Ishuri College Apejerwa Nyange riratabarizwa kubera ibibazo biryugarije bitezwamo na Visi meya Kuradusenge Janvier,n’ikipe ayoboye.

Mugihe meya w’akarere ka Ngororero Ndayambaje atinya kubaza visi meya ushinzwe imibereho myiza Kuradusenge Janvier ibibazo byugarije ishuri College Apejerwa Nyange ,bigaha icyuho ushinzwe amashuri yisumbuye nay’imyuga mu karere ariwe Musabyingabire na Daf w’akarere Uwingoga Chrisitophe gusenya iri shuri haribazwa ikibyihishe inyuma.Inama zahabaye ntacyo zagezeho,kubera ko meya yanga kwiteranya n’iyo kipe ya Kuradusenge.

Mbayambaje meya w'akarere ka Ngororero[photo archieves]

Impamvu ingana ururo,kwitwaza umwanya w’uko uyobora undi ukamubangamira biteye ikibazo gikomeye muri ikigihe. Ishuri  College Apejerwa Nyange ribarizwa mu karere ka Ngororero mu ntara y’iburengerazuba ridatabawe vuba abana b’u Rwanda baryigamo barabura iyo bagana kubera KuradusengeJanvier,Musabyingabire Peterinira,Uwingoga Chrisitophe .

Iri shuri ryubatswe n’abavugabutumwa bo mu idini rya EAR Diyoseze ya Gisenyi.Inkuru yacu irerekana ukuntu ishuri College Apejerwa Nyange rimaze igihe mu bibazo bitezwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero. Intandaro yabaye uwahoze ari umucungamutungo w’ishuri(comptable) akaza kuwukoresha nabi. Abafite ishuri mu nshingano aribo idini rya EAR Diyoseze ya Gisenyi yaje kwandikira akarere babasaba ko Twahirwa Innocent yakurwa mu ishuri College Apejerwa Nyange kuko akora nabi.Ariko ibi byateshejwe agaciro bakomeza kumukingira ikibaba.

Tuganira nabo mu idini rya EAR  banzeko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo,ariko badutangarije ko ubuyobozi bw’akarere kuva ku ngoma ya meya Ruboneza  bose ngo barabatereranye kugeza naho bifuza gufunga ishuri.Impamvu biyambaza akarere ngo ni uko bo icyo baba bashinzwe n’inyubako ariko ibikorwa bisigaye biri mu maboko y’akarere,ariko ko idini ribonye hari ibyangirika  babimenyesha ubuyobozi. Ibibazo byabaye umurengera kuko Twahirwa Innocent yagaragaweho kunyereza umutungo w’ishuri ,ariko akarere kamuha undi mwanya  aba yegeranye na Musabyingabire Peteronira bafatanya gusenya ishuri . Aha rero nyobozi yahise yambura ishuri imilima bakoreragamo imyimenyerezo ,dore ko College Apejerwa Nyange yigisha ubuhinzi n’ubworozi.Ikibabaje ubu harimo isoko ry’inka nibyo abanyeshuri bahinze zirabyona  ntihagire igikorwa.

uyu ni visi meya Kuradusenge n'ikipe ye[photo archieves]
 

Aho Kuradusenge Janvier abereye visi meya yafashe uwo bakoranaga kuri College Amizero amugira umucungamutungo wa College Apejerwa Nyange(comptable ) kugirengo basenye ishuri. Amakuru twakuye ahizewe ngo uwo yari yahashyize yakoze nabi arahava yimurirwa ahandi ariko kugeza na n’ubu hashize umwaka urenga nta harerekanya bubasha rirakorwa.  Nimwibaze namwe aho Ngororero iva naho ijya?

Ubuse koko meya Ndayambaje azavuga ko ibi atabizi yarahakoresheje inama ihosha amakimbirane? Ubu n’undi mucungamutungo wa College Apejerwa Nyange ariwe Ntirikina ntajya yubaha ubuyobozi bw’ishuri kubera ubucuti afitanye na Daf w’akarere ariwe Uwingoga Chrisitophe.Uwo munzego z’umutekano zikorera mu karere ka Ngororero twaganiriye,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we ,yagize ati: Uwitwa Rwubakababili yakoranaga na Kuradusenge Janvier  akiyobora ishuri akora amakosa ariko kugeza n’ubu ntakurikiranwa kandi naho yamwimuriye aregwa kunyereza umutungo.

izi ni inyubako za College APEJERWA Nyange[photo ingenzi]

Ikindi kivugwa muri College Apejerwa Nyange ni  uburyo ibibazo byo gucunga umutungo nabi bikorwa n’abacungamutungo (comptables) ntacyo babazwaho kubera Daf w’akarere Uwingoga na Musabyingabire babakingira ikibaba.  Tariki 19 Nyakanga 2018 twagiye kuri College Apejerwa Nyange dusanga umuyobozi waryo ngo yagiye i Kigali ntitwabasha kuvugana ,ariko twavuganye kuri telephone ye igendanwa tumubaza ibibazo bivugwa ku ishuri ayobora? Uyu muyobozi yatubwiyeko ikibazo gikomeye ari icy’inka zibonera imyaka bahinze kandi akaba yarabigejeje ku nzego zibishinzwe akaba yumva zizabikemura. Meya w’akarere ka Ngororero Ndayamabje twaramwandikiye  asoma ubutumwa ntiyasubiza,Visi meya Kuradusenge Janvier nawe nta gisubizo yatanze kandi yarasomye atubwira ko ari munama, naho nyirabayazana w’ibibazo byugarije College Apejerwa Nyange ariwe Musabyingabire yansubije ko twabaza ushinzwe uburezi ,kandi niwe warebwaga n’ibibazo yanze kugira ikindi adutangariza.

 Nyuma yibyo byose bivugwa mu ishuri  rya Nyange ryigisha ubuhinzi n’ubworozi twabajije abo mu nzego z’umutakano,nk’uko bisanzwe ntabwo amazina yabo ajya atangazwa,ariko bantangarije ko  Meya w’akarere  yakoresheje inama muri College Apejerwa Nyange,ariko  ntagisubizo kiratangwa kuko bigaragara ko yatinye Daf ariwe Uwingoga Chrisitophe kuko ariwe ukorana nabacungamutungo b’ishuri banyereza umutungo ntibakurikiranwe,ikindi cyagaragaye n’igihe ngo Musabyingabire yimaga College Apejerwa Nyange abanyeshuri bigakorwa n’urwego rw’igihugu rubishinzwe.

Imirima ya College APEJERWA yahinutse isoko ry'inka[photo ingenzi]

Undi mukozi w’akarere ka Ngororero twaganiriye nawe akanga ko amazina ye yatangazwa tuganira yantangarije ko ikibazo kiri mu ishuri rya Nyange kibabaje ,aho yagize ati:Niba badashaka umuyobozi waryo hari icyo bamurega bamusezerea ,ariko badahimye abanyeshuri.Inka zirabonera,kandi iyo myaka yakabagiriye akamaro.Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero nibukorera muri ntiteranya bumenye ko bushobora gusezererwa hakajyaho abashoboye.

Ubwanditsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *