Kuki itangazamakuru ryigenga rihora mu nzira ifunganye?rizayikurwamo nande?rizayikuramo cyangwa rizayihoramo burundu?

Iminsi uko ishira indi igataha ni nako biboneka mu zindi nzira zigenda ziyubakamo ubushobozi. Kwishyira hamwe byabaye nk’inkombe z’uruzi rwa Nyabarongo hagati mu itangazamakuru.

Intandaro yabaye mpemuke  ndamuke yugarije abashaka kurigira intwaro yo kubangamira bagenzi babo.Umunyamakuru iyo yandika mugenzi we,cyangwa yaba ari kuri micro akavuga mugenzi we aba yumva avahe ajyahe?ibi nibyo bikurura amakimbirane atazashira.

Umwe mu banyamakuru  we  yigize indakoreka  yigize maneko kandi yakoze ikarita yiyise afande akabifungirwa,akirengagiza ko atanga amasheke atazigamiwe,ariko kuba avuga ko hari abadakunda igihugu we ukabura aho ahera agikunda. Mu Rwanda hari radiyo 35,   izigenga 27  iza leta ni umunani zikorera mu turere.

Hari televiziyo  icumi zirimo imwe n’iya   leta, ibinyamakuru byandika    45ariko ibiboneka ku isoko n’imbarwa imbuga za internet zirenga 100 ariko nazo zaratagangaye.

Itanagzamakuru ryigenga ryajemo ibice byinshi kubera bamwe bashaka guhakishwa bagenzi babo,bigatuma Leta ifunga amayira amasoko yose ikayaganisha muri RBA.Gushinga igitangazamakuru si bwo burenganzira bwo gutuma gikora,nigute wavuga ko hari ubwisanzure ibitangzamakuru bifunga imiryango?Ese niba ibyandika bitaboneka ku isoko abavuga ko barengera inyungu z’itangazamakuru bumva nta soni bagira?ese niba amaradiyo afunga imiryango,amateleviziyo agafunga imiryango abo barengera itangazamakuru bumva nta soni bagira?Aha rero niho hagomb akwerekwa FPR nka moteri iyoboye igihugu buri wese akangana n’undi nta busumbane bubayemo. Ntabwo itangazamakuru ryigenga rishobora kubaho  hatabayeho gufungura amarembo naryo rikagera ku nkuru,byibazwa kenshi impamvu ibiganiro bimwe biharirwa bamwe abandi bagahezwa?Abasesenguzi basanga RBA itaba urwitwazo kuko siyo itanga amsoko,nta n’ubwo ariyo itanga amakuru kuko nayo ubwayo iyobowe nabi  irimo ubwoba bwinshi bwo kwirukanwa cyangwa guhindurirwa umwanya.

Inzego za Leta iyo zatumije abayobozi b’ibitangazamakuru bamwe barahezwa hakagenda babandi bagenerwa uko bagomba gukora inkuru cyangwa umwe bazaha inkuru akayihitisha atayisesenguye,kandi ikibabaje wawundi wayimuhaye n’ubwo ari mu mwanya wa Leta aba  yabikoze ku giti cye.

Ibinyamakuru byigenga byagaragaje ko bigorwa no guhanganira amasoko n’ibinyamakuru bya leta,aha rero ntiharasobanuka neza kuko iyo umuntu ashinga igitangazamakuru ntaba ateganya isoko ahawe nan aka kuko aba atarateganyaga ko azaba ari mu mwanya w’ubutegetsi,ahubwo guhabwa amasoko kubera ko uzindukana amakuru atarenya bagenzi bawe ukigira umukunzi w’igihugu  ugahora wambaye imyambaro ya FPR kandi igihe cy’urugamba warayirwanyaga,wari muri St Paul uvuga ko utasanga inyenzi ,naho wawundi wari inyuma y’u Rwanda akaba yari yaranze kujya k’urugamba rwarangira agatahukana akarago n’agasafuriya none akaba abicikiriz ango yari umukada

. Ibi abanyamakuru bigenga bavuga ko byabagezeho nibo babigizemo uruhare kuko ntibigeze bagaragaza mu bitangazamakuru byabo ko Leta itemerewe gucuruza ,niyo hagize ubitangaza babatumira muri RMC bakabumvisha ko icyo gitangazamakuru cyananiranye bakagishakira igihano. Ibinyamakuru byitwa ko byigenga kandi bifashwa na Leta nibyo usanga byahishiriye abakora imanz ampimbano zakozwe n’abahesha b’inkiko bitwa ba Irakiza Ntagomwa,Kimonyo Alexis nabandi batandukanye   kugeza kuri Niyonshuti Iddy wavugaga ko yavuganye na Ministri Busingye mbere yo kugurisha umutungo wa Kabuga mu nyandiko mpimbano.

Niba noneho abanyamakuru bamenyeko kurwanira amasoko bituma badakorera ubuvugizi rubanda byazashoboka ,noneho bakabukora. Ikindi kuba hariho ibigo  birangwamo amakosa byaba ibya Leta cyangw aiby’igenga kubera ko binyuza ibiganiro kuri RBA cyangw an’ibindi bifitiwe icyizere bigatuma n’imisoro yanyerejwe itavugwa.

Ibihugu bitanga ubwisanzure bw’itangazamakuru Leta igena ingengo y’imali ikayiha ibitangazamakuru byayo ,bityo irya Leta ntirirwanire amasoko aciriritse nkayo RBA irwanira. Ibigo by’itangazamakuru byo mu bindi bihugu kubera ko biba bikorera rubanda ntabwo bijya kwamamaza nk’uko RBA ibikora kugeza naho yamamaza abacuruza ubushera bo mu karere ka Bugesera. Abayobozi bakuru b’u Rwanda bahuriza ku ijambo rimwe ry’uko ibinyamakuru byigenga bihawe amasoko yo kwamamaza batatira inshingano zo gutangaza amakuru arengera rubanda,ibi Senateri Tito Rutaremara yigeze kubivuga none byongeye kuvugwa na Perezida wa Sena Makuza Bernard,kuko nawe yashimangiye ko amafaranga yahabwa ibitangazamakuru atazatuma bakora inshingano.

Ibi rero nibyo byagatumye igitangazamakuru kigenga kirushaho gushakisha amakuru avugira rubanda  bityo kwamamaza bikizana.

Perezida wa Sena yavuzeko itangazamakuru ryigenga  rigomba gutungwa n’ibyo birema. Yakomeje agira ati’’ ikibazo ni uko ryatwarwa n’amafaranga gusa noneho, ayo mafaranga akaba yagoreka ireme ry’ibyo rigomba gukorera rubanda.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *