Minani Hussein alias Mujandi yatawe muri yombi

Ngoma ya Butare iti”

Amaraso yinzirakarengane ntabwo wayamena ngo birangire nko mubihe byo hambere. Rwanda ingoma y’ibihe itandukana n’iy’ibindi. Kuva u Rwanda rubaye Repubulika kwica umututsi ntabwo byabaga icyaha. Ibi bigirwa ihame n’ibikorwa bitandukanye kuva mu 1957 kugeza 1973. Mu bihe byo mu 1994 ho byabaye akarusho kuko kwari ugutsemba. Inkuru turiho niy’uwutwa Minani Hussein alias Mujandi uzwi ko yatwaraga Pauline Nyiramasuhuko ubu ufungiye Arusha kubera urahare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi. Minani alias Mujandi yafatiwe mu mujyi wa Kigali abandi ngo yafatiwe Tanzania,gusa icyangombwa ni uko yafashwe.mujandi

       Nguwo Mujandi ucyekwa ho kugira uruhare muri jenoside i Butare

Mujandi yavukiye i Ngoma akaba yarabanje gukora akazi k’ubumotari (gutwara abagenzi kuri moto)mbere yaza 1990. Amakuru azunguruka i Butare ngo Mujandi yabaye interahamwe ikaze kubera no gutwara Nyiramasuhuko byo byabaye akarusho. Abavandimwe ba Mujandi barafunze naho abandi baratorotse baba muri Zambia.mujaMujandi ngo yiteguye kuvuga buri wese azi mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Butare

Mujandi yaramaze igihe akatira za Biryogo kuko yari yarahinduye amazina yiyita Hussein Abdoul Kitambi kandi w’umutanzaniya. Igihe kirageze ngo asobanure uko yishe inzirakarengane. Ifatwa rya Mujandi ryahahamuye bamwe mubo bakoranye bihishe muri za Kigali nahandi mu ntara ,dore ko Butare yabayemo jenoside ikaze kubera Kambanda na Sindikubwabo. Abanyarwanda bategereje kumva urubanza rwa Mujandi,kandi bagasaba ko yajyanwa aho yakoreye icyaha. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *