Munyakazi aratabaza Musenyeri Thadee Ntihinyurwa kubera isambu ye yambuwe na Padri muri Paruwase ya Muyumbu mu karere ka Rwamagana

Kuki Kiliziya Gaturika bayigira urwitwazo rwo kurenganya Munyakazi bamwambura isambu ye?ubukirisitu bwitwaza bibiliya gusa butejejwe k’umutima ntaho buganisha abanyarwanda.

Musenyeri Ntihinyurwa ari kumwe na Munyakazi amusaba kumurenganura

Agatsiko kitwikiriye idini gaturika kubera kurizeraho imbaraga nyinshi kabohoza isambu ya Munyakazi iherereye mu mudugudu wa Gatore,Akagali ka Bujyujyu,umurenge wa Muyumbu ho mu karere ka Rwamagana ,intara y’iburasirazuba.Ninde uzarenganura Munyakazi?

Amajye agwirira abagabo none na Munyakazi yahuye n’akaga gakomeye kuko agatsiko gasengera kuri Paruwase ya Muyumbu kigabije isambu ye kayimwirukanamo kugeza na n’ubu akaba amaze imyaka isaga  itandatu yarabuze gitabara.Amakuru ava mu buyobozi bwo mu murenge wa Muyumbu yerekana ko Munyakazi isambu yayibonye mu 1984 ayiguze na Biyeretse hamwe n’umugore we Nyiragashobero ,nyuma yuko bamaze gutana mu rukiko bakagabana umutungo.

Ikindi aka gatsiko ntikagaragaza umupadiri bakorana ngo byitweko hari uwabatumye. Padri yaje kwifashisha umuryango remezo kandi mu mategeko bitemwe ko  wahagararira Kiliziya Gaturika.

Nk’uko tubikura mu nzego zitandukanye ngo Munyakazi yambuwe isambu tariki 04/07/2012,ariko  ka gatsiko kaza gukora urugomo rwo kuhatera ibiti by’imihati  bakumira nyir’isambu.Munyakazi akaba asaba ko yasubizwa isambu ye yambuwe mu manyanga. Munyakazi we ngo asanga kuba hari agatsiko kamwambuye isambu kitwikiriye Kiliziya Gaturika kandi bizwiko idahinga,yabara n’imyaka bayimaranye agasanga baramuteye igihombo kinini.

Niba Munyakazi ajya kureba Musenyeri Thadeo Ntihinyurwa bakamumwima ibi bizarangira gute?ese birasaba ko inzego bwite za Leta zinjira mu kibazo kugirengo gikemuke?Niba Musenyeri ataramenya ko bamwe mu bakirisitu be bafatanije n’Umupadiri babohoje isambu ya Munyakazi cyaba ari ikindi kibazo?ikindi Munyakazi yagiye kureba Musenyeri Ntihinyurwa baramumwima,ikindi kivugwa ni uburyo Padri Galikani yanze ko Munyakazi ibaruwa Munyakazi yandikiye Musenyeri imugeraho.Ubu rero aka karengane ka Munyakazi kageze mu rukiko I Nyamirambo kugirengo asubizwe isambu ye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *