Akarere ka Kicukiro urubyiruko rwihangiye umurimo wo gukora imitako n’ibindi bikoresho mu mahembe y’inka.

Abanyarwanda ntabwo bajyaga bumva ko amahembe y’inka yabyazwa umusaruro.Amahembe y’inka aboneka iyo imaze kubagwa.

Uyu ni umwe mu bihangiye imirimo yo gukora imitako mu mahembe y’inka akaba yitwa christa Yvette.(photo ingenzi)

Kwihangira umurimo niyo ntwaro Umukuru w’Igihugu ahora ashishikariza  urubyiruko arukangurira guhaguruka  rugakora imirimo iruzanira inyungu. Iyi mpanuro y’Umukuru w’Igihugu ibabwira gukura amaboko mu mifuka bagakora ndetse bakihangira imirimo.

Kubwibyo twahuye n’abamwe mu rubyiruko batuye mu Murenge wa Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro  bihangiye imirimo yo gukora imitako ivuye mu mahembe y’inka. Twaganiriye  na Christa Yvette atubwira uburyo gukora uyu mwuga ubateza  imbere. 

iyi nimwe mu mitako iva mu mahembe y’inka.(photo ingenzi)

Byatangiye mu mpera zo muri  2015 ,Uwazanye iki gitekerezo cy’indashyikirwa muri  rubyruko bamwita Isimwe Manzi ,umusore ukiri muto . Nk’uko twabitangarijwe ngo yazanye iki gitekerezo agira ati”Nigute twe nk’urubyiruko twabyaza umusaruro amahembe y’inka?

Ubwo nk’urubyiruko twarebye uburyo twatangira,dushaka aho twakorera .Twari dufite uburyo ariko ikibura ara ho twakorera.Ubwo twafashe iya mbere mugushaka aho twashyira ibyo twakoze kugirengo bigere ku banyarwanda benshi.Ikindi kandi ko byabaga binakozwe mu mahembe y’i Rwanda(product in Rwanda).

Harabaziko amahembe y’inka ntacyo yamara kandi  afite agaciro.Ikimaze kugaragara abayabyaza umusaruro nibo bazi agaciro kayo kuko batangiye kuyakoramo ibi bikurikira:Ibipesu, Imitako yo mu nzu , porte savon ndetse n’ibindi byinshi.

Twagerageje kuganira n’uwo twasanze aho bakorera atubwira ko bibafitiye akamaro agerageza kutubwira uko bayakoramo ibikoresho.Yagize ati:dufata ihembe tukaritandukanya ,ubundi tugakata dukurikije icyo dushaka gukoramo.Yaduhaye urugero aho yagize ati:Nk’ubu uyu mutako ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni tubikora mugihe gito.

Dore ibibyazwa amahembe y’inka harimo n’ibikoresho byo mu gikoni(photo ingenzi)

Uru rubyiruko rwihangiye umurimo ruragera kuri 15 kandi ngo bafite intego yo kwagura ibikorwa bakabigeza mu ntara cyane mu minsi yavuba baraba bakorera mu karere ka Bugesera.Bamwe mu banyarwanda twaganiriye bari baje kugura bimwe mu bikoresho biva mu mahembe y’inka badutangarije ko batari bazi ko no mu Rwanda bafite ubu buhanga bwo kubyaza umusaruro  amahembe y’inka.

Uru rubyiruko  rurakangurira bangenzi barwo  gukura amaboko mu mifuka  bagakora  badategereje kuzahabwa akazi ahubwo nabo bagahanga umurimo bakagatanga kuko bigirira akamaro igihugu. Ubutumwa bw’urubyiruko buragira buti:Dufate iyambere twubaka u Rwanda ndetse natwe twiyubaka.

Uwimana Marie Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *