Mu Rwanda ururimi gakondo ruragana mu marembera ?

Rwanda  kuki  ururimi  gakondo    rugana    mu    marembera ,kandi hari abahemberwa kurubungabunga?Abatagera ibwami babeshywa byinshi,ingoma itavuga yitwa iki?inka itabyara bayita iki?abavuga ko bahagarariye umuco n’ururimi bo barihe?guhindura imvugo siko kubungabuga umuco nyarwanda.

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo[photo archieves]

Ikinyarwanda baravuga ko kiri mu marembera kandi abakiganishamo nibo bitana bamwana.Ingamba zo kubungabunga iby’iwacu ko zigendeshwa biguru ngete ?Ibyahandi bitsembye iby’iwacu,kandi hari abashinzwe kubihemberwa!Byarogeye ko ururimi gakondo rukinirwamo ubufindo kugirengo haboneke amaramuko.

Guhindura   ururimi   gakondo bizagera he?bizakorwa ngo havumburwe iki?iminsi uko ishira  indi  igataha  birerekana ko hari umunyarwanda udashaka kuvuga ikinyarwanda,ariko mu burenganzira bwe ntacyo bitwaye.

Mu karere u Rwanda ruherereyemo ,kuvuga ibihugu birukikije   hari abasaga miliyoni 35 baba bavuga ikinyarwanda,ariko mu Rwanda hagati ururimi rw’ikinyarwanda ruragerwa amajanja.Isiganwa ryiniga Kinyarwanda rimaze igihe kuko myaka yashize mugihe Mitali Protais  yari  Minisitiri  w’umuco na siporo yigeze gutangaza ko mu gace u Rwanda ruherereyemo kuvuga k’ibiyaga bigali yemejeko abasaga miliyoni 35 bavuga   ikinyarwanda.

Miliyoni 35 z’Abaturage muri aka karere k’Ibiyaga bigari bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ibi icyo gihe byatangajwe n’uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali kubera ko isi yose yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ururimi gakondo.

Aha rero niho hibazwa byinshi bishingiye ku rurimi gakondo rw’ikinyarwanda rugenda ruterwa sentili nkaho abo kurubungabunga batakgenerwa umugati.

Dr. Vuningoma James/LARC

Umwe mubo twaganiriye yagize ati”Bamwe mu bayobozi bakora ibiri mu nyungu gusa,ati”nigute wafata amafaranga   menshi   ugashora mu buranga bw’abakobwa kandi utabigisha umuco gakondo?Aha yagize ati”nimurebe mu bindi bihugu abakobwa barushanwa mu buranga bavuga mu rurimi gakondo ,ariko mu Rwanda bavuga mu ndimi z’amahanga?Dukomeza tuganira yanavuze ko atari byiza ko abantu batandukanye mu Rwanda bakomeza kujya bavanga indimi z’amahanga n’Ikinyarwanda, yemeza ko ibi ari bibi kuko byica umuco; yagize ati: “Ni bibi kuko umuco uhatakarira cyane”.Twanaganiriye ikiganiro n’umwe mu balimu bo muri Kaminuza  Nkuru  y’u  Rwanda adutangariza ko Ikinyarwanda kivugwa cyane muri aka Karere bivuye ku mateka aho ibice by’u Rwanda   byatwawe   bigasigara mu bindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzaniya.

Uyu mwalimu yagize ati: “Ikinyarwanda kivugwa  n’abantu  benshi  kuko ku Ngoma ya Cyami u Rwanda rwari rwagutse ariko bakaza kugabanya kuri ibi bice ariko Ikinyarwanda cyakomeje kuvugwa no kumvwa n’abatuye muri ibyo bice.”Yongeyeho ati: “i Masaka muri Uganda bumva Ikinyarwanda kariya gace kose kera  kari  ku  Rwanda,  ndetse no muri Congo i Masisi naho baracyumva neza wongeyeho n’agace ka Buha muri Tanzaniya naho baracyumva neza”.Abaturage batandukanye bo mu Rwanda banenga uburyo hakomejwe kuvangwa indimi z’amahanga mu Kinyarwanda, bemeza ko bidatanga   isura   nziza.

Bamwe mu baganiriye   n’ikinyamakuru ingenzi batuye mu Mujyi wa Kigali bagize ati: “Kenshi hakunze kugaragara abantu bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi zo mu mahanga usanga babikora bashaka kwerekana ko bajijutse, njyewe inama nabagira ni uko bajya bakoresha ururimi rumwe”.Umukozi wo muri Minisiteri n’umuco na siporo nawe twaganiriye yavuze ko u Rwanda rushyize imbere ko Ikinyarwanda cyatera imbere, akaba ari muri urwo rwego hashyizweho Inteko y’Umuco n’Ururimi; mu bizakorwa harimo gukangurira ababyeyi kuganiriza abana babo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ariko yongeyeho ko nta kibazo ko indimi z’amahanga zakomeza kwinjira mu Rwanda ariko zikaba zavugwa mu gihe cyacyo; yagize ati: “Buri wese wavanga izi ndimi aba akwiye kumenya kubikora neza atari ukubigira ngo abe umusirimu”.

Abayobozi nibafate iya mbere mu guhesha ishema    Ikinyarwanda.

Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko kenshi hari abayobozi badakoresha ingufu mu gusakaza ururimi rw’Ikinyarwanda, yagize ati: “Hari abayobozi bavuga imbwirwaruhame mu Cyongereza, aho abaturage benshi basaba ko ibyo bavuze bihindurwa mu Kinyarwanda, byaba byiza bihatiye kuvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda”.

Mu bindi yavuze ko hashobora kuzashyirwaho uburyo bw’uko hatangwa amasomo yihariye y’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko higishwa izindi ndimi.Ikinyarwanda gifite umwanya ukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda.

Ni rwo rurimi ruha Abanyarwanda  ubushobozi  bwo  kuranga isi, kugaragaza imbamutima, gushyikirana baganira, bungurana    ibitekerezo, bagezanyaho ubutumwa kandi Ururimi rw’Ikinyarwanda  rufite uruhare rukomeye mu guhamya Umunyarwanda udafite isoni n’ubwoba by’umuco we kandi utisuzugura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye  ryita  ku  Burezi, Ubumenyi   n’Umuco   (UNESCO) mu 1999, wahyizeho itariki ya 21 Gashyantare nk’umunsi mpuzamahanga wo gusigasira ururimi gakondo.

UNESCO ivuga ko umuco w’amahoro ushobora gushingira ku bantu bose bakoresha indimi zabo gakondo mu bwisanzure mu buzima bwabo bwose.Ibisigisi by’imiterere yamwe mu mateka yabaye mu Rwanda ngo yaba ariyo ntandaro yo kugoreka ururimi gakondo rw’ikinyarwanda?Isesengura ryerekana ko u Rwanda rutuwe nabavuye  imihanda  yose  kandi itandukanye,ariko ugasanga hari abagoreka ururimi n’abandi batarugoreka ukibaza impamvu,ariko nanone bikemezwa ko kubera ibihe byaranze Repubulika nyarwanda ko abanyarwanda bamwe bavukijwe amahirwe yo gukura bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire, bituma aho baboneye urubuga rwo kuruvuga barugoreka.

Abatanga ubuhamya bo baragira bati: Nk’uko amateka y’u Rwanda abigaragaza Abanyarwanda benshi batangiye guhunga igihugu cyababyaye bagana mu bihugu birukikije ndetse no mu mahanga ya kure kuva mu mwaka wa 1959, bitewe n’ubwicanyi n’itotezwa.

Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco yahuguye abanyamakuru ku Kinyarwanda n’imivugire yacyo ariko kugeza ubu haracyari imbogamizi. Ugera mu Biryogo wahasanga abasaza wakumva uburyo bavuga ikinyarwanda bikakuyobera.

Nk’uko Inteko Nyarwanda  y’Ururimi  n’Umuco idahwema kubivuga, abanyarwanda bose bakaba bashishikarizwa guharanira icyateza imbere ururimi rwabo, bakirinda icyatuma rusaza ndetse runavangirwa kuko ari rwo ndangamuntu yabo ya mbere.Ibi rero biba amasigaracyicaro kuko bidakurikizwa.

Ururimi ni uruhurirane rw’ amagambo afite ubusobanuro ndetse  n’uburyo  bumwe  buzwi akoreshwamo, rukoreshwa n’abanyagihugu cyangwa itsinda ry’abantu bafite ibyo bahuriyeho nko kuba batuye hamwe n’ibindi.

Ururimi ni bimwe mu bigize umuco w’igihugu kandi abasobanukiwe iby’umuco bavuga ko umuco  ukura;  ibi  bisobanuye ko n’ururimi rushobora gukura cyangwa rukajya rwakira andi magambo bitewe n’aho ibihe bigeze.

Ururimi  ni  bimwe  mu bigize  umuco  w’igihugu  kandi abasobanukiwe iby’umuco bavuga ko ukura; ibi bisobanuye ko n’ururimi rushobora gukura cyangwa rukajya rwakira andi magambo bitewe n’aho ibihe bigeze.

Ubusanzwe     ijambo     ‘gahunda’ rihinduka  ‘programme’ mu Gifaransa   cyangwa   ‘program’ mu  Cyongereza.  Kuvuga  ijambo mu Kinyarwanda ukongera ukarivuga no mu rurindi rurimi rw’amahanga bisa nko gushyoma.

Imbere z’amaso yawe ,bamwe mu barokore iyo basenga bagira bati: “Uwiteka Mana tuje imbere  z’amaso  yawe.  Nkeka ko baba bashaka kuvuga bati: “…tuje imbere y’amaso yawe”. Umukozi w’Imana guturuka… Abantu kandi bakunze gusobanura umuntu bagira bati: “kanaka guturuka hariya …”. Ibi bituma nibaza nti ese buriya baba bafite ubute bwo gutondagura inshinga ‘guturuka’ bagahitamo kuyigumisha mu mbundo?Umutsima wanjye…Abenshi mu matsinda y’abaririmbyi cyangwa se abaririmba ku giti cyabo, hari inyuguti cyangwa ibihekane bakunze kuvuga uko bitari, ibi bigatuma ijambo rihindura ubusobanuro.

Urugero dufite aha ni ‘umutsima…’ bashaka kuvuga ‘umutima’. Gusa iyo havuzwe umutsima,bamwe bumva ikiribwa cyitwa umutsima.Haguruka ku maguru  yawe.

Biramenyerewe ko iyo amadini menshi ateranije abayoboke basenga, bagera igihe bagasaba abantu guhaguruka, ubundi bakabasaba kwicara. Ikinyarwanda ni ururimi gakodo, ruvugwa kandi rukunvikanwaho n’Abanyarwanda bose mu gihugu ndetse kigasagukira no hanze y’imbibi zacyo.

urusobe rw’indimi zikoreshwa rwatumye gukoresha ikinyarwanda cyonyine bitoroha ugasanga kivugwa kivanze n’iz’amahanga. Muri iki gihe ibiganiro byinshi bitegurwa n’ubwo byaba ibireba abanyarwanda ubwabo abenshi babishyira mu ndimi z’amahanga kandi abahari bose bacyumvikanaho. Ibyo     bituma     ababyitabiriye bibaza niba ikinyarwanda kigifite agaciro.

Umwalimu muri Kaminuza Nderabarezi ya Kigali (KIE) akaba umuhanga mu ndimi nyafurika, ikinyarwanda n’igiswahili   ndetse   akaba   ari n’Umuyobozi mukuru w’intebe y’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, mu    mahugurwa    yaga ry’u Rwanda, kandi ari ururimi mpuzamahanga kuko muri Uganda, Congo Kinshasa ndetse na Tanzaniya bakoresha ikinyarwanda. Yongeraho ko n’amaradiyo mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi ry’Amerika asigaye arukoresha, abantu bagera kuri miliyoni 30 bakoresha ikinyarwanda.

Akomeza agira ati “Minisiteri y’Uburezi yashyizeho ingamba zihamye zo kwigisha ururimi rw’ikinyarwanada, aho kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa Gatatu w’amashuri abanza, biga amasomo yose mu kinyarwanda, amashuri makuru yigisha ikinyarwanda  kugeza  ku  rwego ruhanitse. Ibi byose ntabwo wabyirengagiza ngo uvuge ko ikinyarwanda gicitse, unabivuze kwaba ari ugukabya.”

Muri ayo mahugurwa twamubajije ivangitiranya     ry’indimi     rihanze muri ibi bihe niba nta ngaruka mbi  byagira  ku  rurimi  gakondo    rw’ikinyarwanda?Asubiza yavuze ko ntaho bihuriye. Agira ati “Kuvanga indimi igihe umuntu   avuga    n’imyumvire abakoroni badusigiye. Kuvanga indimi bituruka ku bintu bibiri: Ibisigisigi by’Abakoroni n’amateka yaranze Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ikiranga ubuhanga bw’umuntu ari ukumenya ururimi rwe neza atari ukuruvangitiranya n’izindi ngo abantu   bakunde   bamwemere, ko niba umuyobozi agiye kugira icyo abwira abaturage, yavuga mu Kinyarwanda cyiza cyangwa urundi rurimi yumva neza.

Ikinyarwanda si ururimi gusa, ni umuco ni imigenzereze ni imibereho n’imibanire n’imigirire y’abanyarwanda. Ikinyarwanda ni yo ndangamuntu y’Umunyarwanda.

Abantu bibaza niba ururimi rw’ikinyarwanda arirwo rushingirwaho umuco gusa aha bishatse kuvuga ko umuco wacitse,urugero nk’iyo hari umusaza wiyambajwe mu bukwe ahabwa amafaranga kugirengo asabe umugeni cyangwa amusabwe. Abasesengura  bibaza  aho  tuva naho tujya bikayoberana.

KIMENYI Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *