Akarere ka Kicukiro urubyiruko rwihangiye umurimo wo gukora imitako n’ibindi bikoresho mu mahembe y’inka.
Abanyarwanda ntabwo bajyaga bumva ko amahembe y’inka yabyazwa umusaruro.Amahembe y’inka aboneka iyo imaze kubagwa.
Kwihangira umurimo niyo ntwaro Umukuru w’Igihugu ahora ashishikariza urubyiruko arukangurira guhaguruka rugakora imirimo iruzanira inyungu. Iyi mpanuro y’Umukuru w’Igihugu ibabwira gukura amaboko mu mifuka bagakora ndetse bakihangira imirimo.
Kubwibyo twahuye n’abamwe mu rubyiruko batuye mu Murenge wa Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro bihangiye imirimo yo gukora imitako ivuye mu mahembe y’inka. Twaganiriye na Christa Yvette atubwira uburyo gukora uyu mwuga ubateza imbere.
Byatangiye mu mpera zo muri 2015 ,Uwazanye iki gitekerezo cy’indashyikirwa muri rubyruko bamwita Isimwe Manzi ,umusore ukiri muto . Nk’uko twabitangarijwe ngo yazanye iki gitekerezo agira ati”Nigute twe nk’urubyiruko twabyaza umusaruro amahembe y’inka?
Ubwo nk’urubyiruko twarebye uburyo twatangira,dushaka aho twakorera .Twari dufite uburyo ariko ikibura ara ho twakorera.Ubwo twafashe iya mbere mugushaka aho twashyira ibyo twakoze kugirengo bigere ku banyarwanda benshi.Ikindi kandi ko byabaga binakozwe mu mahembe y’i Rwanda(product in Rwanda).
Harabaziko amahembe y’inka ntacyo yamara kandi afite agaciro.Ikimaze kugaragara abayabyaza umusaruro nibo bazi agaciro kayo kuko batangiye kuyakoramo ibi bikurikira:Ibipesu, Imitako yo mu nzu , porte savon ndetse n’ibindi byinshi.
Twagerageje kuganira n’uwo twasanze aho bakorera atubwira ko bibafitiye akamaro agerageza kutubwira uko bayakoramo ibikoresho.Yagize ati:dufata ihembe tukaritandukanya ,ubundi tugakata dukurikije icyo dushaka gukoramo.Yaduhaye urugero aho yagize ati:Nk’ubu uyu mutako ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni tubikora mugihe gito.
Uru rubyiruko rwihangiye umurimo ruragera kuri 15 kandi ngo bafite intego yo kwagura ibikorwa bakabigeza mu ntara cyane mu minsi yavuba baraba bakorera mu karere ka Bugesera.Bamwe mu banyarwanda twaganiriye bari baje kugura bimwe mu bikoresho biva mu mahembe y’inka badutangarije ko batari bazi ko no mu Rwanda bafite ubu buhanga bwo kubyaza umusaruro amahembe y’inka.
Uru rubyiruko rurakangurira bangenzi barwo gukura amaboko mu mifuka bagakora badategereje kuzahabwa akazi ahubwo nabo bagahanga umurimo bakagatanga kuko bigirira akamaro igihugu. Ubutumwa bw’urubyiruko buragira buti:Dufate iyambere twubaka u Rwanda ndetse natwe twiyubaka.
Uwimana Marie Grace