Meteo Rwanda Irasaba Abanyarwanda Kwifashisha Iteganyagihe Mumirimo Yabo Yose

Kuri uyu wa 31 kanama 2018, Meteo Rwanda yatangaje ko imvura y’umuhindo izatangira kugwa neza hagati mu kwezi kwa Nzeri hifashishijwe ibipimo by’iteganyagihe nkuko bigaragaza  iyi ngo ikaza igihe cy’amazi 3 nkuko byagarutsweho na bamwe mu bashijwe iteganyagihe muri Meteo Rwanda.

abahinzi nabo barasabwa gukoresha amakuru y'iteganyagihe
ibipimo kandi ngo bigaragaza ko uturere twose tuzabonekamo imvura ihagije.

Iyi mvura ngo izatangira gucika ahagana mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza kugeza mu cya mbere cya Mutarama 2019.

Twahirwa uhagarariye ishami rishinjwe imihindagurikire y'ikirere muri meteo rwanda

Anthony Twahirwa umwe mubashinzwe iteganyagihe muri meteo Rwanda asobanura iby’imvura yaguye hagati muri kanama avuga ko ibi byaturutse uko amazi y’inyanja yari ameze.

Yagize ati”iyo ubushyuhe bw’amazi y’inyanja bwiyongereye nta kabuza bituma iteganyagihe rihinduka bityo tukagusha imvura mu gihe kidasanze “

Meteo Rwanda yasabye abanyarwanda bose kujya bifashisha iteganyagihe murwego rwo kubyaza umusaruro amakuru riba ryabagejejeho dore ko amakuru yiteganyagihe aba yizewe bitewe nibikoresho ndetse nabakozi binzobere meteo Rwanda ifite.

Muburyo bunyuranye meteo Rwanda ikoresha ibagezaho amakuru twabibutsa ko harimo  uburyo bwo gukoresha telephone iyariyo yose waba ufite aho ukanda *845# ugakurikiza amabwiriza maze ukabasha kubona amakuru y’iteganyagihe bikagufasha gutegura gahunda zawe z’umunsi.

 

Nsabimana François 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *