Murindwa Andre ati:ndifashije sinshobora kwiba

Imigendekere y’ubuzima bwo mu isi habmo ibyiza n’ibibi bikaba bikomeza kugenda bisimburana uko bucya bukira.

Murindwa Andrew umucuruzi w'amabuye y'agaciro mu mujyi wa Kigali

Iyi nkuru dukora irava ku kibazo cyabaye hagati ya bamwe mu bacuruzi b’amabuye y’agaciro mu mujyi wa Kigali ikinyamakuru ingenzinyayo.com kikaza kuyikora kitavugishije Murindwa Andre kubera ko amahame y’umwuga w’itangazamakuru ,iyo wakoze inkuru utahaye impande zivugwa zose hakaba rumwe rubigusaba habamo kuruha umwanya cyangwa hakabamo kugorora.

Murindwa yabeshyuje inkuru yamutangajweho mu kinyamakuru ingenzinyayo.com kubera ko  we yifashije atakora ubujura,kuko ababivuze bari bagamije kumuharabika kugirengo bamufungishe. Abacuruzi b’amabuye y’agaciro bamwe bari batangarije itangazamakuru ko uwitwa Murindwa ko abiba akanabagabaho ibitero ,bityo akabatwarira amabuye yabo y’agaciro baba baguze bashaka gucuruza.

Ibitangazwa na bagenzi ba Murindwa we yabivuzeho muri ubu buryo”Ntabwo nakwiba kuko ndatuye mu karere ka Kicukiro uretse no gucuruza amabuye y’agaciro nkora n’indi mirimo itandukanye. Ku kibazo cyo kwiba akanakomeretsa abazamu baho agiye kwiba?Murindwa yatangaje ko abo bamushinja ibyo ko ari amashari ko batamurusha umutungo bityo akaba yaratangaje ko atajya kwiba abo arusha umutungo.

Mu rwego rwo kunoza amahame y’itangazamakuru twiseguye kubasomyi bacu no kuri Murindwa. Ikibazo kiri hagati ya Sindambiwe Simon watanze amakuru mu itangazamakuru ko Murindwa ari umujura ngo cyaba nta shingiro gifite. Murindwa avuga ko we ibyo yatangajweho ari ibinyoma kubera urwangano ruri hagati ye na Sindambiwe.

Ibi rero Murindwa abivuga mwaya magambo agira ati”ntawundi mucuruzi w’amabuye y’agaciro dufitanye ikibazo uretse Sindambiwe kuko niwe ushaka itangazamakuru ,kandi si ubwambere abikora kugirengo banyicire umutekano,kuko   ibi byatangiye muri 2015 bikaba ntagitangaza kibirimo.

Murindwa yakomeje atangaza ko Sindambiwe atagagaragaza umuntu wishwe,ikindi kandi nta n’ubwo yagaragaza abo dukorana bo mu mitwe y’iterabwoba. Murindwa yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com we atuye ko uwakenera kumusura yazahagera.Inzego bireba nizo zihanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *