ADEPR kuva Rev Usabwimana Samuel yakorerwa urugomo akagambanirwa ashinjwa kudakunda igihugu hakomeje kubamo urwikekwe kugeza n’uy’umunsi. Rev Usabwimana yagiye gikirisitu none ingoma y’abafundi yagiye nk’ababihemu kuko n’ubu inkiko zirabategereje mu mizi.  

Amakuru ava ahizewe mu nshuti za bamwe mu bafunganywe n’ikipe ya Tom Rwagasana aherekejwe na Sibomana Jean bagiriwe inama na Mutuyemariya Christine ngo barashaka gutanga amakuru yose yibyabereye muri ADEPR kugirango batazongera gufungwa mu gihe urubanza rwaba rugiye mu mizi. Kubera ko Sibomana na Mutuyemaliya babonye ko nta mikino irimo ngo biteguye kumena amabanga yabereye mu itorero rya ADEPR cyane ashingiye ku ifaranga bakurikiranyweho.

Amakuru akomeje kuva mu nshuti za Mutuyemaliya ngo we nta muntu azahishira kubahawe ifaranga  niyo  yaba Afande cyangwa Minisitiri runaka. Tom we kugeza n’ubu aracyababwira ko ariwe watumye barekurwa byagateganyo,ariko mu mizi bakazirwariza buri wese aburana uko abizi. Umwe mubari bafunganywe na Tom Rwagasana tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa,tuganira yagize ati:Twatangiye kubazwa ku inyerezwa ry’ifaranga ryo muri ADEPR tuba dutawe muri yombi tukibaza ukuntu dufungwa kizigenza wariye ifaranga akidegembya,budateye kabili nawe aba aradusanze. IMG-20170510-WA0001Uhereye ibumoso ni Tom, hagati ni Mutuyemaliya akurikirwa na Sebagabo[photo archieves]

Uyu muntu wa ADEPR yakomeje antangariza ko ngo ibyo baregwa hafi yabyose byakozwe,ariko ikibazo ni uko bo bakabaye batabibazwa kuko nta ruhare babigizemo. Namubajije uwo babona byabazwa akurikije uko babajijwe kongeraho ifungwa ryabo?Yagize ati:Umutungo wa ADEPR ukwiye kubazwa Tom Rwagasana nk’uko namwe mwakunze kugenda mubyandika kongeraho Mutuyemaliya warushinzwe uwo mutungo hamwe na Sibomana wigiraga ntibindeba. Nashatse kumenya uruhare rwa Sebagabo Leonard mugihe yari umunyamabanga wa ADEPR?Ansubiza yagize ati: Sebagabo yari  inkomamashyi kuko ntiyari gutinyuka kugira icyo avuga kuko kiriya gihe hayoboraga Tom Rwagasana hamwe na Mutuyemaliya Christine warufite ifaranga mu ntoki.

ADEPR.Amabanga icumi yibyabereye muri iryo torero hibwa amafaranga none abari bayoboye icyo gikorwa bakaba bararekuwe? Intambara yurudaca mu itorero rya ADEPR igihe yari mu maboko y’abafundi havuzwe byinshi biza kurangira bose bafunzwe none babafunguye byagateganyo kugirango bazaburane mu mizi.  Abandi nabo bakavuga ko Tom Rwagasana ashobora kuzatoroka ubutabera kuko ibyaha byose nta na kimwe kitazamuhama hakurikijwe uko yagiye abiburana mu ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Tom Rwagasana we  yinjiranye mu itorero igitugu no guhutaza abapasiteri none byarangiye abaye umwanzi waryo. Mbere yuko Sibomana afatwa agafungwa we na bagenzi be bafatanije kuyobora ADEPR kuva 2015 kugeza bafatwa 2017 bakekwagaho kunyereza miliyari  ebyeri nandi arengaho.

Sibomana afatwa yakurikiraga itsinda ryari riyobowe na Tom Rwagasana na mucuti we Mutuyemariya nkabo ba kizigenza mu ngoma y’abafundi yazambije itorero. Igenzura mu ikoreshwa ry’umutungo wa ADEPR ryageze mu ndembo nk’icyo umuntu yakwita Intara kugeza mu turere naho hari abashobora kuzitaba ubutabera hamwe na shebuja Tom Rwagasana.Ese koko Tom Rwagasana nk’umunyamujyi azemera kongera gusubira muri gereza cyangwa azatoroka ubutabera. Niba rero harabayeho gukoresha nabi umutungo hazasuzumwe na bimwe mu bikorw abigayitse byaranze ingoma y’Abafundi.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *