Ibigo byagenewe inzererezi igisasu kuri Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude

Ugabirwa amashyi n’impundu bikuvugira,ukavugirizwa ingoma ukaganza.Iyo unyazwe abawe intimba n’agahinda bitaha imitima yabo.Inkuru yacu iri muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu.Icyegeranyo cyacu kiri mugihugu hose .Aha turashaka kwerekana uko inzego z’ubuyobozi kuva k’urwego rw’Isibo,Umudugudu,Akagali’ kugeza ku karere bimitse urwangano rwamunyumvishirize.Mu bikorwa bitandukanye Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude agomba gukemura mu byihutirwa nicyo inzego zibanze zafashe ibigo byagenewe inzererezi zifungiramo abantu batandukanye.Uturere two mu ntara twashyizeho ibyo bigo,naho Umujyi wa Kigali ugishyira kwa Kabuga i Gikondo.Uko bihagaze.Umuturage ucuruza cyangwa ukora indi mirimo imutungiye umuryango ikanaha igihugu umusore ,iyo za nzego twavuze haruguru zimwatse amafaranga ntazihe zihita zimuhimbira icyaha cy’uko yasuzuguye,cyangwa ko yashatse kurwanya Irondo.Igiteye agahinda n’uko usanga umuntu utuye atakabaye yitwa inzererezi?ikindi uburyo umuntu afatwamwo agafungwa biba bunyuranije n’uburenganzira bwa muntu.Twagiye tubaza bamwe mu bashinzwe ibyo bigo impamvu bafunga umuturage utuye kandi afite icyo akara cyizwi? Igisubizo twahawe kiratangaje!yagize ati “Twe dufata umuntu tukajya kumwigisha indangagaciro zo gukunda igihugu”
Aha ntabwo byashoboka ntabwo wahohotera umuntu ngo ujye kumukiniraho umubwira ibihabanye n’uburenganzira bwa muntu.Ubwo twari i Rukara ho mu karere ka Kayonza twasanze hari abaje gusura imiryango yabo ihafungiwe turaganira.
Umwe ati “Mudugudu nundi ukora irondo baje kuri Restaurant mu mujyi wa Kayonza babwira umugabo wanjye ngo nabahe amafaranga y’irondo.Umugabo abereka ko yawishyuye mu kwezi gushize ko igihe cyo kwishyura kitaragera.Bakomeje kuyamwaka noneho abasaba kitansi,barayibuze nyuma baragenda bazana abandi banyerondo bamufata bamushinja ko yaragiye kubakubita.Ubwo bahise bapakira imodoka bazana hano mu kigo cy’inzererezi ngo azarekurwa nihashira amezi atatu.Ibi bifatwa nko kwaka Ruswa,kuko mu murenge wa Muhima,Kimisagara abazunguzayi baha ruswa irondo na Dasso bacuruza bicaye ku muhanda ntacyo bikanga uwabimye bamutwara kwa Kabuga.Icyo abanyarwanda basaba Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude n’uko yaha amabwiriza inzego zibanze akazumvishako guhohotera umuturage bamufungira ubusa bihabanye n’indangagaciro,mugihe bo babeshya ko kumufunga arukuzimwigisha.Isesengura ryerekana ko Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude natagenzura urwo rugomo rwabo ategeka bafungira abaturage mu nzererezi byamubera igisasu ,kuko ubutegetsi bwe bwaba buvangirwa .Ibi bigo byagenewe inzererezi bisuzumwe neza kuko rubanda rukomeje kurenganiramo,cyane ko urwego rw’ubugenzacyaha rudashobora kwakira cyangwa ngo rufunge umuturage udafite icyaha.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *