Minisiteri y’ibikorwa remezo na RURA ninde ukwiye kubazwa igihirahiro gishyirwa mu itwarwa ry’abanyeshuri

Itangira ry’abanyeshuri ishusho mbi y’ibigo bitwara abagenzi.Kwitana ba mwana hagati y’ibigo bitwara abagenzi na RURA bizakemuka ryari?

Gatete Clever Miniisitiri w'ibikorwa remezo[photo archieves]

Uburyo bushya butwara abagenzi bwerekana ko buheza rubanda rwagiseseka mu gihirahiro cyane iyo abanyeshuri batangiye cyangwa mu minsi mikuru isoza umwaka.

Ikigo ngengamikorere aricyo RURA cyazanye uburyo bushya bwo gutwara abagenzi,ariko nticyareba urujya nuruza rwabinjira mu mujyi wa Kigali nuruwusohokamo.

Igitangaje ni uko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo,yari yatangaje ko mu gihe abanyeshuri bazaba  basusubira ku mashuri batangira igihembwe cya kabiri,ko ibigo byigenga bikora umurimo wo gutwara abagenzi  bizaba byatanze imodoka zigera kuri 240 zo kubasubiza ku ishuri zibagenewe gusa.

Lt Col. Nyirishema Patrick umuyobozi wa RURA[photo archieves]

Ibi rero si ko byaje kugenda .Ubwo ikinyamakuru ingenzinyayo.com cyageraga muri Gare ya Nyabugogo cyahasanze abanyeshuri baje kwitegera ,abo ni ukuvuga abamaze gukura naho abakiri bato baherekejwe n’imiryango yabo.Umubyeyi umwe utuye Kimisagara yaraherekeje umwana we wajyaga kwiga mu ntara y’amajepfo tuganira namubajije uko abona itangira ry’anbanyeshuri kongeraho nigurwa ry’amatike?

Uwo mubyeyi yabanje kunsaba ko ntashyiramo amazina ye cyangwa ifoto ye,ajya kunsubiza yagize ati:Ibivugwa nibikorwa biratandukanye,akomeza antangariza ko yari yaraye aguze itike kuri Horizon azanye umwana kuwa gatandatu yumva itangaza ko abana bazagera mu kigo ku cyumweru mugihe yari yakurikije ibiri kuri babyeyi bihindutse banze kumpindurira itike none ndahombye nabuze nindi ngo umwana ajye ku ishuri.

Undi we  wari wabuze itike yabonye Caoster kugera i Nyanza babaciye ibihumbi bitatu aremera arayatanga. Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri igaragaza ko izo modoka zirimo 83 zatanzwe na Volcano Ltd, 78 izatanzwe na Horizon Express Ltd, 35 izatanzwe na Omega Ltd, 19 izatanzwe na Capital Express na 25 izatanzwe na Ugusenga Express.

abanyeshuri benshi batinda kugera ku bigo bigaho kubera ikibazo cyo kubura imodoka [photo archieves]

Minisiteri y’Uburezi iheruka gufata icyemezo cyo gutandukanya iminsi abanyeshuri basubirira ku mashuri, hagamije kugabanya umubyigano w’abakora ingendo wasangaga bahurira aho bategera imodoka, bigatuma rimwe na rimwe abanyeshuri batagera aho biga ku gihe, bigateza impungenge ku mutekano wabo.

Umunyamabanga wa leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, aheruka kumenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi, abanyeshuri n’abagize amashyirahamwe atwara abagenzi ko igihembwe cya Kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2018 kizatangira ku wa Mbere tariki 16 Mata 2018.

Yagize ati “Buri munyeshuri agomba kuba yambaye umwambaro w’ishuri anafite ikarita y’ishuri kugira ngo umutekano we urusheho kwitabwaho neza; abayobozi b’amashuri, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge basabwe gukurikiranira hafi ingendo z’abanyeshuri.”

Itangaza ryihuta kurenza kurishyira mu bikorwa. Bamwe mubayobora ibigo by’amashuri batangarije itangazamakuru ko itangira ry’amashuri bahura n’ibibazo bikomeye cyane ko  bashyirirwaho gahunda itandukanye ikabaheza mu gihirahiro.

Aha bakomeje badutangariza ko iyo abanyeshuri bataha intara zirabisikana ugasanga ntacyo bitwaye nta kavuyo kabayemo,ariko itangira riteza akavuyo ugasanga abana bageze ku ishuri bwije,abandi bibwe ibyo ababyeyi babahaye.Aha rero bikaba byifuzwa ko hajya harebwa ukuntu intara zitatangirira umunsi umwe.

Abasesengura imikorere idahwitse basanga arinacyo cyatumye St Andre Nyamirambo ibuza abana kwinjira mu kigo bashinjwa gukererwa kugeza Minisitri Munyakazi agiye kubinjiza ku ngufu.

Harasabwa kuvugurura imigendekere yitangira ry’abanyeshuri ,kuko harimo ikibazo kitarabonerwa umuti.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *